Menya byinshi ku matora y’Abasenateri

Sena ni umwe mu Mitwe ibiri igize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, ikaba ari yo mutwe Mukuru ku w’Abadepite. Abagize Sena bitwa Abasenateri, bakaba bashinzwe kugenzura niba nta nenge ziri mu Itegeko Nshinga n’Amategeko Ngenga Igihugu kigenderaho.

Abasenateri bashinzwe kandi iyubahirizwa ry’amahame remezo ari mu ngingo ya 10 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.

Abasenateri batorerwa he?

Sena igizwe n’abasenateri 26, buri muntu agomba kuba afite nibura imyaka 40 y’amavuko, bakaba kandi bagomba kuba bahagarariye ibyiciro byose by’Abanyarwanda, bakaba batorerwa manda y’imyaka 5 nk’uko Itegeko ryo muri 2019 ribiteganya.

Barimo 12 baturuka muri buri Ntara n’Umujyi wa Kigali, aho Intara y’Iburengerazuba ivamo 3, iy’Amajyepfo ikavamo 3, iy’Iburasirazuba ikavamo 3, iy’Amajyaruguru ikavamo 2 (kuba bake biraterwa n’uko iyo Ntara ifite umubare muto w’abaturage), Umujyi wa Kigali ukaba uvamo Umusenateri umwe.

Harimo kandi Abasenateri 8 bashyirwaho na Perezida wa Repubulika, hakaba Abasenateri 4 baturuka mu mitwe ya politiki yemewe mu Rwanda uko ari 11, hakaba n’Abasenateri babiri bahagarariye amashuri makuru na za kaminuza(umwe ava mu mashuri makuru ya Leta, undi akaba aturuka mu mashuri makuru yigenga).

Abasenateri biyamamariza he, bagatorerwa he?

12 bahagarariye inzego z’Ubutegetsi (bavuye mu Ntara), batorwa n’Inama Njyanama z’Uturere na Biro nyobozi z’Inama Njyanama z’Imirenge yose igize Igihugu, bakiyamamariza muri buri Karere, akaba ari na ho ababatora baza gukorera icyo gikorwa, amajwi agakusanyirizwa ku biro bya buri Ntara.

Umuvugizi wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), Moïse Bukasa Karani, avuga ko hari uburyo bwinshi uwifuza kuba umusenateri ashobora kwiyamamazamo, yajya kuri radio cyangwa kuri televiziyo runaka, yabishyira ku mbuga nkoranyambaga ze n’ahandi, ariko akitondera Itegeko rigenga amatora.

Bukasa akomeza agira ati "Uretse uko kwiyamamaza kwabo, twebwe nka NEC icyo tubafasha ni uko nibura umunsi umwe bazahura n’iyo nteko itora muri buri Karere, icyo gihe rero iyo bahuye baragenda bakiyamamaza, tukabaha iminota batagomba kurenza, hanyuma bo bagakomeza mu buryo bwabo."

Hari Abasenateri 4 bava mu mitwe ya politiki, bakaba batorerwa ku cyicaro cy’aho iyo mitwe ikorera ku bwumvikane bwayo, bitewe n’icyo buri mutwe uhuriyeho n’undi, mu gihe abahagarariye amashuri makuru na Kaminuza batorwa n’abarimu bagenzi babo (bikabera mu mashuri yegeranye mu gace runaka).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Murahoneza

Igitekerezo cyange mbere nammbere bisaba amashuri angahe, ibyangombwa bwokocyi. iyo myaka 40 uyifite aringaragu yemerewe kwiyamamaza?
Nkurubyiruko urebye usanga aribenci kandi bashoboye ibitekerezo byabo aribyiza kandi arinyamibwa ayo mahirwe uwayabona yayabyaza umusaruro kuko yaba ajyifite nimbaraga zo gukora cyane dushingiye kumyaka micye yaba afite bikunze reta yabirebaho nabo ayo mahirwe bakayabona murakoze🙏.

Kabarisa pascal yanditse ku itariki ya: 28-08-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka