Menya amateka y’ahitwa Mu Mariba ya Bukunzi

Umuntu wese wumvise Mu Mariba ya Bukunzi ahita yumva ikinamico yakinwe n’indamutsa itambuka kuri Radiyo Rwanda izwi nka ‘Uwera’ kuko Bukunzi ivugwa muri iyo kinamico.

Ahahoze iriba rya Bukunzi, Umwami Ndagano n'abo akomokaho bavubiragaho imvura
Ahahoze iriba rya Bukunzi, Umwami Ndagano n’abo akomokaho bavubiragaho imvura

Kigali Today yabakusanyirije amakuru n’amateka yo Mu Mariba ya Bukunzi aho Abami bo mu Bukunzi bakoreraga imihango yo kuvuba imvu. Mu Kiganiro yagiranye n’Inteko y’Umuco iyibwira byinshi ku makuru yakusanyije ku mateka yo Mu Mariba ya Bukunzi.

Ahitwa mu Mariba ya Bukunzi ni ho hari ivubiro rya Ndagano wategekaga u Bukunzi ku mwaduko w’abazungu. Bukunzi yari iherereye mu Majyepfo y’Uburengerazuba bw’u Rwanda, ihana imbibi n’uturere tw’u Busozo, i Cyesha, Impara, na Biru ndetse n’igihugu cy’u Burundi.

U Rwanda rwigarurira i Kinyaga mu kinyejana cya 18, u Bukunzi bwari mu gice cyafashwe n’umutwe w’ingabo z’Impara, ari na cyo cyatumye aho hantu hose hitwa Impara.

Mu mpera z’icyo kinyejana, Umwami Kigeri III Ndabarasa yategetse umutware w’Impara, Rwanteri, kugabira u Bukunzi umuvubyi witwaga Kija. Kuva ubwo u Bukunzi bwabaye impugu yigenga itegekwa n’Abami b’Abavubyi bakomoka kuri Kija, bagatura ikoro umwami w’u Rwanda ndetse n’umutware w’Impara.

Abanditsi b’amateka bavuga ko Kija yageze mu Bukunzi akomotse i Rwingi hakurya ya Rusizi. Kubera ubuhanga yari afite bwo kuvuba imvura, uwo muvubyi ntiyatinze kumenyekana no kuba ikirangirire mu Rwanda. Umwami amumenye amugabira u Bukunzi kugira ngo ajye amuvubira imvura igihe yabuze.

Uko imigenderanire hagati y’Abami b’u Rwanda n’ab’u Bukunzi yarushagaho kuba myiza, abami b’u Rwanda babagabiraga indi misozi, u Bukunzi buraguka buba impugu nini igizwe n’imisozi ya Nyamubembe, Mutare, Nkungu, Nyakabuye, Karambo, Mwezi, Karengera, Kanyinya, Gitambi, Cyingwa, Rubona, Kaboza, Mahonga, Cyimpundu, Kigurwe, Mwiyando, Mubori, Rwintare, Rurama, Wanyangura, Rwinkuba, Kibazi, Gaseke, Matyazo na Rwabidege.

Abatware ndetse n’umwami w’u Rwanda baturaga Abami bo mu Bukunzi kugira ngo babagushirize imvura mu Gihugu. Buri gihe uko umwami asabye imvura ikagwa, yahaga umuvubyi inka nibura eshanu ndetse n’impfizi yazo. Uretse kuvuba imvura, abami bo mu Bukunzi ngo bari bafite ububasha budasanzwe bwo kwirukana inzige n’utundi dukoko twangiza imyaka, bakarumbura imirima, bakavura inka ndetse bagatuma zigira imitavu myiza.

Kuva u Bukunzi bubaye impugu yigenga kugeza igihe yavaniweho n’abakoroni b’Ababirigi mu w’1925, yategetswe n’Abami barindwi kandi bose bari Abavubyi. Abo ni Kija I Gisuma, Ngoga, Kabeja, Ruzigamanzi, Kija II, Ndagano Ruhagata na Ngoga Bihigimondo.

Buri gihe uko umwami w’u Rwanda yatangaga hakima undi, impugu y’u Bukunzi yatangaga abantu babiri bagapfa, bakaba ‘ imisego y’umwami’. Hatangwaga umuhungu n’umukobwa, umuhungu akajugunywa mu gishanga cya Nyagafunzo kiri hafi yo ku Karambo, naho umurambo w’umukobwa bakawohereza i Bumbogo.

Umwami Ruganzu II Ndori ngo ni we wategetse abanyabukunzi kujya batanga imisego y’umwami. Umunsi umwe Ruganzu arambagira Igihugu, yageze mu Bugarama imwe mu mpfizi ze iva mu zindi irarorongotana igera ku mugezi w’amashyuza. Abacuku ni ukuvuga abo mu muryango w’Abacuku bayibonye barayifata. Ruganzu yakurikiye ikirari cyayo, ageze aho asanga barangije kuyibaga.

Abasaba ku nyama zayo, izo bamuhaye azitunga ku icumu rye, azamuka iya Bukunzi. Ageze i Nyamubembe, ahura n’umugabo wo mu bwoko bw’Abayombo, aramuhagarika amwaka za nyama. Ruganzu abonye ibimubayeho ariyamira ati: « Mwa banyabukunzi mwe, mugize kumbagira impfizi, none munyaze n’inyama zayo”! Ruganzu arumirwa, ngo ni ko kuvuga ati: « Uko umwami yimye i Rwanda, mujye mutanga igitambo cy’umukobwa w’Umucuku n’umuhungu w’Umuyombo” . Ngiyo inkomoko y’imisego y’umwami yaturukaga mu Bukunzi!

