Mary Robinson agiye kunzenguruka akarere mu gushaka uburyo hasozwa ibiganiro bya M23

Intumwa yihariye y’umunyamabanga w’umuryango w’abibumbye mu karere k’ibiyaga bigari agiye kunzenguruka akarere kugira ngo arebe uburyo ibiganiro hagati ya Leta ya Congo n’umutwe wa M23 byasozwa.

Mu rugendo yatangiriye mu gihugu cya Tanzania taliki 25/11/2013, Mary Robinson yavuze ko agenzwa no kureba uburyo ibiganiro byatangiye i Kampala hagati ya M23 na Leta ya Kinshasa byashobora gusozwa maze hakaboneka umuti urambye w’amahoro muri Congo.

Mary Robinson avuga ko hacyeneye ko amahoro no kwizerana bigaruka mu karere ndetse imitwe yitwaza intwaro ikazishyira hasi, hagakorwa ibikorwa by’iterambere n’imiyoborere myiza n’imibereho myiza y’abaturage.

Nyuma ya Tanzania azasura u Rwanda, Congo Brazza Ville, Congo Kinshasa hamwe na Uganda yizera ko kuganira n’ibi bihugu bishobora gutanga inama zageza ku musozo ibiganiro hagati ya M23 na Leta ya Congo no gushakira Congo amahoro arambye.

Mary Robinson uruzinduko rwe yarutangiriye muri Tanzania.
Mary Robinson uruzinduko rwe yarutangiriye muri Tanzania.

Mary Robinson avuga ko nubwo kurwanya umutwe wa M23 hari ikizere byatanze mu kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo ngo ibiganiro biracyenewe kugira ngo bikureho igituma aka gace gakunze kwibasirwa n’intambara.

Muri Tanzania aho yahuye na Perezida Kikwete akaba yashimiye uruhare rwa Tanzania mu kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo kandi yihanganisha imiryango n’igihugu cyabuze abasirikare baguye mu ntambara yo kurwanya M23.

Taliki ya 26 biteganyijwe ko Mary Robinson agera mu Rwanda kandi akaganira n’abayobozi bakuru b’u Rwanda naho taliki ya 27 kugera 29/11/2013 akazaba ari muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo aho azifatanya n’abatuye Goma kwakira perezida Kabila no kwishimira itsinzi y’ingabo za Congo mu guhashya M23.

Muri uru ruzinduko intumwa yihariye ya Ban Ki-Moon mu biganiro n’abayobozi b’ibihugu azibanda ku gusoza ibiganiro bibera i Kampala hamwe n’amasezerano ibihugu byashyizeho umukono muri 2013 Addis Ababa yo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo, hamwe n’uburyo ibyavuye mu biganiro bihuriweho n’abanyagihugu muri DRC byashyirwa mu gihugu.

Biteganyijwe ko Mary Robinson azitabira inama y’abayobozi b’ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’uburasirazuba izabera Kampala taliki ya 30/11/2013 Kampala, aho azabagezaho ubusabe bw’ubufatanye mu kugarura amahoro mu karere bashyingiye gukorera hamwe.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka