Malawi yaje gutsura umubano n’u Rwanda mu bya gisirikare
Bamwe mu bayobozi b’ingabo mu gihugu cya Malawi, bari mu ruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda mu rwego rwo kunoza umubano no kubaka igisirikare cy’umwuga mu bihugu byombi.
Iryo tsinda riyobowe na Maj Gen Clement Namangale, umwe mu bakuru b’ingabo muri Malawi, ryabanje gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, nyuma riza kuganira n’Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba na Ministiri w’Ingabo, Gen James Kabarebe.

“Turi hano ku mpamvu zo gushimangira umubano w’ingabo z’ibihugu byombi, tukaba twari dusanzwe duhanahana amahugurwa, twizera ko byakongera kubaho, akaba ari byo twaje gukora; twaje no kwigira ku mateka y’ingabo z’u Rwanda zimaze imyaka mike ariko zikaba zarageze kuri byinshi mu kubaka amahoro no guteza imbere igihugu”, Maj Gen Namangale wo mu ngabo za Malawi.
Ku rwibutso rwo ku Gisozi, Maj Gen Namangale yari yavuze ko mu rwego rwo kurinda abaturage; Ingabo zigomba kwiga kuba abanyamwuga, kugira ngo abanyapolitiki bahe agaciro uruhare rw’abasirikare aho kubakoresha mu bindi; ngo bikaba aribyo bagomba no kwigira ku ngabo z’u Rwanda zahagaritse Jenoside.

Uwo mukuru w’ingabo muri Malawi yanavuze ku mitwe yitwaje intwaro muri Kongo Kinshasa irimo FDLR, ko hari inama n’ibiganiro bitandukanye byo kugenzura ko igihe ntarengwa cyahawe FDLR kirimo kubahirizwa, kandi ko Malawi ngo ikomeje gahunda yo kugarura amahoro muri Kongo, aho ifiteyo ingabo kuva muri 1999.”
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Joseph Nzabamwita yatangaje ko bishimiye uruzinduko rw’ingabo za Malawi, aho yashimangiye ko zigiye kwibonera ko nta mpamvu FDLR yagakwiye kuba iri mu mashyamba ya Kongo, kandi ko u Rwanda rwiteguye kwakira abarambika intwaro hasi bagataha.

Ubwo basuraga urwibutso rwa Jenoside, Maj Gen Namangale uyoboye abo basirikare bakuru ba Malawi yagize ati: “Twese u Rwanda turaruzi n’amateka yarwo, ariko iyo uje hano ugira ibyiyumvo utigeze ugira, uhigira byinshi; gusura uru rwibutso byatuma ibyemezo bifatwa mu rwego rwa politiki bitagomba kugira abaturage bicamo ibice”.
“Malawi ni kimwe mu bihugu byohereje ingabo za MINUAR mu Rwanda mu mwaka wa 1994, twababaye ariko twanatangaye cyane kuko u Rwanda rwageze kuri byinshi, bikagaragarira ku buryo uyu mujyi wa Kigali wubatswe mu myaka mike, ukaba usukuye bingana bitya, biratanga icyizere ko n’ubwo wahura n’impfu n’ibibazo, hari amahirwe yo kongera kwiyubaka”, Maj Gen Namangale.

Yavuze ko yasanze mu Rwanda harabayeho impinduka nyinshi kandi zikomeye nyuma y’imyaka 20 rubayemo Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko ngo igihe basubiraga iwabo muri 1994 bafashe amafoto, ariko ngo bagarutse babona ko igihugu gitanga icyizere cyo gutera imbere.
Itsinda ry’ingabo za Malawi rizasura Urwibutso rwa Jenoside, icyicaro cya Ministeri y’ingabo (MINADEF), ibiro by’ubwishingizi bw’Ingabo (MMI), banki ya Zigama CSS, Ibitaro bya gisirikare by’i Kanombe, Ishuri rya gisirikare ry’i Nyakinama mu karere ka Musanze, umupaka uhuza u Rwanda na Kongo w’i Rubavu ndetse n’ikigo cya gisirikare cy’i Gako mu Bugesera.

Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
yayayay mbega amahe sha baratamiye gusa wagirango batwite impanga mbega mbega
ndumiwe koko
u Rwanda rumaze kwyubaka muri byinshi kandi ibi byise tubikesha umutekano twahawe n’ingabo zacu zikomeje kwigrwaho n’amahanga, bakomereze aho rero
u Rwanda rumaze kwyubaka muri byinshi kandi ibi byise tubikesha umutekano twahawe n’ingabo zacu zikomeje kwigrwaho n’amahanga, bakomereze aho rero