Mu myaka ya nyuma y’ingoma y’ u Bukunzi, uwamenyekanye cyane ni umugabekazi Nyirandakunze. Uyu mugabekazi yari umugore wa Ndagano, akaba nyina wa Ngoga Bihigimondo, umwami wa nyuma wa Bukunzi. Nyirandakunze yavukaga mu Busozo, akaba igishegabo, ndetse ngo ni we wategekeraga umuhungu we.

Nk’uko bivugwa n’abatuye ahahoze ari mu Bukunzi ndetse barimo n’Umushambo witwa Bazakiruru Innocent ukomoka kuri Ndagano, ngo Ndagano yubatse inzu nziza cyane y’umuratwa, ifite igisenge kiboshye nk’ikibo, ashaka kuyirongoreramo undi mugore kuko yabonaga Nyirandakunze ari igishegabo gikabije.

Umwamikazi agira ishyari aritewe n’uko agiye guharikwa, ndetse ababazwa n’iyo nzu atazaturamo. Ikindi kandi na we yashakaga ko umuhungu we ari we uzasimbura se ku ngoma y’u Bukunzi. Ibyo byose ngo byatumye acisha amarozi, yica Ndagano akiri muto. Bavuga ko yamutunze inkaka y’ingona ikamukenya.

Nyuma y’urupfu rwa Ndagano rwabaye ku wa 30 Werurwe 1923 Nyirandakunze yimukiye muri ya nzu y’umuratwa, yimana ingoma n’umuhungu we Ngoga Bihigimondo. Kuko Ngoga yari akiri muto, yategekerwaga na nyina hamwe na se wabo witwaga Bigirumwera. Ubutegetsi bw’abakoroni b’Ababirigi bwafataga ubwami bwa Bukunzi nk’ubwigometse kuko bwanze kubayoboka ngo butange imisoro n’abantu bo gukora imirimo ya Teritwari. Ibyo byatumye Adiminisitarateri wa Teritwari ya Cyangugu witwaga Bwana Keyser ategura igitero cyo guhirika ingoma y’u Bukunzi.

Bigirumwera amenye ko u Bukunzi bugiye guterwa yasabye Padiri mukuru wa Mibirizi witwaga P.Knoll kumuhuza n’Ababirigi, arabikora ariko biranga biba iby’ubusa.

Ubutegetsi bw’Ababirigi bufatanyije na Rwagataraka wategekaga i Kinyaga bwagabye ibitero bitatu mu Bukunzi. Icya mbere cyagabwe muri Mata 1923, kigabwa n’abasirikare boherejwe na Keyser; kiratsindwa. Icya kabiri cyagabwe n’ingabo zoherejwe na Adiminisitarateri Fiolle tariki 12-14 Werurwe 1924, i Bwami barahunga.

Icyo gihe ngo Nyirandakunze yahungiye mu ishyamba cyimeza rya Cyamudongo aribamo umwaka wose. Iryo shyamba Nyirandakunze yahungiyemo ubu ni igice cya Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, ariko abaturage barituriye baryita Ishyamba rya Nyirandakunze cyangwa mu Ryanyirandakunze.

Igitero cya nyuma ari na cyo cyatsinze u Bukunzi cyagabwe tariki 09 Werurwe 1925. Aho umwami n’umugabekazi bihishe hari hamenyekanye bahatera mu ijoro ryo kuri iyo tariki, Nyirandakunze baramurasa kuko yarwanyije abaje kumufata, Ngoga arakomereka arafatwa ajya gufungirwa i Kigali ari na ho yaguye mu Ukwakira 1925, naho Bigirumwera aracika ahungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Ingoma y’u Bukunzi ihera ityo.

Aho amavubiro ya Ndagano yahoze hitwa mu Bwiza bwa Bweramvura ya Mataba. Ubu ni ku nkengero z’ishyamba rya Cyamudongo, mu Mudugudu wa Rwamaraba, Akagari ka Mataba, mu Murenge wa Nkungu, Akarere ka Rusizi; ku muhanda uva i Nkungu ujya mu Mataba. Ni agashanga gato karimo amazi menshi, gafite ubuso nk’ubwa metero kare (m2) 150, karimo ibyatsi by’imigugu babohesha ibirago, igiti cy’umugano, igihondohondo n’imizibira. Ako gashanga gakikijwe n’imirima bahingamo ibigori, ibisheke, n’ibindi.

Mu Bwiza bwa Bweramvura ya Mataba, ahahoze amavubiro ya Bukunzi

Muri ako gashanga ngo kera harimo amahembe Ndagano yavubishaga. Abahatuye bavuga ko yari amahembe abiri y’inzovu iry’ingore n’iry’ingabo. Ku ngoma ya Kayibanda, umutwa witwaga Rwibasira ariko we akiyita Rwibasira gusiga umwami wo mu Mataba, ngo yakuyemo ihembe rimwe arishyira bene Ndagano aho bari barahungiye i Murenge. Irindi hembe ngo riracyarimo kugeza magingo aya, akaba ari yo mpamvu abahahinga n’abahaturiye birinda kunywa amazi yaho, dore ko ngo n’iyo bahahinga babona igishanga gitigita!

Mu Bwiza bwa Bweramvura ya Mataba hahanamiwe n’agasozi ka Rwamaraba, ngo akaba ariko Ndagano yicaragaho avuye kuvuba ari kumwe n’umutwa witwaga Rudakemwa wamutwazaga ingoma na yo yakoreshwaga muri iyo mihango.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka