Maj Gen Aloys Ntiwiragabo ushakishwa n’ubutabera yarabutswe mu Bufaransa

Amakuru atangazwa n’ikinyamakuru Mediapart cyo mu Bufaransa gisanzwe gikora inkuru zicukumbuye, aravuga ko mu kwezi kwa Gashyantare 2020, icyo kinyamakuru cyabonye Major General Aloys Ntiwiragabo, ushakishwa n’ubutabera ndetse kinamufatira ifoto aho aherereye mu Mujyi wa Orléans mu Majyaruguru yo hagati y’u Bufaransa.

Ntiwiragabo w’imyaka 72 abonetse mu gihugu cy’Ubufaransa nyuma yo kuburirwa irengero imyaka irenga 20.

Mediapart ivuga ko yashoboye kumugeraho bakamukurikirana bagendeye ku mugore we Catherine Nikuze wageze mu Bufaransa tariki 3 werurwe 1998, akabona ubuhungiro tariki 22 Nzeri 1999, naho mu mwaka wa 2005 agahindura amazina akitwa Tibot.

Mediapart ikomeza ivuga ko bamubonye ubwo yarimo agana ku rusengero muri Gashyntare 2020, ariko bakaba baramubonye inshuro zigera muri esheshatu mu Mujyi wa Orléans, hagati y’Ukuboza 2019 kugera muri Werurwe 2020.

Amwe mu mafoto yafashwe n’iki kinyamakuru yemejwe na Richard Mugenzi bakoranye mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho Ntiwiragabo yari akuriye ibikorwa by’ubutasi.

Gen Maj Aloys Ntiwiragabo wakunze kumenyekana ku mazi nka Vita na Ba Omaar, avuka mu Murenge wa Hindiro, Akarere ka Ngororero mu cyahoze ari Komini Satinsyi, Perefegitura ya Gisenyi.

Ari mubanyamuryango bashinze umutwe wa FDLR umaze imyaka uhungabanya umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, mu bikorwa byo guhungabanya umutekano.

Mu mwaka wa 2007, umuryango wa African Rights watangaje ko uyu musirikare wari mu bafite amapeti akomeye mu mutwe wa FDLR yaba yaratangiye gukorana n’umutwe wa RUD urunana witandukanyije na FDLR, yayoborwaga na Lt Gen Sylvestre Mudacumura.

Uyu muryango ukaba waratangaje ko Ntiwiragabo yinjiye muri RUD yinjijwe na Brig Gen Faustin Ntirikina wavuye mu Rwanda afite ipeti rya Majoro.

Inzira yanyuzemo agana mu gihugu cy’u Bufaransa nyuma yo kuva mu Rwanda mu 1994, yabaye muri RDC, Sudan, Congo- Brazzaville na Cameroon, abona kwerekeza mu gihugu cy’u Bufaransa aho yasanze umugore we Catherine Nikuze n’abana babiri.

Maj Gen Ntiwiragabo bivugwa ko yavuye mu gihugu cya Sudani nyuma y’uko ingabo z’u Rwanda zitangiye kujya mu butumwa bw’amahoro i Darfur, aho yatinye ko zishobora kumenya amakuru ye akaba yatabwa muri yombi.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yari afite ipeti rya Colonel ndetse ari umuyobozi ushinzwe iperereza mu buyobozi bukuru bw’igisirikare cya FAR.

Yize amashuri abanza ku ishuri rya Muramba, ahava akomereza amashuri yisumbuye muri Koleji ya Christ Roi i Nyanza, aho yavuye akomeza mu ishuri rya gisirikare mu gihugu cy’u Bubiligi no mu Bufaransa, arangiza ari ku rwego rwa BEMS (Breveté d’Etat Major Spécial).

Mu bikorwa bye mu gisirikare, Ntiwirigabo yabaye muri Jandarumori ari umuyobozi mu Mujyi wa Kigali, ndetse aza kuyobora ibikorwa byayo mu Mujyi wa Kigali.

Ashunjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse akaba n’umwe mu bahagarariye ibikorwa bya Jenoside mu Mujyi wa Kigali akorana n’uwari umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Col. Tharcisse Renzaho.

Ashinjwa kubiba urwango hagati y’Abahutu n’Abatutsi, kuba yarahaye uruhushya interahamwe rwo gukoresha ibiro bya Polisi i Nyamirambo mu kwica abatutsi, ndetse hakorerwa ibikorwa byo kwica urubozo Abatutsi no gufata ku ngufu abagore.

Maj Gen Ntiwiragabo yabaye umuyobozi w’igisirikare cya Ex-FAR muri Kivu y’Amajyepfo afite ibirindiro byari i Panzi na Bukavu, aho yavuye ajya kuyobora igisirikare mu nkambi ya Tingi Tingi.

Amakuru agaragaza ko Ntiwirigabo na Renzaho bagiye muri Sudani mu 1997, ariko bakomeza gukorana n’umutwe wa ALIR bagize uruhare mu gushinga batawurimo.

Mu mwka wa 1999, Ntiwirigabo, Renzaho na Hyacinthe Nsengiyumva Rafiki, batanze inama yo guhindura izina rya ALIR igihe Leta zunze ubumwe za Amerika zari zimaze kuwushyira ku rutonde rw’imitwe yiterabwoba, Ntiwirigabo ahita ayibera perezida, naho muri 2001 aza gusimburwa na Murwanashyaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka