Menya ibihano bihabwa Umusenateri wakoreye ikosa mu nama

Inteko rusange ya Sena yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Nyakanga 2025, yatoye umushinga w’itegeko ngenga rigena imikorere ya Sena, urimo ingingo 131 ivuga ku bihano bihabwa Umusenateri biturutse ku ikosa yakoreye mu nama.

Visi Perezida wa Sena, Senateri Nyirahabimana Sorine, asobanura ingingo zikubiye muri iri tegeko, yavuze ko ingingo ya 131 yakorewe ubugororangingo igaragaza ibihano Umusenateri wakoreye ikosa mu nama ko abuzwa kwitabira inama eshatu zikurikirana.

Ati “Iyi ngingo na yo yakorewe ubugororangingo ku byemezo bifatirwa Umusenateri bitewe n’ikosa yakoreye mu nama, ikaba itegenya ko uwafatiwe imyanzuro yo guhezwa mu nama z’Inteko Rusange eshatu zikurikirana, abuzwa no kwitabira inama za Komisiyo, iza Komite, iz’inama z’abaperezida iyo ari umwe mu bagize izo nzego”.

Muri iyi ngino ya 131 havugwamo no kwirukana muri Sena Umusenateri wahamwe n’icyaha, aho igaragaza ko Umusenateri wakatiwe n’urukiko igihano cy’igifungo kingana cyangwa kirenze amezi atandatu, ku buryo budasubirwaho ahita asezererwa muri Sena.

Naho ingingo ya 132 ivuga ku byemezo bifatirwa Umusenateri bitewe n’ikosa yakoreye mu nama y’Inteko Rusange, ko ashobora gufatirwa ibyemezo birimo kwibutswa kwitonda; kwihanangirizwa mu magambo; kwihanangirizwa bikandikwa mu nyandikomvugo.

Harimo no kuba yavanwa by’agateganyo mu byicaro byagenewe Abasenateri; guhezwa mu nama yakurikiranaga, guhezwa mu nama eshanu zikurikirana, kugawa mu ruhame.

Umusenateri wafatiwe kimwe mu byemezo biteganywa n’iyi ngingo, iyo asubiye mu ikosa, ikibazo cye gishyikirizwa Komite kugira ngo isuzume iyo myitwarire idasanzwe. Raporo ya Komite kuri icyo kibazo ishyikirizwa Inteko Rusange kugira ngo iyifateho icyemezo.

Muri uyu mushinga w’itegeko ingingo ya 133 ivuga ku Ituze mu Nteko Rusange, aho Abasenateri bagomba kurangwa n’ituze.

Iyo hari abateye isahinda mu gihe cy’imirimo y’Inteko Rusange, uyoboye inama y’Inteko Rusange abibutsa kugarura ituze. Iyo bakomeje, uyoboye inama y’Inteko Rusange arayihagarika, Abasenateri bakaba basohotse.

Inama yongera guterana iyo uyoboye inama y’Inteko Rusange abona ko ituze rihagije ryagarutse.

Ingingo ya 134 ivuga ku Musenateri ubuza ituze Inteko Rusange, ko uyoboye inama y’Inteko Rusange ahamagara Umusenateri ubuza ituze Inteko Rusange mu izina rye, amwibutsa kwitonda.

Iyo asubiriye, uyoboye inama y’Inteko Rusange aramwihanangiriza. Iyo uwo Musenateri abikomeje cyangwa agaragaweho n’irindi kosa rikomeye, ategekwa kuva by’agateganyo mu byicaro byagenewe Abasenateri, kandi byemejwe n’Inteko Rusange.
Ingingo ya 135 yo yagarutse ku Musenateri ubuza ituze Komisiyo, ko Perezida wa Komisiyo ahamagara uwo Musenateri mu izina rye amwibutsa kwitonda. Iyo asubiriye, Perezida wa Komisiyo aramwihanangiriza, bigashyirwa muri raporo y’inama ya Komisiyo.

Iyo uwo Musenateri abikomeje cyangwa agaragaweho irindi kosa rikomeye, hakorwa raporo yihariye igashyikirizwa Biro ya Sena.

Ingingo ya 136 yo ivuga ku Nkurikizi zo kuvanwa mu cyicaro by’agateganyo no guhezwa by’Umusenateri mu Nteko Rusange, kumubuza gufata ibyemezo mu nama y’Inteko Rusange yakurikiranaga, abuzwa gukurikirana imirimo y’Inteko Rusange mu gihe cyose cy’inama yahejwemo.

Ingingo ya 137: Inkurikizi zo kwanga kuva mu cyicaro cyangwa guhezwa: Iyo Umusenateri wavanywe mu cyicaro by’agateganyo cyangwa wahejwe mu Nteko Rusange yakurikiranaga atubahirije icyemezo yafatiwe, uyoboye inama y’Inteko Rusange ayihagarika by’igihe gito cyangwa burundu. Icyo gihe Umusenateri ahezwa ku buryo budakuka, mu nama eshanu zikurikira, akagawa ku buryo bwanditse kandi akabuzwa kwitabira inama eshanu za Komisiyo, iza Komite cyangwa iz’Inama y’Abaperezida iyo ari umwe mu bayigize.

Ingingo ya 140 yo ivuga ku nkurikizi ku Musenateri wasibye inama z’Inteko Rusange cyangwa iza Komisiyo nta mpamvu. Biro ya Sena ishyikiriza ikibazo cy’uwo Musenateri Komite kugira ngo igisuzume. Raporo ya Komite kuri icyo kibazo ishyikirizwa Inteko Rusange kugira ngo ifate icyemezo cyo kumwihanangiriza, kandi Umusenateri bireba akabimenyeshwa mu nyandiko.

Iyo Umusenateri wihanangirijwe atisubiyeho ahabwa kimwe mu bihano birimo kugawa mu ruhame; gukurwa muri Sena byemejwe na bitatu bya gatanu (3/5) by’abagize Sena.

Ese aya makosa Umusenateri ashobora kuyababarirwa

Ingingo ya 138 yo ivuga ku mbabazi ku Musenateri wakuwe by’agateganyo mu cyicaro cye cyangwa wahejwe, ko ashobora gusaba imbabazi zo gukurirwaho ibihano, akoresheje inyandiko.

Iyo Umusenateri wahejwe asabye imbabazi inama y’Inteko Rusange yamufatiye icyemezo itarasoza imirimo yayo, uyiyoboye asomera iyo nyandiko abari mu Nteko Rusange, ikaba ari yo ifata umwanzuro.

Ingingo ya 139 yo ikuraho uguhezwa k’Umusenateri mu nama z’Inteko Rusange, iyo Umusenateri wahejwe asabye imbabazi Sena kandi akazihabwa, iyo Inteko Rusange ifashe icyemezo cyo kwisubiraho bisabwe na Komite, iyo igihe Umusenateri wahejwe yahawe kirangiye.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka