Mbatamitse u Rwanda, mbambuye ibiyobyabwenge - Minisitiri Bamporiki

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, yabwiye urubyiruko rugororerwa ku Iwawa ko abatamitse u Rwanda kandi uwatamitswe u Rwanda adatamira itabi, abasaba ko batagomba kongera gutamira ibiyobyabwenge.

Minisitiri Bamporiki yahaye impanure abagororewe Iwawa basubiye mu miryango yabo
Minisitiri Bamporiki yahaye impanure abagororewe Iwawa basubiye mu miryango yabo

Minisitiri Bamporiki yabitangaje ubwo yari mu muhango wo gusoza amasomo ku bantu 1,585 bagororerwaga ku kirwa cya Iwawa mu Karere ka Rutsiro, kuri uyu Kane tariki 27 Mutarama 2022, akavuga ko u Rwanda ruzira umwana uzerera, unarahirira ko atazongera gutana.

Mu kiganiro Minisitiri Bamporiki yahaye urubyiruko aho Iwawa, yavuze ko icyo kirwa cyabaye uburuhukiro bw’Intwari zaguye u Rwanda, hongera kuba uburuhukiro bw’ibigwari byahekuye u Rwanda mu 1994, ariko ubu ngo hongeye kuba uburuhukiro bw’abana b’u Rwanda bagomba kugororwa.

Hari abagiye bamenye kudoda
Hari abagiye bamenye kudoda

Agira ati "Nimwe mugomba guhitamo niba muri intwari cyangwa ibigwari, ariko igihugu cyatanze ibikenewe ngo mube intwari."

Urubyiruko rugororerwa Iwawa uretse kugororwa no kuvurwa ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, bigishwa imyuga irimo ubuhinzi n’ubworozi, ubudozi, ubwubatsi, gutwara moto n’ububaji.

Umunyamabanga muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Assumpta Ingabire, avuga ko abagorowe bagomba gusubira mu miryango yabo batagomba gusubira aho bafatiwe.

Ati "Ntago dukeneye inzererezi, ahubwo musubire mu miryango. Twarabateguye kugira ngo babakire, ariko nibatabafata neza, ntimukwiye kujya mu bikorwa bibi, ahubwo mushake uko mubaho kandi mukore, kandi tuzababa hafi."

Minisitiri Ingabire ashyikiriza impamyabushobozi bamwe bize imyuga
Minisitiri Ingabire ashyikiriza impamyabushobozi bamwe bize imyuga

Minisitiri Ingabire avuga ko abagororewe Iwawa Leta yabahaye agaciro, kandi na bo bagomba kubizirikana.

Ati "Leta ntiyabaha agaciro ngo mukarekure. Mugomba kugira uko mwitwara, mwirinda ubwambuzi, kurara mu muhanda, ahubwo muhinduke kandi tuzabibonera hariya mutuye."

Munderere Viateur wagororewe Iwawa, avuga ko atabaye inzererezi nk’uko abandi bakuwe ku muhanda, ahubwo ngo gukoresha ibiyobyabwenge byatumye ava iwabo ajya gukodesha inzu abinyweramo.

Agira ati "Navuye mu rugo kuko ntari nisanzuye mu gukoresha ibiyobyabwenge njya gushaka inzu nishyura ibihumbi 15 ari ho nabinyweraga."

Mu buhamya bwe, Munderere avuga ko yabonye amahirwe yo kujya kwiga muri Afurika y’Epfo bikamunanira kubera gukoresha ibiyobyabwenge. Icyakora aho yajyanywe ku kirwa cya Iwawa akagororwa, agaruka ku byo yahakuye byamufashije gukira.

Ati "Nakijijwe n’amagambo atatu arimo kwiga kuvugisha ukuri, guhinduka no kwigirira icyizere. Mbere ngikoresha ibiyobyabwenge nari narageze ku rwego rwo kwiyanga, amafaranga nakoreraga ntacyo yamariye uretse kuyakoresha mu biyobyabwenge, ariko aho mviriye Iwawa nkavurwa ngakira, ubu namenye agaciro ko gukora kandi ngira icyizere cyo kubaho."

Guverineri Habitegeko ashyikiriza impamyabushobozi bamwe mu basoje amasomo
Guverineri Habitegeko ashyikiriza impamyabushobozi bamwe mu basoje amasomo

Munderere avuga ko avuye Iwawa yashoboye gukora, ndetse yubaka umuryango, ubu afite ibikorwa bimuteza imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka