Matimba: Abasenyewe n’ibiza bahawe imfashanyo

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Matimba mu Karere ka Nyagatare, avuga ko imiryango yasizwe iheruheru n’ibiza yahawe imfashanyo y’agateganyo kugira ngo ubuzima bukomeze.

Imvura yaguye tariki 29 Nzeri yasize bamwe mu baturage iheruheru
Imvura yaguye tariki 29 Nzeri yasize bamwe mu baturage iheruheru

Ni igikorwa cyakozwe ku wa 30 Nzeri, aho imiryango 48 yahawe imfashanyo y’ibiribwa ndetse n’isabune.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Matimba Akwasibwe Eric, avuga ko imvura yaguye ku gicamunsi cyo kuwa 29 Nzeri yasize iheruheru imiryango 48 kuko amazu yabo yasambutse ndetse hegitari 93.7 z’imyaka zirangirika kubera urubura.

Muri izi hegitari, 83 ni izihinzweho ibigori mu gihe izindi ari iz’imboga nk’imiteja n’inyanya.

Tariki ya 30 Nzeri 2020, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwashyikirije imiryango yahuye n’ibiza imfashanyo y’ifu ya kawunga ndetse n’isabune.

Ati “Ejo ubuyobozi bwaradufashije imiryango yahuye n’ibiza yahawe kawunga ibiro 800 ndetse n’amakarito 7 y’isabune byahawe abagize ibibazo kurusha abandi”.

Akwasibwe avuga ko abo amazu yabo yasambutse bamwe batangiye kwisubirizaho amabati abagifite amazima, naho abandi bakaba bategereje inkunga y’ubuyobozi.

Avuga ko icyakora nta muturage urara hanze kuko bacumbikiwe n’abaturanyi babo.

Agira ati “Icyo twishimira nta muturage urara hanze bacumbikiwe n’abaturanyi. Ikindi abo amabati yabo akiri mazima batangiye kuyasubizaho. MINEMA yaradusuye twiteze inkunga y’amabati ku bafite ibibazo bikomeye”.

Iyi mvura yasenyeye imiryango 48 igizwe n’abantu 783 ndetse n’ibiro by’Akagari ka Cyembogo. Yasambuye kandi hangari 4 za koperative KABUKO y’abahinzi b’ibigori na hegitari 83 zihinzeho ibigori zangijwe n’urubura ndetse n’izirenga 10 zihinzeho imiteja n’inyanya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka