Menya byinshi kuri Jean Lambert Gatare, umufana ukomeye wa Rayon Sports

Jean Lambert Gatare, umwe mu bakunzi bakomeye ba Rayon Sports, avuga ko rimwe na rimwe kogeza imikino y’iyo kipe akunda byamugoraga, agahitamo kwigwandika (kwirwaza) ngo adasabwa kujya kuyogeza.

Uwo mugabo w’inararibonye mu itangazamakuru rya Siporo, aho yakoze igihe kirekire kuri Radio Rwanda, ndetse no ku Isango Star mu kiganiro cyitwa “Rayon Time”, yavuze ingorane yagiye agira zo guhuza umwuga w’itangazamakuru ry’imikino no kuba umufana w’ikipe.

Yagize ati “Ntabwo nibuka neza umukino waba waranteye kugira amarangamutima (emotion) mu buryo bukomeye, abo twakoranaga, ba Kajugiro Fidèle, ba Yves, Marcel na ba Titien, hari igihe nagiraga gutya ngashyiramo agakoryo match zikomeye za Rayon nkigwandika sinzogeze, zikogezwa n’abandi”.

Yavuze ko kuryoherwa no kureba umukino wa Rayon Sports abifatanya no kuwogeza byamugoraga, ariho yaheraga yigira inama yo kwirwaza, kugira ngo abone uko akurikira umukino yicaye muri sitade nk’abandi.

Ati “Burya n’iyo uri kogeza umukino ntihazagire ukubeshya ntabwo uba wawurebye, uba uri ku kazi kurusha uko uri kuryoherwa nawo, kenshi na kenshi kugira ngo mbone uko ndyoherwa, nabihirikiraga Kajugira cyangwa Yves Bucyana, nanjye nkicara muri sitade nkareba umukino nk’abandi”.

Gatare, yagarutse ku gakoryo kasakaye, aho ngo rimwe ubwo yogezaga umupira wa Rayon Sports ari kumwe na Marcel Rutagarama, ngo Rayon yatsinzwe igitego aho kucyogeza agira ati “baratwishyuye sha”.

Avuga ko ibyo atigeze abivuga ati“Mu by’ukuri, ni urwenya ntabwo byigeze bibaho, urwo rwenya rwakwirakwijwe n’umwe mu bayobozi ba APR FC ntashatse kuvuga izina, ukunda umupira cyane agakunda no gutebya, yajyaga ahura na Marcel ari wenyine akamubwira ati, uribuka ubwira Gatare ngo baratwishyuye sha, yahura na Yves akamubwira ngo, uribuka ubwira Gatare ngo baratwishyuye sha, yahura nanjye, ati uribuka ubwira Marcel na Yves ngo baratwishyuye sha”.

Arongera ati “Rwose yabivugaga muri wa muco mwiza wo guterana ubuse, wo kuganira, ariko noneho babifatiye hejuru babigira ukuri kandi nta byabaye, hari ubwo twigeze guhura nawe turi batatu, Njye Marcel na Yves, turamubaza tuti noneho turahibereye turi batatu, tubwire uwabivuze, aratubwira ati ubundi se mwese ntimuri aba Rayon. Aho niho umupira uryohera rero hazamo utuntu nk’utwo two kuryoshya, ariko ‘baratwishyuye’ ntawabivuze”.

Gatare ni umwe mu batanze umusanzu ukomeye mu itangazamakuru rya Siporo, haba mu kogeza umupira no kuvuga amakuru y’imikino, akagira indi mpano yihariye yo kwita abakinnyi amazina bitewe n’imyitwarire yabo mu kibuga.

Mubo yise amazina, harimo Bokota yise igikurankota, Haruna yise Fabregas, Twagizimana Fabrice yise Ndikukazi, Ndayishimiye Eric yise Bakame, i Rubavu ahita muri Brezil kubera impano z’umupira zihakomoka, aho yemeza ko ibyo yabifashwagamo n’inararibonye mu mikino witwa Migambi.

Arongera ati “Nicaranaga na Migambi tukaganira ku bakinnyi, ni uko twicaye nza kuvuga nti ariko uziko i Rubavu wagira ngo ni muri Brezil y’isi.

Ninjye wazanye iryo zina mvuga bariya ba Haruna nti aba bana b’Ababreziliye, nshaka kuvuga ko i Rubavu ari ikigega cy’impano z’umupira w’amaguru mu Rwanda, Haruna namwise Fabregas, najya no muri Tanzaniya nkumva bamwise Fabregas. Umuntu yabaga yabikuye mu biganiro yagiranye n’abandi banyamupira”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka