Menya amoko y’ibiyobyabwenge n’ingaruka bigira ku buzima bw’umuntu

Ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ni ikibazo gikomereye ibihugu byose by’Isi bihuriyeho, kigahangayikisha n’abayituye. Umuryango mpuzamahanga washyizeho umunsi wo kurwanya ibiyobyabwenge uba tariki ya 26 buri mwaka, hagamijwe gufasha abatuye Isi kubireka, kuko byangiza ubuzima bwa muntu.

Ibiyobyabwenge bigira ingaruka mbi ku buzima bw'ubikoresha
Ibiyobyabwenge bigira ingaruka mbi ku buzima bw’ubikoresha

Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), gitangaza urutonde rw’ibiyobyabwenge biteganywa n’amategeko Igihugu cy’u Rwanda kigenderaho, kandi bigahanwa n’amategeko ku muntu wese ubikoresha. Ibikunze kugaragara ni urumogi, kanyanga, mayirungi, Mugo (Heroin), lisansi, kole, Chief waragi, Suzie waragi, cocaine, muriture n’ibinini byo kwa muganga bikoreshwa nk’ibiyobyabwenge nka Rohypinol, Diazepam na Morphine.

Mu mpamvu zikunze kuvugwa ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, harimo ko ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge ryorohereza ababikoresha kubibona, harimo amakuru avuga icyo bitanga mu mubiri w’ababikoresha, agakungu/ikigare, ibibazo bijyanye n’amarangamutima, ibitekerezo, ubumenyi buke ku ngaruka zabyo, umwuga umuntu akora, aho umuntu atuye, abo abana nabo. Aha hose hagaragara ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, bigatera uburwayi bwo mu mutwe.

Uburyo bwo gufasha uwahuye n’ikibazo cy’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge

Ubufasha bugomba gutangwa hibandwa cyane cyane ku mpamvu zitera ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, harimo gukumira ikoreshwa n’ikwirakwizwa ryabyo, gushishikariza urubyiruko kwirinda agakungu kabakururira kubikoresha.

Ni ngobwa ko mu gihe umuntu yaba afite ibibazo bijyanye n’amarangamutima cyangwa n’imitekerereze, yakwegera abashinzwe kumufasha, aho kugira ngo yirohe mw’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Mu gihe umuntu yatangiye gukoresha ibiyobyabwenge, amaze guhura na zimwe mu ngaruka zirimo nko kunanirwa kubihagarika we ubwe, kurwara indwara zo mu mutwe cyangwa z’umubiri, abamuri hafi basabwa kumenyesha inzego zibishinzwe harimo iz’uburezi, Polisi n’umuryango muri rusange akagezwa kwa muganga.

Mu Rwanda uyu munsi wo kurwanya ibyobyabwenge wizihirijwe mu Karere ka Gisagara, hanasozwa ubukangurambaga bwari bumaze icyumweru bukorwa, bwo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, Butera Yvan, avuga ko ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ihungabana ry’ubuzima bwo mu mutwe bigendana, kuko kimwe gishobora gutera ikindi.

Ati “Igishimishije ni uko ubu mu Rwanda serivisi z’ubuzima bwo mu mutwe ziboneka ku bigo nderabuzima. Ku buryo uwabaswe n’ibiyobyabwenge ashobora gufashwa akongera kuba muzima”.

Zimwe mu ngamba Leta y’u Rwanda yashyizeho zo kurwanya ibiyobyabwenge, harimo gushyiraho ibigo ngororamuco n’amagororero, hagatangwa n’inygisho zo guherekeza ababaswe nabyo.

Ingaruka zo gukoresha ibiyobyabwenge

Ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge rigira ingaruka ku mubiri, ku buzima bwo mu mutwe, ku mibanire n’abandi, ku murimo cyangwa umwuga umuntu yari asanzwe akora.

Izindi ngaruka ziba kuri ejo hazaza h’umuntu, ndetse n’ingaruka zijyanye no kutubahiriza amategeko. Hejuru y’ingaruka tumaze kuvuga, ku mugore utwite, inzoga itambuka ingobyi y’umwana ku buryo ashobora kuvukana ibimenyetso byo kuzahazwa nazo.

Ingaruka ku mubiri, harimo indwara z’umwijima, iz’umutima, ubwonko n’imyakura ndetse n’ubumuga bushobora kubikomokaho, uburwayi bw’urwungano ngogozi, indwara z’ubuhumekero, kanseri, gutakaza ubushobozi bw’umubiri bwo kurwanya indwara, harimo no kuba yarwara SIDA.

Ingaruka ku buzima bwo mu mutwe, ibiyobyabwenge bituma ibibazo byo mu mutwe birushaho kuba urusobe, ndetse kera na bwangu abantu bakagira indwara zikomeye zirimo gutakaza ubushake bwo gukora, ubushobozi bwo gufata mu mutwe, agahinda gakabije no kwiyahura, ndetse n’uburwayi bukomeye bwo mu mutwe, ibi biboneka cyane ku bantu bavanga ubwoko bwinshi.

Mu Rwanda hashyizweho inganba zikomeye zo guhangana n'ibiyobyabwenge
Mu Rwanda hashyizweho inganba zikomeye zo guhangana n’ibiyobyabwenge

Ingaruka ku mibanire n’abandi, ku murimo n’ejo hazaza h’umuntu, muri zo harimo guhorana imyenda (amadeni), impagarara n’amahane mu muryango, impushya za hato na hato ndetse no gusiba akazi. Hari kwirukanwa mu mashuri cyangwa ku kazi, ubukene, kwiyandarika kugira ngo ubone ibiyobyabwenge n’ibindi.

Ingaruka zirebana n’ibihano ahabwa n’amategeko

Ibihano ku muntu ukoresha ibiyobyabwenge, n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo itemewe n’amategeko umuntu wese unywa, witera, uhumeka, wisiga cyangwa ukoresha ubundi buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge, n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3), n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50’000) kugeza ku bihumbi magana atanu 500,000).

Umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500,000) kugeza kuri Miliyoni eshanu (5,000,000).

Ibikorwa bivugwa mu gika cya 2 cy’iyi ngingo, mu gihe bikozwe mu rwego mpuzamahanga, ibihano byikuba kabiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka