Menya amakosa abatwara ibinyabiziga bakwiye kwitwararika igihe bari mu muhanda

Polisi y’u Rwanda iributsa abatwara ibinyabiziga kwirinda no kwitwarararika ku makosa bakora mu muhanda byumwihariko igihe bageze mu masangano y’imihanda n’ahagenewe kwambukira abanyamaguru ‘Zebra cross’.

Ibinyabiziga bisabwa kutabangamira urujya n'uruza rw'abakoresha umuhanda byumwihariko mu gihe abanyamagura mbambuka muri Zebra Crossing
Ibinyabiziga bisabwa kutabangamira urujya n’uruza rw’abakoresha umuhanda byumwihariko mu gihe abanyamagura mbambuka muri Zebra Crossing

Mu kiganiro na ACP Boniface Rutikanga yagiranye na Kigali Today, yayitangarije bimwe mu byo abatwara ibinyabiziga bakwiye kwitwararika igihe bari mu muhanda kugira ngo batabangamirana ndetse bakabangamira urujya n’uruza rw’abakoresha umuhanda.

ACP Rutikanga avuga ko muri Zebra Cross imodoka idakwiye guhagarara mu mirongo hagati kuko bibangamira abanyamaguru bagenewe kuhambukira.

Ati “Umushoferi agomba kwirinda akanitwararika guhagarara muri iriya mirongo y’umweru yagenewe kunyuramo abanyamaguru kuko iyo abikoze aba abangamiye urujya n’uruza mu muhanda”.

ACP Rutikanga avuga ko uzabifatirwamo azajya ahanwa kuko aba yarenze ku mategeko.

Abatwara ibinyabiziga basabwa kudateza umuvundo watuma bisanga bahagaze muri Zebra Crossing
Abatwara ibinyabiziga basabwa kudateza umuvundo watuma bisanga bahagaze muri Zebra Crossing

Umuvugizi wa Polisi abajijwe ku kibazo cy’imodoka nyinshi ziteza umuvundo nazo ko zigira uruhare mu gutuma umushoferi ashobora kwisanga yageze mu mirongo y’umweru igenewe kwambukiramo abanyamaguru, yasubije ko ubundi umushoferi yagombye gusiga intera ya metero 10 hagati y’ikinyabiziga n’ikindi kugira ngo atabangamira ibinyabiziga bimuri imbere cyangwa inyuma mu gihe bikeneye gusubira inyuma gato.

Ati “Ubundi kuri Zebra cross hari umurongo mu nini ubanziriza iriya myinshi, umutu aba agomba kwirinda kuwurenga icyo gihe bituma abambuka umuhanda n’amaguru batagira impungenge zo kugongwa n’ibinyabiziga”.

Iteka rya Perezida no 85/01 ryo ku wa 02/09/2002 rishyiraho amabwiriza rusange agenga imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo, rivuga ko umuyobozi wese w’ikinyabiziga iyo ageze ahantu hambukira abanyamaguru nta kinyabiziga kigomba kuba gihagazemo.

Ahambukira abanyamaguru nta kinyabiziga kigomba kuba kihahagaze
Ahambukira abanyamaguru nta kinyabiziga kigomba kuba kihahagaze

Ati “Birabujijwe guhagarika akanya gato cyangwa kanini ikinyabiziga cyangwa inyamaswa ku bihugu zibikoresha ahantu hose bigaragara ko hashobora guteza ibyago cyangwa kubera imbogamizi abandi bagenzi mu gihe bitari ngombwa, birabujijwe guhagarara mu tuyira tw’abanyamaguru cyangwa abanyamagare n’abagenzi bambukiranya umuhanda”.

Polisi ivuga ko ubu yatangiye gukangurira abatwara ibinyabiziga kwirinda gukora ayo makosa ndetse ko bagomba kumenya ko uzajya afatwa azajya ahanwa.

Niki imirongo y’umuhondo igaragara mu mihanda itegeka abatwara ibinyabiziga

Mu mihanda yo mu Rwanda by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, ahakunze kubera umuvundo w’ibinyabiziga hatangiye gushyirwamo imirongo y’umuhondo inyuranamo izwi ku izina rya ‘Yellow Box’.

Imirongo y'umuhondo iri mu muhanda igaragaza aho umushoferi atagomba kurenga mu nsisiro
Imirongo y’umuhondo iri mu muhanda igaragaza aho umushoferi atagomba kurenga mu nsisiro

Iyi mirongo iba izengurutswe n’undi murongo w’umuhondo ukoze ishusho ya Kare cyangwa urukiramende ishyirwa mu masangano y’umuhanda, igaragaza aho ikinyabiziga kitagomba guhagarara igihe cyose cyageze muri iri shusho.

Iyi mirongo ifasha abayobozi b’ibinyabiziga kumenya aho batagomba guhagarara, mu rwego rwo gukumira umuvundo w’ibinyabiziga no kubangamira ibinyabiziga bituruka mu bindi byerekezo.

Mbere y’uko umuyobozi w’ikinyabiziga agera ahashushanyije iyo mirongo, agomba kuba yarebye neza ko ibindi binyabiziga biri imbere birimo gutambuka cyangwa nta yindi nkomyi ihari yatuma igihe ayigezemo, ayihagararamo, bitewe n’uko ari ikosa rihanirwa kandi muri metero nkeya uvuye kuri iyi mirongo hari Camera zihana utwaye ikinyabiziga wabirenzeho.

Imodoka zibujijwe guhagarara mu mirongo y'umuhondo
Imodoka zibujijwe guhagarara mu mirongo y’umuhondo

Iteka rya Perezida no 85/01 ryo ku wa 02/09/2002 rishyiraho amabwiriza rusange agenga imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo, rivuga ko umuyobozi wese ugeze mu masangano aho ibinyabiziga biyoborwa n’ibimenyetso by’umuriro agomba kuva muri iryo sangano adategereje ko kugenda mu cyerekezo aganamo byemerwa, ariko akabikora ku buryo atabera inkomyi ibindi binyabiziga bigana mu cyerekezo cyemerewe kugendwamo.

Ni gute umuyobozi w’ikinyabiziga agomba kubahiriza amatara ndangakerekezo (Feux Rouge)

Polisi ivuga ko byagaragaye ko hari abatubahiriza amatara yo ku mihanda ayobora imodoka bikabaviramo guhanwa.

Umuvugizi wa Polisi ACP Rutikanga, avuga ko abantu batwara ibinyabizga bose bakwiye kujya birinda kwinjira muri ‘Feux rouge’ igihe babona habura akanya gato ngo hagemo ibara ry’umutuku ribasaba guhagarara kugira ngo ibindi binyabiziga bitambuke.

Ibinyabiziga bibujijwe guhagarara mu masangano y'imihanda
Ibinyabiziga bibujijwe guhagarara mu masangano y’imihanda

Ati “Hari ubwo umuyobozi w’ikinyabiziga yinjira muri ‘Feux rouge’ kandi abona ko ibara rimuhagarika ribura iminota mike ngo rijyemo we agakoresha uburyo bwo kwihuta ngo atanguranywe n’ibara ritukura rimuhagarika agahita afatirwa muri ‘Feux rouge’ kamera zamufotora akumva ko yarenganijwe”.

Umuvugizi wa Polisi avuga ko ayo makosa yose akorwa ashobora kwirindwa igihe umushoferi yubahirije amategeko yo mu muhanda kandi akagenda neza atabangamiye urujya n’uruza rw’abakoresha umuhanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka