Menya Amateka n’ubuzima bwa Rugamba Cyprien wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Umuhanzi Rugamba Cyprien ni umwe mu Banyarwanda bishwe ku ikubitiro mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata wa 1994 kubera imibereho ye n’umuryango we yo kubaho Gikristu Kiriziya Gatorika mu Rwanda yatanze ubusabe i Roma kugira ngo agirwe Umuhire.

Rugamba Sipiriyani yishwe ari kumwe n’Umugore we n’abana be batandatu. Umuryango wa Rugamba uri mu bishwe ku ikubitiro ubwo Genocide yakorewe Abatutsi yatangiraga.

Rugamba Olivier umuhungu we avuga ko byari bigoye ko Rugamba yarokoka kubera ko yari yarashyizwe ku rutonde rw’abagombaga kwicwa.

Aho yari atuye ku Kimihurura hafi y’ikigo cy’amashuri cya IFAK, hari ikigo cya Gisirikare cyabagamo abasirikari barindaga Habyarimana.
Yari anaturanye kandi na Theoneste Bagosora umwe mu bateguye, bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Tariki ya 07 Mata 2017 ni bwo yishwe hashize iminota mirongo itatu ahamagaye kuri telefoni abana be. Rugamba Olivier na Dorcy Rugamba bo batari baraye muri urwo rugo bari baragiye kurwaza nyirasenge i Butare.

Abana be bibuka ijambo yababwiye abasaba kuzaba abagabo kuko yari azi ko ari bupfe. Ubwo bazaga kubica yari yaraye asenga n’umuryango we ndetse yari yaraye anasohoye indirimbo “Nzataha Yeruzalemu Nshya”.

Ababishe babanje kubakubita ibibuno by’imbunda nyuma babarasa amasasu y’urufaya, umwana we warokokeye aho ni Cirdare Rugamba.
Kugira ngo arokoke, yarashwe isasu bagira ngo yapfuye ariko aza kuva mu mirambo, aragenda abwira bakuru be ko ababyeyi babo bishwe, aza guhunga abasanga i Bujumbura.

Rugamba ni Muntu ki?

Nyakwigendera Rugamba yari umusizi, umwanditsi w’ibitabo, umushakashatsi n’umuririmbyi. Yamenyekanye cyane mu Itorero rye ryitwa “Amasimbi n’Amakombe” ryamufashaga mu ndirimbo yahimbaga. Yahimbye indirimbo nyinshi zirimo 400 zihimbaza Imana.

Rugamba yavutse mu mwaka wa 1935, avukira mu gace k’icyaro i Karama mu cyahoze ari Komini ya Karama muri Gikongoro ya kera, ahitwa ku muyange ubu ni muri birometero nka 12 uvuye mu Mujyi wa Nyamagabe.

Ni mwene Bicakungeri Michel na Nyirakinani Theresie. Yari umwana wa kane mu muryango. Akivuka yiswe Sirikare izina Rugamba aza kurifata nyuma.
Rugamba Olivier, umuhungu w’imfura wa Rugamba, asobanura iby’izina rya se.
Agira ati “Rugamba ni izina yihitiyemo kubera ko kera yavutse yitwa Sirikare ariko aza kuryanga yihitiramo kwitwa Rugamba.

Urebye biragoye kumenya impamvu yabyanze gusa nk’uko nagiye mbyumva mu muryango n’ababanye na we bavugaga ko yabitewe n’uko yumvaga Rugamba ari ryo rimubereye cyane cyane ko yabonaga ubuzima agiye gucamo na bwo bwari urugamba.”

Rugamba Sipiriyani wanataramaga mu bitaramo n’inkera z’i Bwami ku ngoma y’Umwami Mutara III Rudahigwa, yari afite n’irindi zina yari yarahawe aho muri ibyo bitaramo rya "Rwamo rw’Impundu".

Rugamba wavukaga mu muryango utarakozwaga ibyo gusenga, yabyirutse akunda Imana. Yize amashuri abanza muri Paruwasi ya Cyanika, ubu ni mu Karere ka Nyamagabe.

Kubera ko mu mashuri abanza yari ku kigero cy’ubwenge kirenze icy’abanyeshuri biganaga, byabaye ngombwa ko bamusimbutsa imyaka ibiri.

Arangije amashuri abanza yakomereje ayisumbuye muri Seminari ntoya y’i Kabgayi izwi ku izina rya St Leon. Rugamba wari ufite icyifuzo cyo kuzaba Padiri yavuye i Kabgayi akomereza muri Seminari nkuru ya Nyakibanda.

Ubuhakanyi no kongera kugarukira Imana

Ubwo yari muri Seminari nkuru ya Nyakibanda aho yategurirwaga kuzaba umupadiri, yaje kwiyomora ku myemerere y’Imana ahinduka umuhakanyi.
Impamvu yaba yaramuteye gutera umugongo Imana na Kiliziya Gatolika, ngo n’ibiba ry’urwango yabonaga ryakorwaga na bamwe mu bihaye Imana bo mu gihe cye n’abo yamenye mbere.

Urugero rutangwa ni inyigisho za Musenyeri Andre Peraudin wari umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi hagati ya 1959 na 1989.

Inyigisho z’uwo Musenyeri wari ufite inkomoko mu Busuwisi ziri mu byateye Rugamba gutakariza icyizere umwuga wo kwiyegurira Imana afata icyemezo cyo kubihagarika kubera ko yabibonagamo kubiba umurage w’amacakubiri mu Banyarwanda.

Ikindi cyamuteye kwiyomora ku Imana ngo ni uko yari yaracengewe n’agace k’isomo rya Filozofiya kavuga ku ihame ry’ukubaho kw’ibintu hatabayeho iremwa (Exisistensialisme et Matérialisme).

Iri hame ryazanywe n’umuhanga w’Umufaransa mu by’imitekerereze ya muntu witwa Jean Paul Sartre, ryatumye Rugamba abona ko yari yaribeshye ko Imana ibaho.
Kuva ubwo yafashe icyemezo ahagarika kuba Padiri abura imyaka ibiri ngo ayiyegurire.

Umuhungu we yagize ati “Papa ntiyashoboraga gukora ikintu igice. Icyo gihe yahindutse umuhakanyi karundura ku buryo yashoboraga no kukubonana umusaraba akawuvunamo kabiri.”

Afashijwe n’Abakoroni b’Ababiligi yakomereje amashuri ya kaminuza i Bujumbura, mu ishami ry’amateka. Yashoje ayo masomo akomereza icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu Bubiligi muri Kaminuza ya Louvain.

Yigaga anabivangamo ibikorwa by’ubusizi n’ubuhanzi. Ari mu Bubiligi yahahimbiye indirimbo nyinshi anandika ibitabo byinshi byahurizaga ku gukebura umuryango Nyarwanda, yabonaga utangiye kuyoba urimo kwijandika mu bikorwa by’ivanguramoko n’ubwicanyi.

Rugamba yaje kongera kugarukira Imana

Annick Bescond, Umufaransa wakoranaga na Rugamba muri “Comminaute de l’Emmanuel” na we avuga ko ubwo Rugamba yari amaze guhinduka yatangiye gukunda Imana na Yezu Kristu kurusha n’abihaye Imana.
Ati “Amaze kugarukira Imana yayiyeguriye wese”.

Francois Xavier Ngarambe, wabanye n’umuryango wa Rugamba kuva mu 1989 kugeza 1994, amufata nk’umubyeyi we ku bwa roho mutagatifu.
Akanamufata nk’umuvandimwe kuko babanye muri ‘Comminaute de l’Emmanuel’, kominote yasabaga abantu kubaho kivandimwe.

Avuga ko ubwo Rugamba yagarukiraga Imana ngo yaba yaranabitewe n’ijwi yumvise ubwo yarimo ava kwivuza mu Bubiligi uburwayi bwo kutumva no kubura ubushuhake bwo kurya. Iryo jwi yaryumviye mu ndege rimusaba guhinduka.

Amaze kwiyemeza guhinduka ni bwo yatangiye gukora indirimbo zihimbaza Imana. Nk’uko umuhungu we Rugamba Olivier abivuga, ngo indirimbo “Umurage w’Intore” niyo ndirimbo ya mbere yakoze avugamo ijambo ijuru ubundi atemeraga.

Ni indirimbo yahimbye asa n’usezera aho yagiraga ati “Nindamuka ntashye muzabyine sambwe ariko nanjye iryo juru ryera de nk’inyange, inyamibwa yabasumbye ahora atetse antegereje ndashaka kuzaryinjiramo mpamiriza.”

Mu ndirimo ze yahimbye ngo ntayo yigeze aririmbamo

N’ubwo yahimbye indirimbo nyinshi zigakundwa n’abatari bake, ntiyigize aziririmbamo. Bivuze ko indirimbo ze zose zicurangwa ku maradiyo atandukanye nta jwi rye ririmo,nk’uko umuhungu we Rugamba Olivier abivuga.

Agira ati “Yarahimbaga agatoza abaririmbyi abantu benshi rero bazi ko muri ziriya ndirimbo ze twumva haba harimo ijwi rye. Oya! Nta jwi rye burya ririmo yewe si n’muntu wari ufite ijwi ryiza nka Masamba cyangwa Kayirebwa.

Yari afite ijwi risanzwe nk’iryawe cyangwa iryanjye cyangwa iry’undi wese. Ntiyaririmbaga we ahubwo yari umuntu ugufasha kugorora iryawe rikamera neza. Bariya wumva mu ndirimbo ze ni abagabo yatozaga. Abagabo rwose b’ibikwerere.”

Umuhanzi Ngarambe François Xavier na we yemeza ko mu bihangano bya Rugamba nta jwi rye ribamo. Kuko ngo yari afite ijwi ritabasha kuririmba.
Agira ati “Njyewe namumenye atoza abantu akamenya kugufasha kugorora ijwi. Yari afite burya uburyo bw’imiririmbire bunagorana aho bwasabaga abantu benshi baririmbaga kujya hejuru.

Kubera uburwayi yigeze kugira ijwi rye ryari ryarangiritse ahitamo kujya atoza abaririmba mu ndirimbo ze we akandika akanabatoza.”

Yakunze umukobwa amuhimbira ibisigo

Rugamba yaje gukunda umukobwa witwa Mukangiro Saverina yari yarahimbiye imitoma myinshi amurata imico n’ uburanga. Harimo nk’ibisigo byamurataga birimo nka Musaninyange, n’izindi ndirimbo z’ibihozo.

Politiki y’ivangura yo mu mwaka wa 1963, yahekuye Rugamba imwambura umukunzi we wishwe kuri noheli yo muri uwo mwaka, azira ko yari Umututsi ajugunywa mu mugezi wa Mwogo.

Rugamba wari ubanye neza n’umuryango wa Mukangiro Saverina, agarutse mu Rwanda yahisemo kuwugumamo maze mu 1965 yishumbusha undi witwaga Mukansanga Daforoza wari mubyara wa Mukangiro Saverina.

Ubwo yagarukaga mu Rwanda yanakoze imirimo itandukanye. Yakoze muri Ministeri y’uburezi, ahavuye aba Perefe wa Kibuye umwaka umwe. Yayoboye kandi ishuri nderabarezi rya IPN, nyuma aza no gukora mu cyahoze ari IRST, yahagaritse gukora muri IRST mu 1989.

Ashakana na Daphrose, Rugamba yari yarazinutswe Imana atifuza kongera kumva mu matwi ibijyanye n’imigenzo ya Kiliziya iganisha ku Mana.

Ubwo batangiraga kubana ngo yari yarajujubije umugore we amuhoza ku nkenke ariko nyuma byaje guhinduka, Rugamba agarukira Imana, yiyemeza kutazongera kubabaza umugore we.

Roma yemeye ubusabe bwo Gushyira umuryango wa Rugamba mu Bahire
Antoine Cardinal Kambanda yatangaje ko ubusabe bwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda, bwo gushyira umuryango wa Rugamba Sipiriyani mu Bahire bwemewe na Roma, hasigaye kubushyikiriza Papa Francis agafata icyemezo cya nyuma.

Ibi yabitangarije mu kiganiro aherutse kugirana n’abanyamakuru cyabaye ku itariki ya 23 Werurwe 2023, ababwira uko urugendo baherutse kugirira i Roma rwagenze, ndetse anababwira ko ubusabe bajyanye bwo gushyira Rugamba Sipiriyani, umugore we n’abana mu bahire bwemewe, hasigaye icyemezo cya Papa Francis gusa.

Ati "Ibirebana no gushyira mu rwego rw’Abahire Cyprien Rugamba n’umugore we Daphrose Rugamba n’abana babo, twabiganiriye n’urwego rwa Kiliziya rubishinzwe, batubwira ko bakiriye raporo twabahaye bakaba barasanze nta kiburamo. Ubu barimo kuyigaho ngo barebe niba ubusabe bwacu bwakwemezwa bagashyirwa mu rwego rw’abahire ndetse barebe n’igihe byabera, bakabigeza kuri Papa ari na we ufata icyemezo cya nyuma".

Igikorwa cyo ku musabira gushyirwa mu bahire ba Kiliziya Gatolika cyatangijwe mu 2014, gitangizwa n’abo bahoze bakorana muri “Comminauté de l’Emmanuel” yashinze bwa mbere mu Rwanda, n’abandi bari bazi ibikorwa bye muri Kiliziya mbere yo kwitaba Imana.

Rugamba Sipiriyani umaze imyaka 29 yishwe , yibukwa nk’ umuntu wateje imbere ubuvanganzo n’umuco Nyarwanda kuko yagize uruhare mu gusigasira amateka y’uwo muco mu nzu ndangamurage yari i Butare.

Yaranzwe kandi no gufasha abatishoboye no kwamamaza ubutumwa bwigisha Abanyarwanda kuba inyangamugayo, gushishoza , no kugira Ubumwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Abanyefezi 3, 17-18: Kristu nabaturemo mubikesha ukwemera; mushore imizi mu rukundo, murushingemo n’imiganda, 18maze hamwe n’abatagatifujwe bose, mushobore gusobanukirwa n’urukundo ruhebuje rwa Kristu, mumenye ubugari n’uburebure, ubujyejuru n’ubujyakuzimu byarwo

Abanyefezi4, 12 - 13: Nguko uko yatunganyije abatagatifujwe be, anabategurira gukomeza umurimo bashinzwe wo kungura umubiri wa Kristu, kugeza igihe twese tuzunga ubumwe mu kwemera no mu kumenya Umwana w’Imana, tukazaba abantu bashyitse, bageze ku rugero ruhamye, ruyingayinga igihagararo cya Kristu.

uwintore yanditse ku itariki ya: 16-10-2023  →  Musubize

Rugamba yali intangarugero mu bantu batarondaga ubwoko.Kandi yali yarize cyane,aba no mu muryango Communaute de l’Emmanuel.Ku byerekeye kugirwa umutagatifu,ibyo bigomba guharirwa imana yonyine,kubera ko ariyo yonyine ireba ku mutima.Bible,ivuga ko nta mutagatifu uba ku isi,twese dukora ibyaha,na papa arimo.Nta burenganzira afite bwo kugira abantu abatagatifu.Imana ibifata nk’ubwibone kandi birayibabaza.

bukeye yanditse ku itariki ya: 18-04-2023  →  Musubize

@ Bukeye,ibyo uvuze ni ukuli.Imana yonyine niyo ituzi,kubera ko ireba mu mutima.Paapa nta burenganzira afite bwo kugira abantu abatagatifu.Ajye abirekera imana yonyine.

karekezi yanditse ku itariki ya: 18-04-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka