Mayange: Bagiye kuzuza amazu 15 yubakirwa Abanyarwanda birukanwe Tanzaniya

Igikorwa cyo kubakira Abanyarwanda birukanwe mu gihugu cya Tanzaniya batujwe mu karere ka Bugesera kirarimbanyije, mu murenge wa Mayange harimo gusozwa kubaka amazu 15 abo banyarwanda bazatuzwamo.

Nkurunziza Francois ni umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mayange avuga ko igikorwa cyo kubakira abo banyarwanda kigeze kure kuko ubu harimo kubakwa ibikoni no gukora ubwiherero.

Yagize ati “ubu amazu yose yamaze gukingwa ndetse aranasakaye, ikirimo gukorwa ubu ni ugutunganya ibikoni bazatekeramo ndetse no gukora ubwiherero nabyo bikazaboneka mu minsi ya vuba”.

Uyu muyobozi ashimira cyane umuryango Millennium Villages Project kuko wahaye uwo murenge inzugi n’amadirishya yo gukinga ayo mazu.

Amazu yubakirwa abirukanwe mu gihugu cya Tanzaniya.
Amazu yubakirwa abirukanwe mu gihugu cya Tanzaniya.

Barakagwira Veronique ni umwe mu banyarwanda birukanwe mu gihugu cya Tanzaniya, akaba yaratujwe mu karere ka Bugesera mu murenge wa Mwogo arashimira abaturage ndetse n’ubuyobozi uburyo babakiriye.

Ati “baduhaye ibyo kurya n’ibindi twagiye dukenera ariko dufite ikibazo cyaho kuba kuko turacyacumbikiwe mu mazu rusange, turamutse tubonye inzu yo kubamo byadushimisha cyane”.

Ku rundi ruhande ariko abubakiwe amazu barangije no kuyahambwa bakaba bayatuyemo bavuga ko bahawe ifatizo ry’intangiro y’ubuzima nk’uko bivugwa na Byamungu Claver wemeza ko igisigaye ari ugukora nabo bakiteza imbere.

Ati “hasigaye ko natwe dukora uko dushoye tukiteza imbere tugatura mu gihugu cyacu tugafatanya n’abandi banyarwanda kugiteza imbere. Ubu natwe turasaba ko baduha ubutaka kugirango natwe tubashe kwitunga aho guhora duteze inkunga ahandi”.

Abanyarwanda birukanwe mu gihugu cya Tanzaniya batujwe mu karere ka Bugesera ni 253, bakihagera bakaba barabanje gutucumbikirwa mu ishuri ry’imyuga rya Mayange ariko nyuma bagiye batuzwa mu mirenge itandukanye.

Egide Kayiranga

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka