Mastercard Foundation yashoye miliyoni 50 z’Amadolari mu guteza imbere urubyiruko

Umushinga Mastercard Foundation w’Abanyakanada ukorera no mu Rwanda washoye miliyoni 50 z’Amadolari ya Amerika (asaga miliyari 46 z’Amanyarwanda) mu gufasha urubyiruko kwiga imyuga izarufasha kubona akazi cyangwa rukakihangira kugira ngo rwiteze imbere.

Mastercard ngo irashaka ko benshi mu rubyiruko bamenya gutunganya ikawa yo kunywa
Mastercard ngo irashaka ko benshi mu rubyiruko bamenya gutunganya ikawa yo kunywa

Ni igikorwa Mastercard Foundation ifatanyijemo n’Urwego rw’igihugu rw’iterambere (RDB) biciye mu mushinga ‘Hanga Ahazaza’, kuko ahanini uwo mushinga wibanda ku bukerarugendo nk’uko byatangajwe na Helen White ukuriye itumanaho muri uwo mushinga, ubwo yaganiraga n’abanyamakuru kuri uyu wa 25 Nzeri 2019.

Uwo mushinga watangiye muri 2018 uzamara imyaka itanu, ngo ugateganya kuzaba wafashije urubyiruko ibihumbi 30 kwiga imyuga ijyanye n’ubukerarugendo harimo gukora mu mahoteri, mu maresitora, mu kuyobora ba mukerarugendo n’ibindi, ku buryo benshi bazabona akazi abandi bakikorera.

Umukozi wa RDB ushinzwe amabwiriza y’ibigo by’ubukerarugendo, Emmanuel Nsabimana, avuga ko kuba Mastercard ihugura urubyiruko mu by’ubukerarugendo ari ingenzi kuko ngo hagikenewe kongerwa ubumenyi.

Yagize ati “Iyo badufasha guhugura abantu mu by’ubukerarugendo ni inkunga ikomeye kuko byagaragaye ko muri icyo gice harimo abantu benshi badafite ubumenyi buhagije ndetse na ba nyiri ibikorwa akenshi usanga batabizi. Iyi rero ni inkunga ikomeye imiryango nk’iyi iha igihugu”.

Emmanuel Nsabimana ukora muri RDB
Emmanuel Nsabimana ukora muri RDB

Agendeye kuri bamwe mu rubyiruko rwigishijwe gutunganya kinyamwuga ikawa yo kunywa, Nsabimana yavuze ko bagikenewe cyane kuko henshi mu mijyi aho iboneka ngo ari hake.

Ati “Ikawa ni ikinyobwa gikundwa n’abanyamahanga ariko akenshi iyo baje mu Rwanda usanga bijujuta ko batabona ahantu hahagije bayisanga itunganye. Mu maresitora arenga 100 y’i Kigali aho wayisanga ni mbarwa, turashishikariza rero abashoramari kubijyamo bakagura imashini zigezweho ziyikora, cyane ko abanyamwuga bagenda baboneka”.

Umwe mu bize gutunganya ikawa yo kunywa abifashijwemo na Mastercard Foundation, Merci Nsengiyumva, ukora ahitwa muri ‘Question Coffee’ muri Kigali, avuga ko byamaze kuba umwuga umutunze.

Ati “Mbere nari umushomeri ariko nza kubona amahirwe yo kwiga gutunganya ikawa none ubu nabaye umunyamwuga. Ni akazi katoroshye kuko kabamo imibare igufasha gukora ikawa iryoshye. Ubu aha nkora ndahembwa, ntawe ngitegera amaboko ahubwo nanjye mfasha ababyeyi n’abavandimwe”.

Merci Nsengiyumva utunganya ikawa yo kunywa kinyamwuga
Merci Nsengiyumva utunganya ikawa yo kunywa kinyamwuga

Uwo mukobwa aba akoresha imashini zitandukanye zirimo izisya ikawa, izishinzwe ibipimo bitandukanye ndetse n’iziyiteka, akemeza ko mu munota umwe usabye iyo kunywa aba ayibonye.

Umuyobozi wa Mastercard mu Rwanda, Rica Rwigamba, avuga ko mu byo urubyiruko rwigishwa harimo n’uko rumenya gusobanura ibyo ruzi ndetse ngo bagakangurira n’abakoresha kutibanda kuri diplome gusa.

Ati “Akenshi usanga hari urubyiruko ruba rufite ubumenyi ariko ntirubashe kwisobanura imbere y’umukoresha rukiringira diplome, ibyo biri mu byo turwigisha. Dukorana kandi n’abakoresha barwakira, aho tubakangurira kuruha amahirwe y’akazi bashingiye ku byo rushoboye gukora aho kwibanda kuri diplome gusa”.

Akomeza akangurira urubyiruko kugana uwo mushinga ngo ruhugurwe mu byo rwifuza ndetse n’urufite imishinga y’ubukerarugendo itarakomera, ngo rwerekwe inzira yo kubona amafaranga yatuma imishinga yarwo ikura bityo na rwo rube mu batanga akazi.

Rica Rwigamba, umuyobozi wa Mastercard mu Rwanda
Rica Rwigamba, umuyobozi wa Mastercard mu Rwanda

Mu bantu ibihumbi 30 uwo mushinga uzahugura binyuze muri Hanga Ahazaza, ibihumbi 17 bazaba ari bashya, ibihumbi 10 ni abasanzwe ari abakozi naho ibihumbi bitatu ni abasanzwe cyangwa bashya mu buyobozi bw’ibigo bikora mu bukerarugendo.

Mu bo Mastercard ifasha, harimo n’abanyeshuri biga mu ishuri ry’amahoteri n’ubukerarugendo ryitwa ‘Vatel Rwanda’ rikorera mu Mujyi wa Kigali, aho biga igihe gito cyangwa kirekire kugeza ku myaka itatu bagahabwa impamyabumenyi mpuzamahanga.

Uwiga muri iryo shuri yiyishyurira ngo agomba gutanga Amadolari ya Amerika 700 ku mwaka (asaga ibihumbi 640 by’Amafaranga y’u Rwanda).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Birashoboka c?

Ishimwe yanditse ku itariki ya: 30-10-2022  →  Musubize

Umuntu yawubona gute ngo abasabe ubufasha

Ishimwe yanditse ku itariki ya: 30-10-2022  →  Musubize

Ubu bufatanye ni inyamibwa rwose pe! Kudos to these institutions!!! Kudos to their leaders Abanyarwandakazi b’Ingenzi bidashidikanywaho pe!

Hongela our DIVAs! #RWANDAcherishs you!!!

Sano yanditse ku itariki ya: 19-07-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka