Mali irashaka kwinjiza inkiko gacaca mu butabera bwayo

Minisitiri w’ubutabera n’uburenganzira bwa muntu muri Mali Mamadou Ismael Konate avuga ko imikorere y’inkiko Gacaca ari umuco mwiza azajyana iwabo.

Abacungagereza bo mu Rwanda bakira minisitiri Mamadou Ismael Konate
Abacungagereza bo mu Rwanda bakira minisitiri Mamadou Ismael Konate

Tariki ya 7 Werurwe, Mamadou Ismael Konate yasuye ishuri ILPD ryigisha amategeko no kuyashyira mu bikorwa riherereye i Nyanza, anasura gereza mpuzamahanga yubatse i Mpanga.

Yagize ati"Twakiriye abagororwa bagera kuri 20 b’Abanyarwanda. Ninsubirayo nzababwira ko mu Rwanda hari gereza nziza kuruta izibateganyirijwe ahandi, ko nta mpamvu batakorera ibihano byabo mu Rwanda. "

Yashimye uko inkiko Gacaca zakoze agasanga no muri Afrika bikwiye hakurikijwe umuco wa buri gihugu.

Ati"Uyu ni umwihariko w’u Rwanda ibihugu bya Afrika bikwiye kwigiraho kuko buri gihugu gifite umuco wacyo cyabyazamo umusaruro, ugendeye kuri Gacaca mu Rwanda. Nanjye ngiye kujyana Gacaca iwacu nk’igihugu cyahuye n’ibibazo".

Yabanje gusura ishuri rikuru ryigisha ibijyanye n’ ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko ILPD giherereye mu Mujyi wa Nyanza aho yishimiye imikorere y’iki kigo anifuza ko habaho ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Minisitiri Mamadou Ismael Konate aganira n'umugororwa wo muri Sierra Leone
Minisitiri Mamadou Ismael Konate aganira n’umugororwa wo muri Sierra Leone

Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’ubutabera Karihangabo Isabelle yavuze ko ibihugu byombi bizafatanya bigasangira ubumenyi ku micungire y’abagororwa.

Yavuze kandi ko abacungagereza bo mu Rwanda bashobora no kuzajya muri Mali bagasura Abanyarwanda bafungiyeyo, bakabasobanurira uko abagororwa bo mu Rwanda bafashwe.

Mu bindi byavuzwe ni uko habaho ubufatanye hagati y’ishuri rikuru ryigisha ibijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko ILPD, n’abanyamategeko bo muri Mali kuko yasanze ibihigirwa bitaba muri Mali.

Muri iyi Gereza mpuzamahanga ya Mpanga yakiriye abagororwa umunani bakomoka muri Sierra Leone, muri bo babiri barangije ibihano byabo. Bose bafungiwe ibyaha by’intambara bakoreye muri icyo gihugu.

Minisitiri Mamadou Ismael Konate yashimye imikorere ya gereza ya Mpanga
Minisitiri Mamadou Ismael Konate yashimye imikorere ya gereza ya Mpanga

Igihugu cya Mali cyarakiriye abakatiwe n’urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda ruherereye i Arusha muri Tanzania (TPIR) bageraga kuri 20 ubu hasigaye abagera kuri 16, bane barangije ibihano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka