Mbere yo gupfira mu ndege na Habyarimana, Gen Nsabimana ngo yari yiteguye ikintu gikomeye
Uwimana Athanasie, umufasha wa Gen Nsabimana yatangarije Artiges Guy umugenzacyaha i Bruxelles taliki 30/06/1994 ko mbere yo guhamagarwa ngo aherekeze Perezida Habyarimana mu mishyikirano y’amahoro yagombaga gusinyirwa Arusha umugabo we yari ahangayikishijwe n’ikintu gishobora guturika bigatuma intambara yongera kwegura.
Uwimana avuga ko urebye ukuntu imitwe myinshi yakusanyaga intwaro, n’ukuntu abanyapolitiki batumvikanaga n’uburyo umugabo we yategujwe igitaraganya ku wa 05/04/1994 ko agomba guherekeza Perezida i Dar- Es- Salam taliki 06/04/94 byamuteye impungenge bitewe no kutumva impamvu y’urwo rugendo.
Uwimana Athanasie yavuze ko yari yarabwiwe n’umufasha we ko hari abantu bazatsembwa, nubwo ngo atamubwiye urutonde, yahoraga amusaba kwitegura igihe cyose, akavuga ko ukwicwa kwa Gatabazi kwari kugiye kuba nk’imbarutso y’ubwicanyi bwari bwarateguwe ariko Gen Nsabimana arabihagarika.
Umufasha wa Gen Nsabimana yavuze ko iraswa ry’indege yari twaye Perezida Habyarimana n’abari kumwe nawe yabimenyeshejwe taliki 06/04/1994 saa mbiri na mirongo ine, taliki ya 7/4/1994 nyuma ya saa sita ajya kureba umurambo w’umugabo we ngo umufasha wa Perezida Habyarimana yamubwiye ko ibyabaye byagombaga kuba.
Umuryango w’Agathe Habyarimana wishimiraga kwicwa kw’Abatutsi muri Jenoside
Nkuko abakobwa ba Dr Akingeneye wari umuganga wihariye wa Perezida Habyarimana babitangarije Ababiligi abakoraga iperereza ry’iraswa ry’indege yari itwaye Perezida Habyarimana, ngo Agathe Habyarimana n’umuryango we bashimishwaga n’amakuru y’iyicwa ry’Abatutsi mu gihe cya Jenoside.
Uwanyigira Jeanne na Uwimbabazi Marie Claire bavuga ko nyuma y’iraswa ry’indege yari itwaye Perezida Habyarimana n’abari bayirimo bagiye Kanombe kureba umurambo wa se taliki ya 07/Mata 1994 ahagana mu ma saa moya y’igitondo batwawe n’abasirikali bari mu barindaga Perezida.
Uwanyigira na Uwimbabazi bavuga ko basanze imirambo 7 harimo n’uwase iri ukwabo, naho iy’abapilote b’Abafaransa iri ukwayo n’iy’abarundi bakavuga ko imbere y’inzu hari Abafaransa 4 bavugaga ko indege yahanuwe n’isasu ryo mu bwoko bwa stinger.
Bavuga ko igihe bari batangiye gusenga umugore wa Habyarimana yasabye ko Interahamwe zafashwa kwikiza umwanzi kandi ingabo z’u Rwanda zikegura intwaro, Godeliva mushiki wa Perezida wari umubikira avuga ko Abatutsi bose bakwiye kwicwa.
Uwimbabazi Claire mu buhamya bwe avuga ko ari kumwe n’abasirikare 138 muri camp Kigali taliki ya 08 Mata 1994 bamweretse aho Ababirigi biciwe irunde rw’inzu hafi y’umuryango naho Uwanyigira Jeanne abasirikali bamubwira ko bariya basilikali b’Ababirigi bari bakwiye kwicwa aho kugirango bazacirwe urubanza.
Uwanyigira na Uwimbabazi bavuga ko italiki 07 Mata abagize umuryango wa perezida Habyarimana bari bamaze kuhagera harimo n’abihaye Imana, ngo barishimaga iyo umwe mubo bita abanzi bicwaga, cyane cyane ngo amakuru yatangwaga n’abarindaga Perezida kandi bakigamba, ku bw’ubwo bwicanyi.
Uwanyigira na Uwimbabazi bavuga ko ubwo bari baherekeje umurambo wa se mu buruhukiro bwo kwa muganga (morgue) i Kanombe, umuganga witwa Baransalitse yavuze ko umurambo wa Minisitiri w’intebe Agata wo ushyirwa ahandi ukwawo naho Jean Juc Habyarimana ababwira ko yari agiye gushota umupira kuri Agata ariko ntiyabikora bareba.
Abari kwa Perezida Habyarimana bavuga ko Mobutu yaba yaramenyesheje umugore wa Habyarimana iby’iryo hanurwa ry’indege, mbere gato, ariko ntaburire umugabo we.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 12 )
Ohereza igitekerezo
|
ibya politikenamayobera Imananiyo Imenya Ibyo,umuntu agambirira mumutimawe Nahokuvugango HABYARIMANA ngoyishwe narunaka kwaba,arukwibesha Nugukeka ntagihamyaIfatika izwi! Iyo,ibonekantihaba Hagikorwa Iperereza K,urupfu Rwanyakubahwa Habyarimana Murakoze Umwakamusha Wa2017.
Habya Limana Yalamaze Kubayalapfuye Niwewaliwate Guyeinambala,
Abakobwa ba Dr Akingeneye mu gitondo cy’itariki ya 7 Nyakanga 1994, baherekejwe na Adjudant Turatsinze wari mu barinzi ba Agathe Uwiringiyimana,uyu yabwiye abakobwa ba Akingeneye ko ibisasu byavugaga muri icyo gitondo byari ibyo kubuza Agathe kujya gufata ijambo kuri Radio Rwanda. Ibi nabisomye muri bumwe mu buhamya buri mu rukiko rwa Arusha. Adjyudant Turatsinze njye muzi neza yayobotse ingabo za RPA 1995, namubonye imbonankubone i Nyanza ya Butare, ubundi nari naramubonye myaka ya za 1983, mu bushakashatsi bwanjye namenye ko Jenoside asa n’uwayibayemo indorerezi ariko nta buhamya nyabwo atanga ku byo yabonye. Cyangwa wenda bishoboka ko nawe yayikoze akaba yishyingikiriza ko yakijije umugore we Kayitesi w’umututsi kazi. Se wa Turatsinze yitwa Kamilindi Ruziya, uyu yahongeye inka Abahutu b’ahitwa i Rwankuba ya Murambi yo kwa Gatete abashimira ko bamaze Abatutsi ahitwa i Gituza, Akarambo, by’umwihariko yishimiye ko bamaze ab’ahitwa Nyabisindu na Ntete aho bitiriraga inkomoko y’Abatutsi.
Politiki iragoye. N’umukiranutsi kuruta abandi YESU abayobozi ba politiki baramwanze
baca umugani ngo umwami ntiyica hica rubanda habyarimana yari yarashatse nabi no mumuryango mubi
None se ko hari amakuru avugwa ko indege yari itwaye Habyarimana n’abo bari kumwe yahanuwe n’abasilikare be Habyarimana nyine bishoboka ko ibyo bapanga ari Mobutu wabimenya mbere kugeza n’aho aba ari nawe ubimenyesha Madame Habyarimana? Mobutu se yaba hari aho yahuriraga n’ibyemejwe n’igisilikare cya Habyarimana? Uwabaza abo batanga buhamya bari kwa Habyarimana uwo bakeka yaba yarahanuye indege noneho bahakanira ingabo za Habyarimana. Tuvuge tutibeshya se ko Mobutu yaburiye koko Madame Habyarimana?
ukuri kuraboneka, Pereziza Habyarimana yishwe n’abambari be, abamukomokaho cyane abana be, bakwiye kugira ubutwari bwo kubivuga bakabohoka bakanafasha n’abandi babakunda kumenya ukuri ntibazasazane urwango kdi baragize igihe cyo kurwivanamo. vive la paix
Ikibabaje nuko izo nkoramaraso zitarashira inyota. Erega akabaye icwende ntikoga, kandi bajye bareka kwitwaza abakoloni, ubunyamanswa baraburemanywe. None se iyo mubona hashize imyaka 19 ukumva i bunaka ngo abantu bataramenyekana bivuganye umucikacumu, murambwira ko ibyo nabyo ari umuzungu ubitera?
nyamara ni kanziga wishe umugabo kugirango haboneke urwitwazo rwo gutsemba abatutsi!
umutego mutindi ushibukana nyirawo,ari habyarimana,ndetse na nsabimana,bari mubateguye genocide.
Ibyabaye ku italiki ya 06/4/1994,byari bimaze iminsi bicibwa amarenga mu bitangazamakuru,abari babiri inyuma rero nibo bari barateguye interahamwe,bakanigisha ko abatutsi bagomba kwicwa kuko ari abanzi,uru rwango rero nirwo rwavuyemo genocide yakorewe abatutsi,ikitabirwa n’abaturage ku rwego rwo hejuru.
Abo bose bapfuye se ko bishwe na benewabo, ubundi barashaka iki? Kandi ntibazongere kuvuga ngo Habyara yarapfuye Genocide iraba! Genocide yari yarateguwe, ahubwo abari kuyishyira mu bikorwa bashatse cause immediate!