Mayange: Mu mavomo rusange nta mazi arimo kandi ay’abantu ku giti cyabo akabamo
Abaturage bo mu murenge wa Mayange mu karere ka Bugesera bahangayikishijwe no kuba hari amavomo amaze umwaka nta mazi ageramo, kandi nyamara amavomo y’abaturage ku giti cyabo yo ageramo amazi.
Amavomo 30 yubatswe mu murenge wa Mayange ku bufatanye bw’ikigo cy’igihugu gifite amazi mu nshingano kitwaga RWASCO n’umushinga Millennium Villages Project ufasha umurenge wa Mayange kugera ku ntego z’ikinyagihumbi.
Macye muri ayo mavomo ni yo akoreshwa, andi nta mazi arafungurwa nyamara umuturage ushatse gukuruza amazi ku giti cye ayahabwa byoroshye; nk’uko bisobanurwa na Sibomana Jean umwe mu baturage bo mu midugudu ya Gitaramuka na Taba.

Iki kibazo kandi tariki 15/11/2014 cyanagarutsweho n’umuyobozi w’umushinga Millennium Villages Project NDAHIRO Donald ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo gukaraba intoki asaba ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gifite amazi mu nshingano kugira icyo bukora mu gucyemura iki kibazo.
Yagize ati “biradutangaza ukuntu twubatse amavomo kugirango afashe abaturage ariko bikatubabaza kuko ntayo bafite mu mavomo yabo. Ntabwo dushobora kubwira abaturage ngo bakarabe kandi nta mazi bafite, ese ni iki kibura ngo amazi agezwe muri aya mavomo ngo tugishakire umuti ko abandi bo usanga bitabatwara icyumweru mu gihe bayashaka mu mago yabo?”.
Ubuyobozi bw’ikigo gifite mu nshingano gukwirakwiza amazi (WASAC) ishami rya Bugesera; buvuga ko umushinga wo gukwirakwiza amazi mu murenge wa Mayange wari munini kandi ko wagiye ukorwa mu byiciro, bukavuga ko amwe muri aya mavomo rusange hari ibyo akibura ngo akoreshwe.

Icyakora ubuyobozi bwa WASAC bwizeza abaturage ko bitarenze ukwezi kwa cumi n’abiri aya mavomo azatangira gukoreshwa, nk’uko bivugwa na Rutabayiro Janvier umuyobozi w’iki kigo. Ati “ndizeza abo baturage ko icyo gihe kitazarenga maze bakaba babona amazi muri ayo mavomero”.
Rutabayiru Janvier kandi asaba abaturage ko mu gihe aya mavomo azaba yarangije gutunganywa hazajya haboneka umuntu uzajya ayitaho mu rwego rwo kwirinda ko yangirika.
Nk’uko biri mu ntego z’ikinyagihumbi buri muturage agomba kujya abona amazi muri metero maganatanu, ubuyobozi bw’umurenge wa Mayange bukaba bufite intego ko ibi byaba byagezwe ho bitarenze umwaka wa 2015.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|