Mali irashimira u Rwanda kuyigarurira umutekano
Leta ya Mali irashimira iy’u Rwanda kuba imaze kugira uruhare rukomeye mu kugarura amahoro muri iki gihugu.
Byatangajwe na Minisitiri w’intebe w’iki gihugu Modibo Keita, mu kiganiro yagiranye na Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa kabiri tariki 20 Ukwakira 2015.

Yagize ati “U Rwanda igihe rwari mu kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano ku isi, rwafashije Mali mu bibazo by’umutekano muke yari irimo rwohereza abapolisi, bagize uruhare rukomeye mu kugarura amahoro mu gihugu cyacu.”
Minisitiri Modibo yatangaje ko yazaniye Perezida Kagame ubutumwa bw’ishimwe yahawe n’umukuru w’Igihugu cya Mali.
Yakomeje atangaza ko uruhare Mali ikesha u Rwanda mu kugarura amahoro cyane cyane mu Majyaruguru yo muri cyo gihugu, rwiyongereyeho uruzinduko umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yagiriye muri Mali mu Kwezi kwa Gicurasi muri uyu mwaka.

Urwi ruzinduko rwari rugamije gushyigikira isinya ry’amasezerano y’amahoro yahuzaga impande zari zishyamiranye muri icyo gihugu.
Minisitiri Madibo yanakomoje ku nama ya Transform Africa yaje kwitabira hano mu Rwanda, ashimira Perezida Kagame ku ruhare rwe adahwema kugaragaza mu iterambere ry’igihugu abereye umuyobozi, ndetse n’irya Afrika muri rusange.

Ati “Turashimira Perezida Kagame ku ruhare rwe mu iterambere rya Afurika hifashishijwe ikoranabuhanga, mu itumanaho riteye imbere, ibikorwa bifasha cyane mu iterambere ry’igihugu, bikanafasha mu iterambere ry’abatuye Afurika kuko biciye mu ikoranabuhanga, abantu babasha kubona imirimo yo gukora abandi bakayihanga, kandi bikanafasha guteza urubyiruko imbere.”
Uru ruzinduko Minisitiri w’intebe wa Mali yagiriye mu Rwanda, ararukomereza mu nama ya Transform Africa, izasoza ku itariki 21 Ukwakira 2015.
Roger Marc Rutindukanamurego
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|