Menya amafunguro yihariye mu bihugu binyuranye bya Afurika

Mu kumurika imico y’ibihugu byabo, abiga mu Ishuri rikuru rya Gisirikare ry’u Rwanda (Rwanda Defence Force Command and Staff College) riherereye i Musanze, bamuritse imico inyuranye, imwe itangaza abitabiriye ibirori.

Muri iyo mico yamuritswe n’abanyeshuri 48 bo mu bihugu 11, itariki 13 Mutarama 2023, ibiribwa nibyo byari ku isonga, aho abanyeshuri, imiryango yabo, abayobozi n’abandi batumirwa basabanye basangira amafunguro y’ubwoko bunyuranye.

Bimwe mubyamuritswe byatangaje bamwe aho babonyemo tumwe mu dusimba, bajyaga badaha agaciro mu bihugu byabo ahandi badufata nk’imari ikomeye, bamwe batinya kubirya, abandi bakabirya bagamije kwimara amatsiko.

Ikiribwa by’Ibinyabwoya bifatwa nk’ibigenderwaho mu gihugu cya Botswana na Zambia, ni cyo cyatunguye abantu benshi, bamwe bakenera kuryaho ngo bumve uburyo binurira, gusa abenshi ni abatinye kubirya, hakaba n’abatinyutse bamara kubigeza mu kanwa bagacira, dore ko n’uburyo bitekwamo biba bigaragaza isura yabyo.

Kigali Today yaganiriye na bamwe muri abo banyeshuri bari bahawe inshingano zo kumurika imico yabo, bagaragaza amafunguro adashobora kubura ku ipura yabo ya buri munsi.

U Rwanda

Mu biribwa by’u Rwanda byamuritswe, nk’uko Lt Col Rafael Rwakarengwa yabigaragaje, byose bitetswe Kinyarwanda, aho birimo impungure zivanze n’ibirayi ndetse n’ibishyimbo, amashaza n’igitoki bitetse mu birungi (amavuta y’inka), Inkarishya zizwiho ko ariwo munyu w’abageze mu zabukuru, bikavugwa ko ngo zishobora kuba n’umuti w’inzoka.

Inkarishya kandi ngo zifasha igogora gukora neza, ndetse bamwe bakemeza ko zitera apeti, aho hari n’abazigereranya na mayoneze y’ubu.

Umwimerere w'ibiryo byo mu Rwanda watumye biribwa na benshi
Umwimerere w’ibiryo byo mu Rwanda watumye biribwa na benshi

Muri ibyo biribwa kandi, hagaragaye n’intoryi zitetse mu bishyimbo, hagaragara amasaka atetse ibyo bita impengeri, berekana kandi n’ikiribwa bita isogo zitekanye n’isogi (imboga za Kinyarwanda).

Mu Rwanda kandi berekanye n’ihinage (ibitoki batekana n’ibishyimbo bakabinomba), bagaragaza intoryi zitetse zidasatuye, inyama zitetse nta mavuta nta n’ibindi birungo, ibitoki bitetse maganda (bitetse bidatonoye, n’ibindi).

Mu nzoga zamuritswe, u Rwanda rwibanze ku kigage kirimo ubuki aricyo bita inturire, bamurika n’urwagwa rw’umwikamire ruzwi ku izina ry’Inkangaza.

Kenya

Kenya ni igihugu cyakiriye imbaga y’abantu bari bafitiye ipfa ry’ibiryo byabo, aho wabonaga abenshi bafitiye amatsiko ikiribwa cyabo cyitwa Nyamacoma.

Nyamacoma igizwe n’inyama z’ihene cyangwa iz’inka, bakata ari nini bakazicanira mu ifuru cyangwa Imbabura ifite umuriro mwinshi, ukeneye kurya agafata umushyo agakataho iyo ashoboye.

Nyamacoma yo muri Kenya yakunzwe na benshi
Nyamacoma yo muri Kenya yakunzwe na benshi

Ikindi kiribwa kizwi muri Kenya ni salade bita Gacumbari, aho bafata ibitunguru n’inyanya bikase neza bakabitekesha Vinegre, hakaba n’indi salade yitwa Skumawiki, ikoze mu mboga, ibitunguru n’inyanya, hakaba n’ibirayi batekana n’ibisuza bakabinomba aho bitanga icyo bita Guzera.

Tanzania

Ikiribwa gikunzwe muri Tanzaniya ni “Ugali” (ubugali) bateka muri Kaunga, cyangwa mubyo bita Muhogo (imyumbati), aho babiteka mu buryo bwabo bikaryohera benshi.

Ibindi biribwa bikunzwe muri Tanzaniya ni Umuceri uhumura uwo abenshi bita Umutanzaniya, bakagira ibitoki by’amoko anyuranye, hakaba n’ikiribwa bita Irishi potato aho bakora umugati w’ibirayi bivanze n’ibishyimbo n’amashu bakabirisha isambaza/indagara (small fish), baroba mu kiyaga kibegereye cya Victoria.

Inzoga zikunzwe mu gihugu cya Tanzaniya ni izitwa Safari beer na Serengeti beer.

Nigeria

Ibiribwa bikunzwe mu gihugu cya Nigeria ni Inyama, umuceri n’amafi, aho ibiribwa byinshi usanga babitekana n’inyama.

Malawi

Muri Malawi ntibatana na Kawunga, aho bakarisha inyama z’inkoko cyangwa iz’inka zitogosheje, bagashyiramo amavuta n’ibirungo bitandukanye.

Bamuritse ibiribwa bijyanye n'imico yabo
Bamuritse ibiribwa bijyanye n’imico yabo

Zambia

Zambiya ni igihugu cyihariye ku biribwa, aho usanga ikiribwa bashyize imbere ari ibinyabwoya nk’uko Lt Col Tilt Hikasumpa yabitangarije Kigali Today.

Yagaragaje n’ibindi biribwa batogosa bigizwe n’ibinono by’inka cyangwa umutwe w’inka, bagakunda n’inyama z’inkoko batekana n’ifu y’ubunyobwa.

Botswana

Botswana ni kimwe mu bihugu byaciye agahigo muri ibyo birori byo kumurika imico, aho mu ihema ryabo basuwe n’abantu benshi, bitewe n’ikiribwa gitangaje cy’ibinyabwoya (caterpillar), ikiribwa muri icyo gihugu bavanga n’ibindi bigatanga icyo bita ‛Panne’.

Ibiryo byo muri Botswana byatangaje benshi
Ibiryo byo muri Botswana byatangaje benshi

Ngo uburyo babona icyo kiribwa, batera ibiti bifasha ibinyabwoya kororoka, ngo ibinyabwoya byamara gukura bakabisarura.

Ngo gufata amafunguro atariho ibinyabwoya mu gihugu cya Botswana ni ukunyagwa zigahera, aho bemeza ko ari ikiribwa gihenze kandi gikize ku ntungamubiri zo mu bwoko bwa protein.

Uganda

Ku isahani y’abaturage ba Uganda, ngo ikiribwa kidashobora kubura ni umunyige, ibikoro/amateke (yam), ibijumba, imyumbati, ikiribwa bita Karo (ubugari bw’ifu y’imyumbati n’uburo cyangwa ingano), bagakunda kandi n’umuceri.

Senegal

Muri Senegal bakunda cyane ibiribwa bita Diebou na Yassa yassa bitetse mu mafi, bagakunda n’umutobe bita Bouye jus na Bissap jus.

Ethiopia

Mu gihugu cya Ethiopia bakunda ibiribwa by’ibinyampeke bikoze mu bugari bita Enjera, bakunda n’ikiribwa gikoze mu isozi bavangamo n’amagi atogosheje, bagakunda n’umugati witwa Ambasha.

Ethiopia nayo yamuritse amafunguro yayo
Ethiopia nayo yamuritse amafunguro yayo

Sudan Y’Epfo

Igihugu cya Sudan y’Epfo cyamuritse ibiribwa birimo Kawunga yitwa Kisra, Oskra food n’ibindi.

Umusirikare w'igihugu cya Afurika y'Epfo ni uku yari yambaye
Umusirikare w’igihugu cya Afurika y’Epfo ni uku yari yambaye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka