Menya abahanzi bo mu Rwanda bakunzwe kurusha abandi kuri Spotify

Uko umwaka urangiye urubuga rwa Spotify rushyira hanze uko abahanzi batandukanye bumviswe mu mwaka n’indirimbo zakunzwe kurusha izindi herekanwa inshuro zumviswe muri uwo mwaka.

Muri 2023 mu Rwanda abumwiswe cyane ni abahanzi 5

1.Bruce Melodie

Itahiwacu Bruce niwe uza ku mwanya wa mbere kuri uru rutonde, aho yumwiswe inshuro miliyoni 4.3 akaba afite abamukurikira barenga ibihumbi 21.4 kuri spotify.

2.Meddy

Ngabo Médard Jobert uzwi nka Meddy akorera umuziki we muri Leta zunze ubumwe za America yumviswe inshuri miliyoni 3 akaba afite abantu bamukurikira kuri uru rubuga ibihumbi 34.9.

3. Element

Producer Mugisha Fred Robinson ukorera mu nzu ya 1:55 AM ari nayo ikurikirana inyungu za Bruce Melodie. Yumviswe inshuro miliyoni 1.4 Element akaba akurikirwa n’ibihumbi 4.9 kuri ubu akaba amaze kuririmba indirimbo 2, iya mbere yitwa “kasha” iya kabiri yitwa “Fou de toi” yakoranye na Bruce Melodie na Ross Kana.

4. The Ben

Uyu mwaka usize The Ben ku mwanya wa kane mu bahanzi b’abanyarwanda bumviswe kuri uru rubuga kurusha abanda n’inshuro miliyoni 1.3 akaba akurikirwa n’abantu ibihumbi 5.8

5. Andy Bumuntu

Urutonde turusoreze kuri Kayigi Fred uzwi mu muziki nka Andy Bumuntu, kuri spotify indirimbo ze zumviswe inshuro ibihumbi 942.5 akaba akurikirwa n’abantu ibihumbi 5.
Uyu aherutse gushyira hanze indirimbo ye nshya yise “Life is good”

Naho indirimbo z’abahanzi nyarwanda zumviswe cyane kuri spotify uyu mwaka kurusha izindi ni

• Fou de toi ya Element Eleeh ft Bruce Melodie, Ross Kana ifite Miliyoni 1.2
• Igitangaza ya Juno Kizigenza ft Bruce Melody, Kenny Sol ifite ibihumbi 125.8
• Nasara ya Dany Nanone ft Ariel Wayz ifite ibihumbi 79.9
• My type ya Dany Nanone ifite ibihumbi 60.1
• Arampagije ya Nel Ngabo ifite ibihumbi 20.9

Spotify ni urubuga rukorera kuri murandasi rushyirwaho indirimbo n’ibiganiro mu buryo bw’amajwi, rwashinzwe muri 2006 na Daniel Ek afatanyije na Martin Lorentzon.

Ni rumwe mu mbuga zikomeye ku isi, ku kwezi abarukoresha babarirwa muri miliyoni 590.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka