Masai Ujiri yashimiye Perezida Kagame nk’umuyobozi ushyigikira impano z’urubyiruko
Uwashinze Umuryango Giants of Africa akaba n’umushoramari muri siporo, umuco n’imyidagaduro, Masai Ujiri yashimiye Perezida Paul Kagame, kuba umuyobozi ushyigikira impano z’urubyiruko.

Yabigarutseho kuri uyu wa 28 Nyakanga, mu muhango wo gufungura ku mugaragaro Icyanya cy’ibikorwaremezo bya Siporo, Imyidagaduro n’Umuco kizwi nka Zaria Court Kigali.
Masai Ujiri yavuze ko Perezida Kagame ari umuntu ureba kure, uharanira guhuriza abantu hamwe kugira ngo bagere ku iterambere
Yagize ati "Ndashaka kugushimira, ntabwo nzi ko tubivuga bihagije kubera ko nzi urubyiruko rwo kuri uyu mugabane rukora siporo, ariko nta muyobozi uruha amahirwe.”

Perezida Kagame wafunguye Zaria Court Kigali, ku mugaragaro yavuze ko iyo atekereza urubyiruko n’amahirwe rukwiye guhabwa arenga imbibi z’ibihugu.
Yanavuze ko atareba siporo nka siporo gusa, cyangwa se imyidagaduro, ko ahubwo ari n’ishoramari ritanga akazi rikanabyara inyungu.

Zaria Court Kigali” ni inyubako igizwe n’ibice bitandukanye birimo hoteli ifite ibyumba 80, za restaurants, aho gufatira amafunguro n’ibinyobwa hejuru ku gisenge, gym, aho gukorera na studio y’ibiganiro.
Hari kandi ikibuga kiberamo imikino itandukanye, iserukiramuco, ibitaramo, isoko n’ibindi bikorwa. Irimo kandi iguriro rinini rizafasha abayituriye kubona ibyo bakeneye, kimwe n’abashyitsi.
Imirimo yo kubaka Zaria Court Kigali yari yatangijwe muri Kanama 2023, ikaba yuzuye itwaye miliyoni 25$ asaga miliyari 36 Frw.

Zaria Court Kigali, ifunguwe mu gihe guhera ku cyumweru tariki 27 Nyakanga mu Rwanda hatangijwe ku nshuro ya kabiri Iserukiramuco rya Giants of Africa rihuje urubyiruko rurenge 350 n’abatoza barenga 100 baturutse mu bihugu 20 byo ku mugabane wa Afurika.







Amafoto yafotowe na Eric Ruzinda
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|