Menya Eulade Rudahunga wari Padiri ukuze kurusha abandi (Ikiganiro yagiranye na KT Radio mu 2017)

Musenyeri Eulade Rudahunga wari Umupadiri ukuze kurusha abandi mu Rwanda yitabye Imana mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Eulade Rudahunga
Eulade Rudahunga

Musenyeri Eulade Rudahunga wari umaze imyaka 66 ari Umupadiri yahawe mu 1953 ari uwa 111 mu babuhawe mu Rwanda yitabye imana aguye mu bitaro bya Kabgayi nyuma yo kumara igihe kirere kire arwaye.

Musenyeri Eulade Rudahunga bivugwa ko ashobora kuba yitabye imana arengeje imyaka 97 kuko atibukga neza gihe cy’Amavuko kuko hatari hagatangiye uburyo bwo kwandika abana bavutse.

Yitabye imana yaramaze guhabwa izina rya Musenyeri izina ry’icyubahiro yahawe na Nyirubutungane Papa.

Iri zina ritandukanye ariko n’Urwego rw’abasenyeri dusanzwe tumenyereye kuko ryo yarihawe nk’iry’icyubahiro kubera imyaka amaze akora inshingano zo kwamamaza ubutuma bwiza muri kiliziya Gatolika.

Ibindi ku buzima bwe,Kurikira iki kiganiro KT Radio , Radiyo ya Kigali Today yigeze kugirana nawe hari mu 2017, icyo gihe yari afite imyaka 95. Imana imuhe iruhuko ridashira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Iyi foto nta shiti ni iya Mgr Eulade Rudahunga.

Niwashaka kureba iya Padiri Ndekwe reba ku gihe inkuru igira iti:

Icyo Padiri Ndekwe, ubuheta mu bandi mu Rwanda avuga kuri bagenzi be bashaka abagore n’abakora politiki
Yasohotse tariki 17 /10/2017

Requiescat in pace

fulgence yanditse ku itariki ya: 18-02-2019  →  Musubize

iyi ni foto ya Msgr Rudahunga Eulade nshuti,nawe yitabye Imana

bideri Freddy yanditse ku itariki ya: 13-02-2019  →  Musubize

RIP Padiri Eulade.C’est le chemin de toute la terre.Impamvu twese dusaza kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA/ADN ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.
Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya ko abantu bose bapfa bumviraga Imana,ntibibere mu byisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma abahe ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6:40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,kora kugirango ubeho,ubifatanye no gushaka Imana kugirango izakuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.

mazina yanditse ku itariki ya: 13-02-2019  →  Musubize

Uyu ntabwo ari Eulade Rudahunga iyi foto ni iya Padiri Charles Ndekwe akabawe na Rudahunga bari abapadiri bakuze. Uyu yari ubuheta ubu niwe mfura nyuma y’urupfu rwa mugenzi we. Mwakosora mwibeshye cyane mwamwishe akiri muzima.

KOSORA yanditse ku itariki ya: 13-02-2019  →  Musubize

Iyi foto niya Msgr Eualade Rudahunga yitabye Imana mu ijoro ryuwa 11-02-19 rishyira 12-02-19.RiP Grand Pa

bideri Freddy yanditse ku itariki ya: 13-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka