Mahama: Inzara yatumye impunzi zirara mu baturage zisabiriza
Impunzi z’Abarundi zo mu nkambi ya Mahama zatangiye gutoroka inkambi ya Mahama zijya gusabiriza mu baturage zivuga ko inzara yazirembeje.
Iyi nkambi iherereye mu karere ka Kirehe, abayirimo batangiye kugenda basabiriza mu mihanda ya Nyakarambi binjira mu ngo basabiriza.

Bavuga ko ibiribwa by’ukwezi babaha bibashirana hakiri kare, babona inzara igiye kubica bagatangira gufunguza mu baturage, nk’uko umwe muri bo witwa Kavutse abitangaza.
Agira ati “Tuvuye mu nkambi twaje gusabiriza tuzindutse kare mu gitondo dushaka ibyo kurya kuko ibindi byarashize, tubibona rimwe mu kwezi ubu bazongera kudufasha mu kwa cyenda, nawe wambabarira ukampa agaceri ka mirongo itanu nkagura akagati.”

Mvuyekure avuga ko baba baje gufunguza mu rwego rwo gushaka amaramuko gusa kuko aho kwiba ku bwe yemeza ko yasaba ashingiye ko ibiro icumi babaha buri kwezi ku bantu babiri avuga ko ari bike.
Bemera ko mu nkambi bafashwa bubakirwa, amazi n’ibicanwa bibageraho ariko bakagira ikibazo cy’ibyo kurya bike bakaba bahitamo gusabiriza ngo babone ibazabageza mu kundi kwezi kwa Nzeri bagahabwa ibindi.

Abaturage ba Kirehe bavuga ko baza kubasaba ari benshi bakabafasha uko bashoboye ariko bikaba iby’ubusa kubera ubwinshi bwabo, nk’uko byemeza na Mukandayisabye Saidate, umwe mu batuye muri aka gace.
Ati “Ejo baraje turabagaburira tubisaba n’umuyobozi w’umudugudu turabacumbikira, tubafasha uko dushoboye twagombye kugira icyo tubamarira ariko izuba ryaratse turi guhinga ntitureza, biratubabaza kuko ni abantu nkatwe baba bashonje, twabagira inama yo kugana akarere kakabafasha.”
Bamwe mu mpunzi ziri mu nkambi bemeza ko abo binjira ibyaro basabiriza ari ingeso basanganwe.
Kwizera Mireille ati“ Ishobora kuba ari ingeso y’umuntu, twese nibyo dufata ariko ntakibazo tugira, ashobora kuba ari umuntu ushobora guca abigurisha akajya kwiborerwa (kwisindira) cyangwa akagira imicungire mibi.”
Impunzi ziri mu nkambi i Mahama zigera mu bihumbi 40 bakaba bategurirwa gutuzwa mu nyubako nshya aho inzu zizaba zisakaje amabati.
Kigai Today iracyagerageza kuvugana n’ubuyobozi bwa Minisiteri ishinzwe kurwanya Ibiza no Gucyura impunzi (MIDIMANR) kuri iki kibazo.
Servilien Mutuyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|