Menya byinshi ku mubikira Marie Jean Baptiste umaze imyaka irenga 70 yiyeguriye Imana

Soeur Marie Jean Baptiste Mukanaho Caroline, mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, yatangaje byinshi byerekeye cyane cyane ku buzima bwe bw’imyaka 80 amaze yiyeguriye Imana.

Soeur Marie Jean Baptiste ubu ari mu kiruhuko cy'izabukuru
Soeur Marie Jean Baptiste ubu ari mu kiruhuko cy’izabukuru

Uyu mubikira abarizwa mu muryango w’Abihayimana b’Abenebikira. Soeur Marie Jean Baptiste avuga ko igitekerezo cye cyo kwiha Imana muri rusange gisa n’icyo Imana yabwiye Aburahamu iti “ Va mu muryango wawe, usige ababyeyi bawe, usige Igihugu cyawe ujye mu gihugu nzakwereka. Ni cyo natwe cyatubayeho guhaguruka ugasiga umuryango ugasiga byose ukibagirwa n’izina witwaga bakakubwira bati kuva uyu munsi uzitwa Soeur Marie Jean Baptiste”.

Sr Marie Jean Baptiste avuga ko mu gutoranya amazina bitwaga babyihitiragamo kuko umuryango babaga bagiye kwiyeguriramo Imana wabahitishagamo izina ry’Umutagatifu bumva bakwiye kwitirirwa maze we ahitamo Sr Marie Jean Baptiste.

Sr Marie Jean Baptiste avuga ko guhitamo iri zina yabitewe nuko hari nyirasenge wari umubikira nawe witwaga iri zina rya Marie Jean Baptiste ndetse akaba yaramushimaga imico n’imyifatire bituma yumva yaryitwa na we.

Ati” Nanjye ntangiye kwiha Imana nahise mvuga ko nzitwa izina rya masenge kuko nabonaga mufatiraho urugero rwiza rwo kwiha Imana kandi nkavuga ko nzanamukurikiza”.

Ku bijyanye naho yakuye igitekerezo cyo kwiha Imana Soeur Jean Baptiste avuga ko byamujemo kare cyane afite imyaka 4 kuko yavutse mu Bakirisitu beza kandi bashyigikiye umuhamagaro wo kwiha Imana.

Ati “ Bantoje rero gusenga kare, nkabikunda simbikwepe nk’abandi bana, twareranywe usibye ibitotsi n’uburambirwe nibyo rimwe na rimwe byatambamiraga isengesho ryanjye”.

Soeur Marie Jean Baptiste (wa mbere uhereye ibumoso) aha yari afite imyaka 13 yiga mu mwaka wa mbere w'amashuri yisumbuye i Save
Soeur Marie Jean Baptiste (wa mbere uhereye ibumoso) aha yari afite imyaka 13 yiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye i Save

Soeur Jean Baptiste afite imyaka 4 yumvise bavuga musaza we wagiye mu iseminari ngo azabe Padiri bagahora bamusabira mu isengesho rusange ryo mu rugo ngo azabigereho, muri iyo myaka niho yatangiye kugira urukumbuzi rwo kuba yakwiha Imana.

Ikindi cyamuteye ishyaka ryo Kwiha Imana ni ababikira babiri umwe yari nyina wabo, undi ari nyirasenge bazaga iwabo kubasura aho bari batuye mu karere ka Muhanga aho bita mu cya kabiri akabitegereza akabona nawe yifuza kumera nkabo.

Igitekerezo cye cyaje gukura aho agiriye kwiga mu ishuri ry’Abenebikira. Indi mpamvu yateye Soeur Jean Baptiste kwiha Imana ngo ni umwana w’umukobwa biganaga witwa Beretha wajyaga aririmba indimbo z’ikiratini akibwira ko ari uko aturanye na Misiyoni, Sr Marie Jean Baptiste akibwira ko nawe agiye gutura hafi ya Misiyoni yazamenya indirimbo z’ikilatini.

Yagiye yitabira amahugurwa ahantu hatandukanye mu rwego rwo kwiyungura ubumenyi mu muhamagaro wo kwiyegurira Imana
Yagiye yitabira amahugurwa ahantu hatandukanye mu rwego rwo kwiyungura ubumenyi mu muhamagaro wo kwiyegurira Imana

Ku myaka 13 Sr Marie Jean Baptiste yagiye gutegurwa kwiha Imana i Butare atangira inyigisho zimutegura kwiha Imana.

Nyuma y’umwaka umwe ategurwa kuzaba Umubikira yaje kujya kwiga mu ishuri ry’Uburezi ariko aza gucibwa intege n’Ababikira bo mu muryango w’Abenebikira batatu bamubwiraga ko atashobora kwiha Imana kuko ngo adafite imico n’imyitwarirere nk’iyabo.

Ati “ Impamvu bancaga intege nuko nabasubizaga ku bintu ntabaga numvise neza kandi ubundi ababikira b’icyo gihe batarashakaga ubahinyuza kucyo bavuze ntibakunda umuntu ushyanuka”.

Soeur Jean Baptiste (ibumoso) ari kumwe n'umubikira babanaga
Soeur Jean Baptiste (ibumoso) ari kumwe n’umubikira babanaga

Soeur Marie Jean Baptiste arangije amashuri y’uburezi yatoranyijwe mu bakobwa batanu bazajya kwigisha i Muramba ku Gisenyi mu mwaka 1952 kwigisha abakobwa ba Musenyeri bari bavuye hanze y’u Rwanda bazanywe na Musenyeri Bigirumwami akimara kubuhabwa.

Abo bakobwa bari bavuye hanze babigishaga imico nyarwanda mu ishuri rishya bari bahashinze.

Sr Marie Jean Baptiste avuga ko umuyobozi w’iryo shuri yamushishikarije ibyo gukomeza umuhamagaro we kuruta ibyo yari yaratorejwe i Save.

Souer Marie Jean Baptiste abajijwe ku mibereho y’iki gihe mu rubyiruko no kubihuza no kwiha Imana yasubije ko ajya abiganiriza abana abereye nyina wabo na nyirasenge bakamusubiza ko muri iki gihe baba babuze amahitamo yo kwiha Imana.

Ati “Uwo Imana yahamagaye ntabwo yabuzwa kwiha Imana n’ibyo biri hanze aha by’abagabo no gushaka amafaranga”.

Soeur Jean Baptiste Mukanaho akiri muto
Soeur Jean Baptiste Mukanaho akiri muto

Imirimo yakoze Sr Marie Jean Baptiste avuga ko yabaye umunyamabanga w’umubikira mukuru wabayoboraga uwo bita Mama mukuru, avuyeyo ajya kwiga mu gihugu cy’Ububiligi, arangije ajya kwigisha mu ishuri nderabarezi ya Byimana imyaka 2 mu mwaka 1966-1968, ajya kuyobora ishuri rya Mere du verbe i Kibeho mu mwaka wa 1968.

Mu mwaka wa 1971- 1973 yayoboye ishuri ryisumbuye mu gihe kibi cy’ivangura ry’amoko bituma ikigo kidakomera ngo gishinge imizi kuko bari birukanye abana b’Abatutsi, n’abasigaye bakajya bavangura kuko babyarwa n’ababyeyi babiri ku muhutu n’umututsi.

Byaje kuba bibi kuko abanyeshuri baje kumurega ku buyobozi bwariho muri icyo gihe biba ngombwa ko ahava ahasiga mugenzi we nawe biramunanira biba ngombwa ko iryo shuri barifunga burundu.

Soeur Marie Jean Baptiste yari akurikiye inama
Soeur Marie Jean Baptiste yari akurikiye inama

Sr Marie Jean Baptiste yaje guhura n’inkurikizi z’iki kibazo cy’amacakubiri yarangaga aba babanyeshuri kuko yafunzwe n’ubutegetsi bwariho muri icyo igihe afungwa umwaka adashobora gusohoka ngo ajye mu buzima bwo hanze cyangwa kugira ikindi kintu yakora.

Minisitiri Thadee Bagaragaza yaje kumusaba kuba umwe mu bayobozi b’uburerezi muri icyo gihe ku rwego rw’igihugu, nyuma ajya mu burezi bw’amashuri ya Kiliziya Gatolika. aza no kugirwa umunyamabanga wo gutegura uruzinduko rwa Papa ubwo yazaga mu Rwanda 1990.

Papa amaze kuva mu Rwanda Sr Marie Jean Baptiste yagizwe umuyobozi w’Ababikira muri Diyosezi ya Kabgayi, Butare, Gikongoro na Cyangugu.

Ati “ Birangije bisozwa n’uburwayi ni aha mu mbona ndi rero”.

Sr Marie Jean Baptiste avuga ko yaryohewe n’ubuzima yarimo mu buto bwe, mu bana benshi yareranywe na bo.

Soeur Jean Baptiste ari kumwe na Karidinali Roger Etchegaray wari mu Rwanda azanye ubutumwa bwa papa Yohani Pawulo II bwo kwamagana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Soeur Jean Baptiste ari kumwe na Karidinali Roger Etchegaray wari mu Rwanda azanye ubutumwa bwa papa Yohani Pawulo II bwo kwamagana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Ati “Nashimishijwe no kwiha Imana nkashimishwa no gusangira n’abandi ariko nshimishwa n’umwaka namaze ntozwa kubana n’abandi tutareranywe dusangiye umuhamagaro”.

Yashimishijwe kandi n’ingendo yagiye agirira mu bihugu byo hanze ndetse agasabana n’abandi bantu batandukanye nka kimwe mu bintu yumva akunze mu buzima bwe.

Mu bihe Sr. Marie Jean Baptiste atazigera yibagirwa ni urugendo rwo kujya i Lourdes, gutegura urugendo rwa Papa Yohani Pawulo wa II mu 1990 no gusura ahantu hatagatifu.

Ibintu byamubabaje ni imyivumbagatanyo yabaye mu 1973 yamubujije gukomeza inzozi ze zo kwigisha urubyiruko, ndetse na Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye murumuna we witwaga Mama Petero Claver, na nyinawabo w’umubikira witwa mama Pawula yica n’abana abereye nyina wabo harimo n’umufaratiri abereye Nyirasenge na nyirasenge Sr. Peter Claver n’abandi bo mu muryango we.

Reba ibindi muri iyi Videwo:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Komera cyane ma Sœur imana yakurinze ikomeze ikurinde kandi izakwiture kuko kuyiha ubuzima bwawe bwose ikikiganiro kirandyoheye numvise umuntu yamusura kuko afite ibitekerezo byumuntu udashaje kandi njye ndashaje kandi navutse ali umubikira nyamara wabona ko nshaje kumurusha njye nkunze ikiganiro cye imana imugume iruhande

Lg yanditse ku itariki ya: 29-07-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka