Menya amateka n’inkomoko y’ikibuye cya Shali

Ikibuye cya Shali giherereye mu murenge wa Ngera mu karere ka Nyaruguru, aho akarere ka Nyaruguru gahanira imbibi n’akarere ka Huye, ku muhanda Butare Akanyaru werekeza i Burundi. Iki kibuye kivugwaho inkomoko zitandukanye, ariko iz’ingenzi usanga zishingiye ku mwami Ruganzu Ndori.

Segikwiye Athanase atuye hafi y’aho Ikibuye cya shali giherere aganira na Kigali Today yavuze ko yabyirutse yumva amateka atandukanye avugwa kuri iki kibuye cya Shali.

Ati “ Abantu bamwe bemeza ko ku gihe cy’umwami Ruganzu Ndori, igihe uyu mwami yarwanaga intambara zo kwagura u Rwanda aruganisha i Burundi, abarundi babonye ko badafite imbaraga zihagije zo kumurwanya, bamwoherereza uruziramire (inzoka) runini ngo rumubuze gukomeza, Ruganzu we ngo ntiyigeze atinya na gato urwo uruziramire, mu gihe ngo bose bari bahunze yafashe ibuye rinini aritera mu kanwa karwo, maze ako kanya ruhita ruhinduka iki kibuye cya Shali”.

Segikwiye avuga ko ku ngoma y’umwami Ruganzu Ndori, muri aka gace ka Shali hari uruziramire runini rwaryaga abantu rukanangiza imyaka ndetse n’amatungo yabo. Uko rwangizaga ibi byose niko rwanabuzaga abahahita kujya gutura umwami Ruganzu.

Ruganzu amaze kubimenya, yagiye guhiga rwa Ruziramire maze ruhungira mu mwobo wari uhari. Ngo Ruganzu yafashe ibuye aripfundikiza wa mwobo rwahungiyemo, afata n’irindi kandi aripfundikiza ku mpande z’umwobo aho umwobo wasohokeraga.

Niyo mpamvu bamwe mu bahaturiye bavuga ko ibi bibuye biramutse bivuyeho, rwa ruziramire rwagaruka rukamira abahaturiye rukanangiza umutungo wabo.
Mu gihe bigaragara ko ari isuri igenda ivanaho umusenyi ukikije iryo buye abahaturiye bemeza ko iri buye rihora rikura.

Uretse iki ikibuye kinini, iruhande rwacyo hari ikindi gito bivugwa ko cyabyawe (mythologie Rwandaise) n’ikinini, dore ko ari nka kimwe cya kabiri cy’irinini.
Ikibuye cya Shali cyaje guhinduka Nyaburanga kuko abantu batandukanye bajya kuhasura ndetse nabaribonye bakaritangarira.

Segikwiye yemeza ko iki kibuye gisurwa na benshi, ndetse ko ngo hari n’abajya baza kubaza amateka yacyo.

Uyu musaza kandi avuga ko akurikije uko yumvise amateka y’iki kibuye ngo gikwiye kubungwabungwa abantu bakajya bagisura ari benshi kandi bakishyura.
Ati: “Abantu baraza benshi n’abavuye hirya no hino mu gihugu baraza bagafotora bakabaza amateka yaho”.

Segikwiye avuga ko baramutse bahahinduye ahantu Nyaburanga ho gusurwa bakahubakira abantu bajya mu ngendo nyobokamana i Kibeho bazajya kuhasura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ubupfite amasunzu kandisinzi amategeko agenda abateze amasunzu.muzatubarize niba mumuco.wurwanda amasunzu atakiringombwa

Nzeyimana Emmanuel. Bwijenkoziki? yanditse ku itariki ya: 15-06-2023  →  Musubize

Hell KT muzasure numusozi wa ZOKO Mutete sector Gicumbi districts mutubwire imva nimvano yawo kuko nawo ufite amateka akomeye cyane usanga abantu benshi bakunda guhuriza kukuba ari umusozi wa 03 murwanda muremure havuyemo ibirunga

alias yanditse ku itariki ya: 8-06-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka