Mbaraga Gasarabwe ngo azakomeza gukora ubuvugizi kugira ngo amahoro agaruke muri Kongo
Umunyamabanga wungirije ushinzwe umutekano mu muryango w’Abibumbye, Madamu Mbaraga Gasarabwe, yijeje impunzi z’Abanyekongo ziri mu nkambi ya Kigeme ko azakomeza gukora ubuvugizi mu muryango w’Abibumbye kugira ngo hafatwe ibyemezo bigamije kugarura umutekano muri Kongo.
Mbaraga Gasarabwe yagize ati: “Ihohoterwa n’ihutazwa ry’uburenganzira bikorerwa abaturage b’abasivili ba Kongo birakabije kandi isi yose ntikwiriye kubirebera.
Ibi si ibintu byo gusoma mu mpapuro no mu bitangazamakuru, ahubwo ushaka kugira icyo abikoraho wese cyangwa gufata icyemezo wese yagakwiye kuza akirebera nk’ibyo ndi kureba n’amaso yanjye hano”.
Ibi yabitangaje tariki 05/01/2013 ubwo yasuraga inkambi ya Kigeme icumbikiye impunzi zisaga ibihumbi 14, nk’uko tubikesha umukozi ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho muri minisiteri ishinzwe gucunga ibiza n’impunzi, Ntawukuriryayo Fréderic.

Gasarabwe asanga u Rwanda rwarakoresheje imbaraga nyinshi mu kwakira impunzi z’Abanyekongo bacumbikiwe mu nkambi ya Kigeme iherereye mu karere ka Nyamagabe mu ntara y’Amayepfo.
Gasarabwe yashimye u Rwanda cyane kuko rwigomye ubutaka bunini bugatuzwaho impunzi ndetse hakaba hakomeje gukorwa n’ibindi bikorwa igihugu gitangaho umutungo mwinshi.
Ubu mu Nkambi ya Kigeme hari gukorwa imirimo ijyanye no kubungabunga ibidukikije no kurwanya isuri kuri kirometero 1,5 hatunganywa neza inzira z’amazi n’iyindi miyoboro, ibyo bikorwa bikaba biteganijwe gutwara amafaranga agera kuri miliyoni 300.
Ministeri y’Imicungire y’Ibiza n’impunzi kandi itangaza ko iyi nkambi ya Kigeme igiye kongera kwagurwa kugira ngo ikomeze kwakira izindi mpunzi z’Abanyekongo zikomeje kwinjira mu Rwanda.
Hateganijwe ko iyi Nkambi izongerwaho ubuso bungana na hegitari 23 kuburyo ishobora kwakira impunzi zigera ku 4000 ziri mu nkambi y’agateganyo ya Nkamira ndetse n’izindi zishobora gukomeza kwiyongeraho mu gihe umutekano waba ukomeje kuba muke muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Muri urwo ruzinduko, uyu muyobozi mu muryango w’Abibumbye ari kumwe n’Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Umunyamabanga Uhoraho muri MIDIMAR, Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, n’abayobozi ku rwego rw’akarere ka Nyamagabe, bafunguye ku mugaragaro amashuri azigirwamo n’abana b’impunzi baba mu nkambi ya Kigeme.
Aya mashuri yubatswe ku buryo bwa kijyambere azakira abana barenga ibihumbi bibiri, bateganijwe gutangira amashuri abanza ndetse n’ayisumbuye muri uyu mwaka wa 2013.
Aba bayobozi kandi bahaye ibitaro bya Kigeme imodoka y’imbangukira gutabara mu rwego rwo kubyongerera ubushobozi kugira ngo bikomeze kwakira umubare munini w’abaturage babigana wiyongereyeho n’impunzi zituruka mu nkambi ya Kigeme bahivuriza.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ariya mashuri yubatse hamwe n’amashuri asanzwe Kigeme kandi ni ibikorwaremezo bizasigara mu Rwanda n’igihe impunzi zaba zasubiye kongo, ntbwo azigirwamo n’impunzi gusa ahubwo azakira n’abana b’Abanyarwanda.
ARIKO NTABWO BYUMVIKANA KUBAKA AMASHULI AMEZE KURIYA KANDI IMPUNZI UBWAZO ZIRARA MUMAHEMA ( shitingi) LETA YURWANDA NISHAKE UBURYO BWIHUSE BARIYA BAVANDIMWE BACU BASUBIRE IWABO I KONGO.