Masai Ujili arasaba Abanyarwanda baba mu mahanga kuzirikana u Rwanda na Afurika
Umuyobozi wungirije w’Ikipe ya Basket Ball ya Toronto Raptors yo muri Amerika, akaba yaranashinze Giant of Afrika Masai Ujili, arasaba Abanyarwanda baba mu mahanga gutekereza ku Gihugu cyabo na Afurika muri rusange aho gutekereza ko gakonda ntacyo imaze.
Yabitangarije mu kiganiro yahaye abitabiriye Rwanda Day irimo kubera Washington DC muri Amerika, aho yagaragazaga uko, ibikorwa by’imikino n’imyidagaduro ari inkimngi ya mwamba mu iterambere ribishingiyeho, kandi u Rwanda rufite amahirwe yo kuba rufite umukuru w’Igihugu ukunda akanateza imbere imikino.
Masai Ujili avuga ko yishimira kuba u Rwanda rufite Perezida n’abagize umuryango we bakunda Siporo, ku rwego rwo kuyihindura amahirwe y’ishoramari kurusha kuba ari uburyo bwo gushakisha gusa ibyishimo, aho kwinjiza amafaranga.
Yitangaho urugero nk’Umunyamafurika wihebeye gutera inkunga imyidagaduro, dore ko afite intego yo kubaka nibura inzu z’imyidagaduro zigezweho 100 ku Mugabane wa Afurika, n’u Rwanda rurimo kuko yagize uruhare mu gutangiza BK Arena.
Avuga ko kubera gukina Basket Ball yatumiye Umuryango wa Perezida Kagame, muri Toronto Arena bakicara bakareba imikino n’uko iyo nyubako iteye, maze Kagame nk’umuntu ureba kure akifuza kubaka isa nayo mu Rwanda.
Agira ati, “Icyo gihe Parezida Kagame yarambajije ngo Ujili wambwira iyi nyubako yatwara nk’amafaranga angahe kuyubaka? Ibyo bisobanuye kureba kure, Siporo nk’uburyo bw’ishoramari, nk’uburyo bw’ubuvuzi, siporo nk’ubukerarugendo mbese siporo igira uruhare muri urwo ruhererekane rwose bikabyara umusaruro n’ubukungu, njyewe njya mbibona muri Arena yanjye abaje bareba umukino, bararya, bagahaha imyenda bakishyura”.
Masai Ujili yagaragarije Abanyarwanda ko Afurika ifite byose ngo imikino n’imyidagaduro ibe nka kimwe mu bishoro byinjiza akayabo, dore ko ifite abakinnyi benshi n’abanyempano bakomeye ku Isi kandi bibinjiriza ibihugu batuyemo.
Agira ati, “Dufite abanyempano benshi nkawe Bruce Molody ndakubona aho uri aho, ndashaka ko uva mu Rwanda ukazenguruka Kenya, Afurika y’Epfo, Uganda n’ahandi ukora ibitaramo, ukinjiza abantu bakabona akazi, iyo ibyo bikorwa abantu babona akazi, nk’uko hano bigenda muri NBA, NFL, n’ibindi bifasha abantu gukora ubucuruzi bushingiye ku mikino n’imyidagaduro, kandi Afurika yabishobora”.
Avuga ko nk’umunyafurika asanga byose bishoboka kuko n’ubundi Abanyafurika ari bo benshi bagize amakipe akomeye akinira ibihubu by’Iburayi bigakira ku mpano zabo, kandi na Afurika ishobora gutanga icyizere cyo kubishobora”.
Agira ati, “Ndifuza ko abaje hano mwese mwagira inzozi zo kuzamura Afurika, kandi ntimutekereze ko mwakerewe kuko igihe kiracyahari, njyewe ibyo nkora byose ntekereza Afurika nk’iwacu, ibyo ntibisaba amafaranga menshi gusa, ahubwo bisaba gusa kubishyira ku mutima nk’uko Perezida Kagame abikora kuko areberera Afurika yose, kandi namwe mugo,mba kwemera ko bishoboka kuko aho njya hose nemera ko ndi Umunyafurika kandi ushoboye kugeza ku ntera ngezeho kandi tugomba no kubitoza abana bacu”.
Avuga ko afurkia ifite abantu bashoboye n’umutungo kamere mwinshi, ku buryo usibye ku buryo nta kintu na kimwe cyatuma batagera ku byo biyemeje kugeraho.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|