Marburg: Impungenge ni nyinshi ku bagenda mu modoka rusange

Indwara ya Marburg imaze icyumweru yadutse mu Rwanda, iteye impungenge abagenda mu modoka rusange bahagaze, bafashe ku byuma byo muri izo modoka, kandi nta n’uburyo bwo gusukura intoki no kwirinda gukoranaho bwashyizwemo.

Impungenge ni nyinshi ku bagenda mu modoka rusange mu kwirinda Marburg
Impungenge ni nyinshi ku bagenda mu modoka rusange mu kwirinda Marburg

Umugenzi witwa Munyemana Jean Pierre waganiriye na Kigali Today, wari muri izo modoka, agira ati "Kubera ko tugenda dufashe aho abandi bafashe, bikiyongeraho ko izi modoka zijyamo abantu benshi bagenda begeranye cyane bakoranaho, ntabwo wabura kuhandurira."

Ati "Nta muntu bidateye impungenge, dore nk’aha ndahafashe nsizeho icyuya, n’undi araza ahafate, byanze bikunze arandura (indwara), abantu ni ugushyiramo bake ndetse hakaza izindi ngamba, niba ugiyemo ugakaraba intoki."

Mukeshimana Madeleine na we wari uvuye muri gare yo mu Mujyi yerekeza i Kagugu muri Kinyinya, asaba ko abagenda bahagaze baba babyihoreye muri iyi minsi, kugira ngo habanze hafatwe izindi ngamba.

Ati "Aha kuri ibi byuma umuntu aba afite ibyuya mu ntoki agakoraho, kandi na byo ari amatembabuzi yanduza, ari abirinda bashobora gushyiramo wenda iyo sanitizer (umuti wica virusi) umuntu akayihanaguza mu gihe yinjiye muri bisi, cyangwa wenda bagahitamo gushyiramo abantu bagenda bicaye gusa."

Shoferi w’iyo modoka izwi ku izina rya Shirumuteto cyangwa Yutong, avuga ko we aba yirinze kuko nta muntu wundi ukora kuri ‘volant’ ye, kandi ngo aba yabanje kuhatera umuti, akaba yizeza ko agiye kuwusabira n’abagenzi atwara.

Ntabwo birimo korohera ba nyirimodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange kugabanya umubare w’abazigendamo, kuko ngo bishobora kubahombya bitewe n’ikiguzi batanga ku kwita kuri iyo modoka, mazutu zinywa hamwe no guhemba abakozi.

Umunyamabanga Uhororaho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), Fidèle Abimana, avuga ko bagiye gushyiraho amabwiriza yo kwirinda Marburg, ariko adahuye neza neza nk’ayo kwirinda Covid-19.

Abimana yagize ati "Ibijyanye no kwegerana kw’abantu muri Yutong, ni ikibazo gikwiye kurebwaho, turimo turashyira hamwe amabwiriza tugomba guhuza na Minisiteri y’Ubuzima, gusa Covid-19 na Marburg birandukanye, ntabwo rero wavuga ngo turakora copy&paste, nitubisoza turaza kubitangaza."

Abimana avuga ko ba nyirimodoka zitwara abantu benshi, cyane cyane abagenda bahagaze begeranye kandi bafashe ku byuma, ngo bagomba gufatanya na Leta guhangana n’ibibazo bireba ubuzima bw’abantu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mu gihe bavuga ko mu kwandura iyi ndwara harimo no guafata aho ufite virus yayo yakoze, sinzi ikibura kugira ngo abatwara abagenzi cyane cyane muri shurumuteto babigabanye.

Vedaste yanditse ku itariki ya: 7-10-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka