Menya ahantu hitwa ‘Akabira kabi ka Syiki’

Nk’uko Kigali Today igenda ibagezaho inyito z’inkomoko y’amazina atandukanye ya tumwe mu duce tugize igihugu yabakusanyirije ahitwa mu Akabira kabi ka Syiki.

Akabira kabi ka Syiki kari hafi y’urusisiro rw’amazu y’ubucuruzi ruzwi cyane rwo mu Nkomero, hagati y’Umudugudu wa Rwumba n’uwa Syiki, mu Kagari ka Murambi, Umurenge wa Musasa, Akarere ka Rutsiro, mu Ntara y’Uburengerazuba.

Ni ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu, hagati y’ahahoze ari u Bugoyi n’ahahoze ari mu Kanage.

Aha ni ho Umwami Ruganzu II Ndori yarwaniye n’umushi witwaga Katabirora ka Kaborogoto. Mu by’ukuri ariko si Umwami Ndori wishe Katabirora, ahubwo yivuganywe na Muvunyi wa Karema.

Ubundi "Akabira" ni ijambo ry’Ikinyarwanda rivuga ikibira gito; ikibira kigasobanura ishyamba ry’inzitane, ishyamba ry’umutamenwa. Hari n’umutwe w’inka witwaga Akabira washinzwe na Cyirima II Rujugira, awugabira umuhungu we Mudenge. Uyu mutwe w’inka wahoze ahitwa i Nzaratsi muri Nyantango.

Mbere yo gutera uyu Mushi wari wigometse ku Mwami Ruganzu II Ndori, umwami yahize na Muvunyi wa Karema wari umugaba w’ingabo ze, akaba n’umutware w’Ibisumizi, bashaka kumenya uzatanga undi kwica Umushi. Nk’uko ariko tuza kubibona mu gitekerezo gikurikira, Muvunyi wa Karema yatanze Umwami Ruganzu II Ndori kwica uwo Mushi.

Inteko y’Umuco dukesha aya makuru ivuga aho yakuye amakuru arambuye cy’ibyabereye i Syiki nk’uko babitekererejwe na Nzibonera Edouard.

"Umushi Katabirora yari atuye mu i Syiki, mu Kabira kabi ka Syiki. Uwo Mushi yari afite ubwinyo bubaje, afite n’imikoba iziritse ubugabo bwe! Iyo mikoba yari iziritse ubugabo bwe yari iziritse no ku mabere ya nyina, kugira ngo Katabirora naramuka apfuye, ya mikoba izakurure, maze igitsina cye kigwe mu gahumbi ka nyina maze amenye ko umuhungu we apfuye!

Katabirora yari atuye mu Kabira kabi ka Syiki, ariko mu gihavu iwe yahitaga mu i Syita! Aho mu Kabira kabi ka Syiki hari ubuvumo bubiri! Hari ubuvumo bwo haruguru yabagamo, nubwo nyina Nyirarubendankima yabagamo buri ku kagezi ka Kinwika. Katabirora yakomeje kuba mu buvumo bwo haruguru, yabanagamo n’abagaragu be b’ibyegera, noneho abandi bagaragu bakaba mu biraro hafi y’amatungo ye kugira ngo bayakenure ariko banayarinda gushimutwa. Naho ubuvumo buto bwo hepfo nyina Nyirarubindankima yabubanagamo n’abaja be bamuboheraga ibiseke n’ibirago byiza by’ubusuna.

Katabirora n’ibyegera bye bajyaga baganira ku byerekeye ubutegetsi bwa cyami bwari buriho. Icyo gihe umwami wari uriho ni Ruganzu II Ndori. Katabirora yari yarumvise bavuga ubuhangange bwa Ruganzu, ko ari umuntu w’igikomerezwa, haba mu bukungu, mu cyubahiro, ku rugamba arwana ari kumwe n’ingabo ze z’Ibisumizi, mbese ko ahantu hose ateye agomba kuhatsinda, akahigarurira; ari abantu n’ibintu byose akabitwara bunyago.

Katabirora rero wari wizigiye imitsindo y’abakurambere be, amaze kwitegereza no gutekereza bihagije, yasanze Umwami Ruganzu aramutse amuteye akaza kumurwanyiriza mu Kabira kabi ka Syiki atahamutsindira.

Katabirora yarebaga ukuntu mu Kabira kabi ka Syiki ari habi dore ko n’ubungubu kuhagera usanga bigoranye , yareba ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu agasanga hari imiseke n’urubingo byakuze nk’ishyamba; yareba ahakikije Akabira kabi ka Syiki agasanga ni ishyamba n’ibisura byinshi; akibwira ati: “Ruganzu naramuka aje kundwanya nzamutanga”.

Yibwiraga ko mu gihe Ruganzu azaba ashakisha aho amenera kugira ngo amugereho, Katabirora azaba yarangije kumwitegura, bityo kwica Ruganzu bikamworohera. Nyuma y’ibyo, Katabirora yabonye ntakindi gisigaye uretse gutuma kuri Ruganzu "akamushabiza" maze akarakara akaza bakarwana.

Nibwo rero Katabirora atekesheje amateke menshi kugira ngo abo azatuma i Bwami bazajyaneyo impamba. Amaze kubitegura ateganya n’ubutega; ateganya ibisabo; ateganya ibiseke n’ibisabyo; arangije arabyegeranya

atumiza abagaragu be barimo Kibihira cya Mayira wari umukuru muri bo yungirijwe na Kibindi cya Bijwenge arababwira ngo nibajyane amaturo i Bwami, nibayagezayo babwire Ruganzu ibi bikurikira: Icya mbere umwami “arete seke, arete soko, aze amwubakire ikibumbiro cy’ingavu ze kuko zarushye kunywera aharwondo” yakoresheje imvugo y’Amashi! Ubwo mu Kinyarwanda bivuga ngo Umwami Ruganzu aze yubakire Katabirora ahantu heza kuko inka ze zimaze kurambirwa kunywera mu rwondo!

Hanyuma kandi Ruganzu bamubwire azazane ibikoresho byose amwubakire nk’ukuntu kwa Ruganzu hubatse neza! Ngo niba atabikoze azamutapfuna bukamvi amucire bushingwe amucire nk’ingabwa yagabwe kera. Bisobanura ngo niba Ruganzu yanze kubikorera Katabirora azamukanjakanja amucire nk’uko umuntu arya ikintu kikamubihira akagicira. Icya nyuma kibabaje yatumye kuri Ruganzu ngo mbese yibaza ko agahugu arimo ari aka se Ndahiro? Ntabwo azi ko ari aka Kabibi se wa Katabirora?

Nuko noneho intumwa zirikora ziragenda, bagenda bayoboza i Bwami kuko nta n’umwe wari uhazi. Bagiye kuhagera baratura bararuhuka. Bamaze kwitegereza neza uko hateye n’ubwiza bwaho, intumwa nkuru Kibihira cya Mayira asanga aramutse avuze ubutumwa uko Katabirora yabumutumye aho hantu batahivana ubuhoro.

Nuko abwira bagenzi be ati: “Ningera imbere y’umwami ndahindura mubwire neza, mubwire amagambo atuma ahubwo aba inshuti ya Katabirora”!

Bamaze kubyumvikanaho barikorera baragenda bageze i Bwami baravunyisha, babakira neza kuko ni bwo bwari ubwa mbere babona amaturo nk’ayo ageze i Bwami.

Umukumirizi (umukumirizi: uwakira abashyitsi i Bwami) yahise ajya kubwira Ruganzu aho yari atetse ijabiro.

Icyo gihe umwami yari kumwe n’abatware be, n’abakuru b’Ibisumizi; noneho yumva bimuteye amatsiko abwira umukumizi ngo nagende bakuremo batanu abe ari bo bamusanga aho ijabiro.

Ubwo rero Kibihira amaze gukuramo bane na we wa gatanu baragenda bagera imbere y’umwami.

Kibihira cya Mayira nk’intumwa nkuru ya Katabirora akoma amashyi avuga ati: “Karame, gahorane inka n’ingoma Nyagasani”. Umwami ababaza aho baturuka baramubwira; niko kubabaza ikibagenza.

Nuko Kibihira aratangira ati: “Nyagasani, Katabirora ka Kabibi ka Kaborogoto, agashi k’ubwinyo bubaje, aradutumye ngo umuhe inzira aguture ibisabo, aguture ubutega; aze akubakire inkike nk’uko abandi bagaragu bakubakira”.
Ati: “Ese ubundi Nyagasani ayobewe ko agahugu arimo ari aka so Ndahiro? Wumva ari aka se Kabibi”?

Umwami ngo abyumve atyo arishima cyane, nuko atangira guhamagaza Ibisumizi bye mu byivugo byabyo ahereye ku by’imena.

Ruganzu ati: ”Muvunyi wa Karema, ishyogo rya Karema, Sebitanamugabo wa Rwitega, wakubise igogo uruguma, i Ruguzi namwe tukabarusha; mu Tumirankoni twa Nyagatare ukarushiriza, wumvise ngo umushi arantumaho neza”?

Muvunyi ati: “Ndabyumvise biheko bizima”. Ruganzu ati: “Rwoga rwa Mabavu, Nyirumuheto w’icyuma ubangishije ikindi cyuma, inkuba yo hejuru yaza iyo hasi mugahuza ibaba, wumvise ngo umushi arantumaho neza”? Rwoga ati: “Ndabyumvise biheko bizima”. Ati “Cyaruhinda kirirwa gihinda nk’imvura yo mu muhindo itari bugwe kandi itari bupfe, bwakwira ukegeka umugabo ku nunga y’icumu rye, wumvise ngo umushi arantumaho neza”? Cyaruhinda ati: “Ndabyumvise biheko-bizima”! Nuko umwami akomeza guhamagaza Ibisumizi mu byivugo byabyo, icyo ahamagaje akakibaza ati: “Wumvise ngo umushi arantumaho neza? Na cyo kikamusubiza kigira kiti: “Ndabyumvise biheko-bizima”.

N’uko umwami ategeka ko bazana inzoga bakanywa bakishima. Mu gihe banywaga, umwami abwira Kibihira cya Mayira, intumwa nkuru ngo aze kubwira Katabirora ko ibyo yamumutumyeho yabishimye, kandi ko azamugira umwe mu bagaragu b’ibyegera bye. Hashize akanya bakiri muri ibyo byishimo, nk’aho basezeye ngo batahe, havamo umushi umwe ati: “Nyagasani aho kuryamira ijambo rya Mukama naryamira ubugi bwa ntorezo”! Bivuga ngo: “Aho kugira ngo babeshye, we agiye kuvugisha ukuri wenda bamwice”.

Noneho Umwami Ruganzu ati: “Mureke twumve ibyo uriya mushi ashaka kutubwira”. Nuko umushi ati: “Nyagasani, Katabirora ka Kabibi ka Kaborogoto, agashi k’ubwinyo bubaje yadutumye ngo urete seke, urete soko, uze umwubakire inyumba yakwiza ingana no kumirwa ngo uri mongo”. Ngo: “Urete amavuta ingavu zawe zarese cyera uze umubumbire ikibumbiro cy’ingavu ze kuko zarushye kunywera aharwondo”. Ngo: “Niba utabikoze azagutapfuna bukamve

agucire bushingwe akugire ingabwa yagabwe cyera”! Ati: “Ese ubundi wibwira ko ako gahugu urimo ari aka so Ndahiro? Ntabwo uzi ko ari aka se Kabibi”? Nuko umwami n’agahinda kenshi atekereje ukuntu uwamubwiye mbere yamubwiye amagambo yo kumubeshya; ko mu by’ukuri ubutumwa bwari ubwo ngubwo, ahamagaza Ibisumizi bye mu byivugo byabyo. Buri gisumizi ahamagaje akakibwira ati: “Ese wumvise ukuntu imbwa y’umushi intutse”? Igisumizi gihamagawe kigasubizanya agahinda kiti: “Ndabyumvise biheko-bizima”.

Ruganzu n’umujinya mwinshi ategeka ko bacanira imigera yo kubanogoramo amaso! Nuko imigera imaze gushya umwami ategeka ko babanogora, ariko wa wundi wavugishije ukuri we bakamwihorera, ahubwo bakamuca ukuboko kumwe ngo ajyane ubutumwa kwa Katabirora bugaragaza ko umwami yarakaye.

Bamaze kubanogoramo amaso umwami abwira wa wundi baciye ukuboko ati: “Genda umbwirire Katabirora ko muteye kandi ko nzasiga namwishe”! Nuko intumwa imaze kugenda, umwami ategeka ko bazana intango bita "Kanywabahizi". Iyi yari intango igenewe imihango y’i Bwami, kugira ngo nibajya gutera ahantu babanze bayihigireho imihigo maze buri muntu agaragaze uko aza kubyifatamo bageze ku rugamba.

Kanywabahizi yari ikibindi kinini cyajyamo “croix rouge” eshanu (amajerekani atanu, buri jerekani ijyamo litiro 30.

Umwami ategeka ko mbere yo kugira ngo umuntu asogongere azajya abanza akivuga. Ruganzu aratangira ati: “Ndi Ruganzu rwa rugamburura Abahunde rwa Muhumuza; ndi Kitatire cya Mutabazi, naritatiye ndatera. Niciye umugome mu Bugondi maze Ubugoyi burakundwa buragendwa. Ndi Nyir’icumu ry’inganzamarumbo nka Nyirimishumi wishe Nyirimishweko, nkaba ndi mukanguzi w’ibyuma. Ndamuteye kandi ndamutikije pe”! Ati: “None bahungu mwe muri bande”?

Nuko Muvunyi arirasa ati: “Ndi Muvunyi wa Karema, ndi ishyogo rya Karema, Sebitanamugabo wa Rwitega, wakubise igogo uruguma, i Ruguzi namwe nkabarusha, ndi mu Tumirankoni twa Nyagatare nkabarushiriza”. Rwoga ati: “Ndi Rwoga rwa Mabavu nyiri umuheto w’icyuma, ubangishije ikindi cyuma,

inkuba yo hejuru yaza iyo hasi tugahuza ibaba”. Cyaruhinda ati: “Ndi Cyaruhinda kirirwa gihinda nk’imvura y’umuhindo itari bupfe kandi itari bugwe, bwakwira nkegeka umugabo ku nunga y’icumu rye”! N’ibindi bisumizi bikavuga mu byivugo byabyo.

Nuko umwami ategeka ko inzoga bayisuka, igicuma cya mbere barakimuhereza aracyakira. Igicuma cya kabiri bagihereza Muvunyi, yanga kugisomaho ngo arasangira n’umwami kuko ari we bahiga, adahiga n’ibisumizi! Cya gicuma agihereza abandi. Muvunyi abwira umwami ngo namuhereze. Nuko umwami ahereza Muvunyi arasoma arangije asubiza umwami aramubwira ati: “Nyagasani nuramuka untanze kwica iriya mbwa y’umushi, mama uzamwambike uruhu rw’ihene no kwa data ntihazongere kuba igicaniro”. Uruhu rw’ihene rwaraziraga ku bagore b’icyo gihe; ni ukuvuga ko cyari nk’icyaha gikomeye.

Ubwo Muvunyi yabwiraga umwami ngo nyina bazamwambike umwambaro utambikwa abagore, ngo kandi inka zo kwa se bazazijyane he kugira igicaniro. Ruganzu na we abwira Muvunyi ati: “Muvunyi nuramuka untanze kwica imbwa y’umushi, umugore wanjye azaguhe urwuya”, bivuga ngo: “Bazaryamane”; “kandi ingoma ntizizongere kuvugira Ruganzu zizavugire Muvunyi”.

Abari bicaye ahongaho bararebana, bongorerana bavuga ko Muvunyi yikozeho. Bati: “Ko umwami azarwana ari kumwe n’ingabo ze z’Ibisumizi, none Muvunyi uzaba urwana wenyine azatanga ate umwami kwica imbwa y’umushi”? Muvunyi yari afite umugaragu witwaga Bumva, mu by’ukuri yitwaga Bumvukuri. Kumwita gutyo byatewe n’uko ibyo shebuja yamubwiraga Bumva yabaga yamaze kubimenya kare.

Abonye ko abantu bose bumiwe kubera we, Muvunyi yiciye ijisho Bumva, aramukurikira barasohoka, bagenderako. Muvunyi yari agiye kubwira se Karema ko amaze guhiga na Ruganzu gutanguranwa kwica imbwa y’umushi. Mu guhiga n’umwami, Muvunyi yari yizeye imitsindo ya se Karema. Babonye atagarutse Ruganzu yibaza ikibimuteye noneho asanga ashobora kuba yagendeye ko kwica wa mushi.
Ruganzu yumvise umutima umukomanze, abwira Ibisumizi ngo bagende bafate intwaro batabare badasanga Muvunyi yarangije kumwica. Umwami yanaketse

ariko ko Muvunyi ashobora no kuba agiye kwaka se imitsindo akaba yagaruka I Bwami. Asiga abwiye abagore n’abakobwa batari babyara b’i Bwami ngo nibabona Muvunyi agarutse bambare ubusa, ngo yenda ari buze kugira ibishuko, agire uwo akubaganya bibe byamuviramo kuba yagwa ku rugamba.

Ruganzu yahise ahagurukana n’ibisumizi bye. Mu guhaguruka kwa Ruganzu, Muvunyi yari hafi yo kugera kwa se Karema. Agezeyo yabwiye se ikimugenza, ukuntu amaze guhiga n’Umwami Ruganzu kuzatanguranwa kwica imbwa y’umushi. Nuko Karema abwira umwana we ati: “Muvunyi, nako muvunamuheto, wabonye iyo uba nkanjye cyera”! Ati: “Kunyita Karema buriya naremajwe n’ibyuma ndasanira Ndahiro se wa Ruganzu, none nkubwire, wamaze kuhava Ruganzu n’ibisumizi bye baratabara”. Ati: “Ariko mwana wanjye reka ngusuzume ndebe uko bizakugendekera, niba ari wowe uzatanga Ruganzu kwica umushi, cyangwa niba azamugutanga”.

Karema ajya mu gikari, ahamagara umuhungu we Muvunyi amwereka inzu itarimo ibintu ngo nayinjiremo. Muvunyi amaze kwinjira muri iyo nzu, Karema azana umwite w’inka awukingisha ku muryango. Aramubwira ati: “Iyi nzu ngiye kuyikongeza ariko uyisohokemo udakoze kuri uyu mwite, nuwukoraho ndagutera icumu nkwice”! Muvunyi yajyanye imbaraga ze arazegeranya yiterera hejuru aturumbuka mu gisenge cy’inzu agwa inyuma; ubwo ikizamini cya mbere aba aragitsinze.

Karema ajya mu rugo rw’inka z’imbyeyi ahamagara umuhungu we ngo amusangeyo. Muvunyi amusanzeyo, se aramubwira ngo urwo rugo narusimbuke inkubirane agwe haruguru, yongere agaruke agwe mu rugo. Nuko Muvunyi arabikora, ikizamini cya kabiri aba aragitsinze. Karema ajya mu mfuruka y’inzu nini, ahamagara Muvunyi ngo ahamusange. Ategeka Muvunyi ko aryama agaramye. Amaze kugarama, Karema azana insyo ebyiri nini, rumwe ku maguru urundi mu gituza, n’uko aramutegeka ngo izo nsyo zombi azikabukirire icyarimwe! Muvunyi imbaraga arazegeranya yiterera hejuru insyo zirasimbuka. Karema amutegeka ko ajya kwicara mu ntebe yari mu kirambi. Amaze kwicara ku ntebe y’imitsindo, se Karema azana ibicuba bibiri kimwe cy’amata ikindi cyuzuye amaganga, ngo ibyo bicuba byombi abinywe

abimare kandi ntacyo asigaje! Muvunyi afata igicuba cya mbere cy’amaganga agikubita ku munwa aterera hariya. Afata n’igicuba cya kabiri cy’amata na cyo aragotomera aterera hariya. Nuko se aramubwira ati: “Mwana wanjye noneho tabara”.

Muvunyi abwira umugaragu we Bumva ati: “Mbe Bumva we, aho wumvise”? Undi ati: “Numvise”. Ati: “Nonese ko wumvise wumvise ngo iki”? Ati: “Uravuze ngo nindebe inkono y’itabi ntekere utumagure maze dutabare”. Muvunyi ati: “Ngaho bikore”.

Bumvukuri arabikora, ahereza Muvunyi aratumagura, arangije ahereza Bumva inkono y’itabi ayisubiza mu ruhago; noneho baratabara.

Muvunyi yahise asubira i Bwami. Akihagera babwira ba bagore n’abakobwa ko Muvunyi aje, nuko bambara ubusa, ariko ntiyagira igishuko cyo kubareba, ahubwo afata icondo ry’ingabo ye abavunjamo ngo batatane, nuko ababaza aho umwami ari. Bamubeshya ko umwami yaberanye (yarwaye), ntiyashirwa aragenda no ku bisaso by’umwami asanga umwami ntawuhari. Amenya ko Ruganzu yatabaye n’ingabo ze.

Muvunyi ntiyanyuze ikirari umwami yanyuzemo, ahubwo yabaye nk’usubira aho yaturutse ariko ntiyasubiza kwa se Karema. Nabo kuko bari babiri gusa barihutaga cyane, naho umwami n’ingabo ze bagendaga bitonze kuko hari aho byageraga bigasaba ko babanza gutemurura bitewe n’ishyamba ry’inzitane ryari rihari, n’ubwinshi bwabo. Byatumye Muvunyi agera hafi yo kwa Katabirora umwami Ruganzu atarahagera, abanza kuyoboza, nuko baramubwira bati: “Nugera ku kagezi kitwa Kinwika urazamuka umwogogo wako. Urutare ugeraho rwa mbere araba ari rwo nyina Nyirarubindankima abamo; noneho urwo Katabirora abamo ruri haruguru y’urwo nyina abamo”.

Muvunyi ageze ku rutare rwa mbere, arabukwa nyina wa Katabirora, asubira inyuma, noneho yambukira ibumoso ubu ni mu Mudugudu witwa Syiki. Areba haruguru, abona urutare Katabirora yabagamo rucucumukamo umwotsi, ahita amenya ko Katabirora ari ho aba n’ibyegera bye. Muvunyi n’umugaragu we Bumva bahise bambuka baza guturama hafi yo kwa Katabirora kugira ngo barebe Umwami Ruganzu nahagera batangiye gusakirana. Ubwo Ruganzu na 78 we yari hafi yo kugera kwa Katabirora mu mpinga nziza cyane y’ahantu bita ku Wimana. Ruganzu n’ibisumizi bye babanza kuruhuka.

Igihe baruhukaga, Ruganzu yatumye kuri Katabirora ngo yitegure, ataza kuvuga ngo umwami yamutunguye.

Hari hasigaye intera ngo bagere ku rutare. Intumwa imaze gutanga ubutumwa, Katabirora yumvise nta cyo bimubwiye. Ntabwo yigeze abunza imitima; ahubwo yahise ategeka ko bajya mu rutare, anategeka ko nyina azamuka agategura igikoma Katabirora ari bwihembe amaze kwica Ruganzu.

Nyina wa Katabirora yahise azamuka aza mu rutare aho kwa Katabirora n’abagaragu be b’ibyegera. Kwa Katabirora bacanira amacumu n’imyambi byose, biratukura biba umuriro kugira ngo uwo aza kubyoherezaho nibimuhamya bimuhitane ntakabuza.

Umwami yaje kumanuka agera hafi y’urutare rwa Katabirora n’Ibisumizi bye ariko kubera ko hari hacuramye yabuze ukuntu ajya imbere y’urwo rutare, atuma kuri Katabirora ngo aze barwane. Hagati y’aho ibitare byari biri n’aho Ibisumizi n’umwami bari bahagaze hari nka metero 40.

Katabirora yasohotse imbokoboko nta kintu afashe mu ntoki. Ruganzu yaramubonye biramutangaza, arebye ukuntu kangana, indeshyo yako n’ukuntu katinyutse kumutumaho ayo magambo, umwami abwira Katabirora ati: “Ngaho mbanza”. Katabirora asubiza Ruganzu ati: “Ntabwo nabanza Muhurira y’i Rwanda”. Bivuga ngo ntabwo yabanza umukuru w’u Rwanda. Katabirora abwira umwami ati: “Ngaho mbanza ari wowe”. Umwami aramusubiza ati: “Ntabwo nabanza imbwa y’umushi”!

Katabirora aramubwira ati: “Ubu rero itegure ngiye kukubanza”. Katabirora yigiye inyuma bamuhereza icumu ryaka umuriro ahita arikabukira Ruganzu atabyiteguye rimukubita igitsiburira rimuciye ku mutwe, Ruganzu yikubita hasi, Ibisumizi n’ubwoba bwose bimwikubita hejuru, ibindi hirya ibindi hino! Rya cumu ryarambutse, ritwika ishyamba, ritangira gushya ikijyaruguru.

Umwami n’Ibisumizi bamaze kwitura hasi, Katabirora yahise yibwira ko umwami ibye byarangiye, noneho abwira nyina ngo namuhe ibikoma yihembe kuko amaze kwica umwanzi we. Nyina Nyirarubindankima amuhereza igikoma, Katabirora akinywa yivuga mu Gihavu ati “Ari mari we, ari 79

Nyiramudwengedwenge, ari nicishe umukarifunda, ari niba mugira ngo ndabeshya umugabo ni Nyirabiyora umugabo wa Nyiramudwengedwenge”. Iyi ni imandwa y’iwabo baterekereraga, umutware w’amashitani y’iwabo. Ati: “Rero umwami narangije kumwivugana, ibye byarangiye, niba mugira ngo ndababeshya namwe muze mubirebe”.

Mu gihe Katabirora yagotomeraga icyo gikoma yivuga gutyo, Muvunyi yahagurutse aho yari ari na Bumva, aragenda ahagarara ahantu Katabirora atamureba. Afata icumu araritigisa ashyiramo imbaraga zose ararikabukira, rifata Katabirora mu mutima rirasatura rimuhitana na cya gikoma atakimaze. Muvunyi yahise abwira umugaragu we Bumva ati: “Mbe Bumva aho wumvise”? Ati: “Numvise”! “Nonese wumvise ngo iki”? “Uravuze ngo nimfate intambi maze nshahure imbwa y’umushi”. Ati: “Ngaho bikore”.

Arangije ibinyita bya Katabirora Bumva abishyira mu ruhago; bigumira hahandi ngo barebe uko biri bugende.
Bamaze gushahura umushi Katabirora, ya mikoba yari iziritse cya gitsina cye uko yari yarabiteguye, yahise igenda igwa mu gituza cya nyina. Ubwo nyina n’abo bari kumwe mu rutare, bagize ubwoba bagumamo, ntawashoboraga gusohoka.

Umwami yaje gutsimbuka, ariko mu gutsimbuka kwe atsimbukira rimwe n’Ibisumizi. Yitegereje asanga Katabirora aho ari ashahuye. Aba ahamagaye Ibisumizi bye mu byivugo byabyo ati: “Mbe Rwoga rwa Mabavu, nyir’umuheto w’icyuma ubangishije ikindi cyuma, inkuba yo hejuru yaza iyo hasi mugahuza ibaba, waba ari wowe wishe imbwa y’umushi”? Ati: “Nyagasani burya wari wibikiriye nanjye rero nari nkwibikiriyeho”. Ati: “Mbe Cyaruhinda kirirwa gihinda nk’imvura y’umuhindo itari bugwe kandi itari bupfe, bwakwira ukegeka umugabo ku nunga y’icumu rye, yaba ari wowe wishe imbwa y’umushi’?

Ati: “Nyagasani burya wari wibikiriye nanjye nkwibikiriyeho”. Nuko umwami akomeza guhamagaza ibisumizi mu byivugo byabyo icyo abajije ati: “Waba ari wowe wishe imbwa y’umushi”, kikamusubiza kiti: “Wari wibikiriye nanjye nkwibikiriyeho”.
Nuko Muvunyi ahaguruka aho yari ari aza imbere y’Umwami Ruganzu amukina ku mubyimba ku bw’indahiro bari bateze; abwira Umwami Ruganzu ati: 80

“Wihogora Nyagasani ni njye Muvunyi wa Karema, Ishyogo rya Karema, Sebitanamugabo wa Rwitega, wakubise igogo uruguma, Ibiguzi na Mwito nkabarusha, mu Tumirankoni twa Nyagatare nkabarusha, mu Ishishi nkabarushiriza”, ati: “Noneho nabarushije”! Ati: “Ni njye nyiri ubuhanga bucyuye bene Ndahiro ubuhoro”.

Umwami yibutse uko bateze, asanga nta kundi byagenda, arihangana bya kigabo, abwira Ibisumizi bye ngo bavundure noneho batahe. Muvunyi abonye ukuntu umwami yarakaye cyane ntiyajyana na we, ahubwo arakata yigira kwa se. Agezeyo amutekerereza ukuntu byose byagenze: ukuntu yahageze n’umugaragu we Bumva; ategereza uko biri bugende umwami ahageze; ukuntu Katabirora yabanjije

Umwami Ruganzu, yamutera icumu ryaka umuriro rikamunyura ku mutwe, rikamukubita igitsiburira agahita yikubita hasi igihumure, ibisumizi bye bikamwikubitaho; ukuntu ryatwitse ishyamba; uko Muvunyi ari we wishe umushi; n’ukuntu Ruganzu amaze kumenya ko umushi yishwe na Muvunyi byamubabaje, akabona atajyana na we ngo bitamuviramo kuhasiga ubuzima.

Karema abwira umuhungu we amushima ati: “Wakoze, ibindi nanjye nzabyikemurira”. Muvunyi agumana na se, naho umwami ageze iwe n’agahinda kenshi ntiyaha inzoga ingabo ze, ahita ajya mu buriri. Bagiye kuzana ingoma ngo bamuvugirize arahakana ati: “Ingoma ziravugirizwa Muvunyi wa Karema”.
Ibisumizi birikubura birataha.

Kubera ko Karema yari yarabaye ingabo ya Ndahiro se wa Ruganzu, ibwami yari ahafite abantu b’inkoramutima ze. Yatangiye gushyiraho abamunekera ngo yumve imigambi Ruganzu yaba afite ku muhungu we Muvunyi. Karema yigiriye inama ati: “Reka njye kwurura Umwami Ruganzu ye kurakarira umwana wanjye wamwiciye umubisha ahubwo amugororere”.

Ateganya ibintu ari bujyane ibwami, ateganya inka nziza y’imbyeyi n’iyayo, arangije atekesha ibyo azajyana byo kwicisha bugufi. Arashisha amaraso y’inka bamutekera ikiremve, barangije bateka amasaka y’impengeri, basoroma n’imboga z’isogi, ibyo byose abishyira mu kibo kimwe, abwira abagaragu be babiri b’inkoramutima ngo bamuherekeze noneho nibagera ibwami abereke aho bikinga baze gukurikira bamenye amateka ye n’Umwami Ruganzu. 81

Baragiye bageze hafi y’ibwami, uwabonye Karema mbere yahise ajya kubwira ibwami ko Karema azanye amaturo. Umwami akimara kubyumva yategetse ko bashyira intebe mu muryango w’inzu nini. Nuko intebe amaze kuyicaraho ategeka ko bamuhereza imyambi n’umuheto, atangira kurasa. Umwambi wa mbere Karema arawufata, akomeza kuza asatira umwami, ya nyana iri ku bitugu nyina imukurikiye. Umwami yohereza umwambi wundi na wo Karema arawufata, arinda agera imbere y’umwami ataramuhamya.

Ubwo Karema yahise ashyira ya nyana hasi, nyina yegera ivumera. Karema atereka cya kibo hasi akoma yombi avuga ati: “Gahorane amata n’ingoma Nyagasani”. Ati: “None nyagasani umwana yakubereye intwari akwicira umwanzi”. Akora muri cya kibo afata ikiremve aratamira abwira Ruganzu ati: “Aho wabereye wari wabona umwami arya ikiremve”? Arongera afata amasaka y’impengeri aratamira ati: “Wari wabona aho umwami arya amasaka y’impengeri”?

Afata n’imboga z’isogi aratamira ati: “Wari wabona umwana w’umwami arya imboga z’isogi? None rero nyagasani umwana mugororere, maze wowe uvugirwe n’ingoma. Nyagasani umwana wanjye ntabwo yigeze ashaka ubwami bwawe kuko iyo abushaka igihe wari ugaramye n’Ibisumizi byawe aba yarakwishe akica n’intwari zawe, abandi akabagira ingaruzwamuheto, ubwami akabufata. Ntabwo ari cyo yari agamije ahubwo yashakaga kurangiza intego mwari mwateganye”.

Ruganzu abitekereje asanga ni ukuri koko, aramubwira ati: “Ese mubyeyi Karema, ko ari umwana wawe urabona namugororera iki gikwiye ubutwari yakoze”? Karema abwira umwami ati: “Muvunyi kuko ari ingaragu, mugire umukwe wawe umuhe mu bakobwa bawe atoranyemo umubera umugore, umuhe n’amashyo y’inka, umuhe n’imisozi agutegekere”.

Umwami yumva aranyuzwe, abwira Karema ati: “Ngaho umwana wawe mutumeho yitegure aze ibyo byose uvuze mbimukorere”. Icyo gihe Ruganzu atumiza ku batware bari bahari mu gihe yahigaga na Muvunyi, bamaze kuhagera bafata ijambo ryo gushimira ubutwari bwa Muvunyi wamaze kwica Katabirora, agaha umwami umudendezo, ko iyo ashaka aba yaranamwishe ubwami akabufata. Umwami ati: “Kubera izo mpamvu ngiye kumugira umukwe wanjye, ngiye kumushyingira umwe mu bakobwa banjye, arobanure uwo yishakiye”. Amuha 82

n’inka nyinshi amugira umutegetsi wa kabiri ku mwami avuga ati: “Aho umwami atari Muvunyi niwe ugomba kuba mu cyimbo cy’umwami”. Ibirori birakorwa biratungana noneho kuva icyo gihe umwami Ruganzu n’umukwe we Muvunyi babana neza, barangiza ubuzima bwabo bwo kuri ino si nta we uhemukiye undi".

Ubundi Akabira kabi ka Syiki ni ahantu hagoranye cyane kugera, dore ko ari mu manga ihanamiye ikiyaga cya Kivu.

Mu bimenyetso bikigaragara aho mu Kabira kabi ka Syiki hari ikivumu bivugwa ko ari icyahoze ku rugo rwa Katabirora; hari ubuvumo bubiri bivugwa ko bwabayemo Katabirora na nyina; hagaragara kandi urutare ruriho ibimenyetso byitirirwa Ruganzu bivugwa ko yaba yarabihasize igihe yateraga Katabirora. Muri byo twavuga nk’amajanja y’imbwa ze, ndetse n’aho Ruganzu II Ndori yicaye aruhuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Twishimiye kumenya amateka yiwacu Musasa tutari tuzi twumvaga mukanira ariko tutazi amateka yaho Murakoze!!!!

Nyirahagenimana Rosette yanditse ku itariki ya: 27-05-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka