Marathon y’uyu mwaka yari iyo kwerekana ko u Rwanda rushishikajwe n’amahoro

U Rwanda rwateguye isiganwa mpuzamahanga rya marathon ryabaye kuri iki cyumweru tariki 19/05/2013, mu rwego rwo gukangurira abaryitabira bavuye ku migabane itandukanye yo ku isi, guharanira amahoro mu bihugu byabo, nk’uko MINISPOC na World vision babisobanura.

“Imikino nk’iyi ni myiza ku gihugu cyacu, kuko abashyitsi badusura ubona ko bagera hano bakahakunda, bagashima umutekano n’iterambere tugezeho, isuku, abaturage beza; ntabwo rero tubireba mu rwego rw’imikino gusa”, nk’uko Ministiri w’umuco na siporo, Protais Mitali yatangaje, ubwo iyo mikino yari ishojwe.

Iyi mikino yiswe “isiganwa mpuzamahanga ry’amahoro” ngo yibutsa ko bidakwiye ko abatuye isi bahora mu ntambara z’urudaca, aho guharanira amahoro bizanyura mu nzira nyinshi zirimo n’imikino; nk’uko George Gitau, umuyobozi w’umuryango World Vision asobanura.

Peace Marathon yitabiriwe n'abantu baturutse mu bihugu bitandukanye.
Peace Marathon yitabiriwe n’abantu baturutse mu bihugu bitandukanye.

World Vision yateye inkunga ya miriyoni esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda marathon yabereye mu Rwanda, ikaba ari yo muterankunga mukuru mu bandi barimo uruganda Inyange, Drop, Right to Play, Radiant, na Sulfo Rwanda.

Mu basiganwaga bagera kuri 300 bavuye mu bihugu 24 byo ku isi birimo Kenya, Tanzania, Uganda, Ethiopia, Leta zunze ubumwe za Amerika, Koreya y’epfo, Denmark, Canada, Ubwongereza n’ibindi; Abanyakenya nibo begukanye imidari myinshi n’ibihembo by’amafaranga.

Peace Marathon yanitabiriwe n'abakuze.
Peace Marathon yanitabiriwe n’abakuze.

Kuba nta bihembo Abanyarwanda birutse muri marathon babonye, ngo biraterwa n’impamvu nyinshi zirimo kudateza imbere umuco wo gusiganwa, kandi ngo muri iki gihe amashuri yari yaradohotse ku guteza imbere imikino ya Atletisme, nk’uko Ministiri Mitali yasobanuye.

Yagize ati: “Ni amakosa akwiye gukosorwa; ubu turimo gufatanya na Ministeri y’uburezi, mu gutegura amarushanwa kugira ngo turebe abafite impano yo kwiruka no gukina Atletisme muri rusange”.

Ba Ministiri Monique Mukaruriza na Protais Mitali, nibo batanze ibihembo ku babaye aba mbere muri marathon mpuzamahanga yabereye i Kigali.
Ba Ministiri Monique Mukaruriza na Protais Mitali, nibo batanze ibihembo ku babaye aba mbere muri marathon mpuzamahanga yabereye i Kigali.

Abasiganwa muri marathon yose bagendaga inshuro ebyiri urugendo rwo kuva kuri Stade amahoro, bakazenguruka ku ishuri rikuru rya KIE, bagakomereza i Nyarutarama, bakagarukira ku mudugudu wa kijyambere uri i Kagugu, bakongera kugaruka kuri stade Amahoro.

Marathon mpuzamahanga y’ubutaha mu Rwanda, iteganijwe kuba ku itariki 25/05/2014.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka