Menya Akarere ka Nyamasheke Umukuru w’Igihugu asura kuri uyu wa Gatandatu

Abaturage ibihumbi bavuye mu Karere ka Nyamasheke no mu tundi byegeranye, bazindutse bajya kwakira Perezida Paul Kagame, ugirira uruzinduko muri ako karere, kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Kanama 2022.

Akarere ka Nyamasheke kabarizwamo abaturage ibihumbi 400, ni Akarere gafite umwihariko wo gukora ku kiyaga cya Kivu na Pariki ya Nyungwe, ariko kakaba gafite ubukene kurusha utundi Turere kuko buri ku kigero cya 70%, naho ubukene bukabije buri ku kigero cya 40%.

Niko Karere gakize ku burobyi kuko gafite amazi maremare ndetse haboneka isambaza nyinshi.

Perezida Kagame arakirirwa ku kibuga cya Kagano mu Murenge wa Kagano, ikibuga mberabyombi cyorohereza abaturage kubona Umukuru w’Igihugu.

N’ubwo Nyamasheke ari Akarere gafite abakene benshi, gafite isoko ryambukiranya imipaka kandi rifasha abafite amatungo bagurisha muri Congo.

Nyamasheke, ni Akarere gakize ku buhinzi bw’icyayi n’ikawa kubera ubutaka bwera, ariko kakaba gafite ikibazo cy’igwingira ry’abana.

Bimwe mu bibazo abayobozi bavuga ko bibangamiye abatuye Akarere ka Nyamasheke, harimo icy’ibikorwa remezo bituma bitaborohera kugeza umusaruro ku isoko.

Ni Akarere abafite amashanyarazi bari ku kigero cya 51%, mu gihe abafite amazi hafi bagera kuri 80%.

Akarere ka Nyamasheke gafite imirenge 15 kandi muri yo 12 ikora ku kiyaga cya kivu, mu gihe iyindi ikora kuri pariki ya Nyungwe.

Nyamasheke kabaye Akarere ka gatatu Perezida Kagame asuye mu ruzinduko yatangiriye mu Karere ka Ruhango agakurikizaho Nyamagabe, aho yagiye aganira n’abaturage ndetse akumva ibibazo bafite.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka