Mauritania: Perezida Kagame yasuye ishuri rikuru rya gisirikare rya G5 Sahel

Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko rw’akazi muri Repubulika ya Kisilamu ya Mauritania, kuri uyu wa Kane tariki 24 Gashyantare 2022, yasuye ishuri rikuru rya gisirikare rya G5 Sahel Defense College.

Ni ishuri riherereye mu murwa mukuru Nouakchott, rikaba ryigisha rikanahugura abasirikare bo mu bihugu bitanu biri mu gice Mauritania iherereyemo ndetse n’ahandi.

Iryo shuri Umukuru w’Igihugu yasuye, ryashinzwe muri 2018 ku bufatanye n’ibihugu birimo Misiri, Ubudage na Leta zunze Ubumwe z’Abarabu, abanyeshuri baryo ba mbere basoje amasomo yabo muri 2019.

Perezida Kagame yageze muri Mauritania ku mugoroba wo ku wa 23 Gashyantare 2022, ku kibuga cy’indege cya Nouakchott–Oumtounsy International Airport, akaba yakiriwe na mugenzi we Mohamed Ould Cheikh Mohamed Ahmed Ould Ghazouani.

Nyuma yo kwakirwa ku kibuga cy’indege, Perezida Kagame yakomereje ku biro by’Umukuru w’Igihugu cya Mauritania, agirana ibiganiro na mugenzi we.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kane tariki 24 Gashyantare 2022, Abakuru b’ibihugu byombi bari buhagararire igikorwa cyo gusinya amasezerano y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Mauritania.

Ni amasezerano ari mu nzego zitandukanye zirimo umutekano, ikoranabuhanga, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubuhinzi, guteza imbere ishoramari n’izindi.

Perezida Kagame ntabwo ari ubwa mbere ageze muri Mauritania, kuko yigeze kuhagera akiri Perezida w’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, bikaba ariko bibaye ubwa mbere agendereye icyo gihugu nka Perezida w’u Rwanda, mu rugendo rugamije kuganira na mugenzi we ku mubano n’inyungu z’ibihugu byombi.

Nyuma yo gusura iryo shuri, Perezida Paul Kagame yahise anasoza uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga muri Mauritania, ku Kibuga cy’Indege akaba yaherekejwe na Perezida Mohamed Ould Ghazouani.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka