Mahama: Batswe ibikoresho baguze mu mpunzi bisubizwa inkambi

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kirehe ku wa 22 Kamena 2015 yasubije Ubuyobozi by’Inkambi ya Mahama icumbitsemo impunzi z’Abarundi ibikoresho byafashwe na Polisi biguzwe mu mpunzi mu buryo bunyuranyije n’amategeko bifite agaciro k’ibihumbi 540.

Ibyo bikoresho byafatanwe Mbihayimana Elysée na Muhire Jacqueline bigizwe n’ibiryamirwa ari byo uburingiti 114, Imikeka 51, shitingi nto 5 na shitingi nini bifatirwa muri coasters ziva i Kirehe zerekeza i Kigali.

Bimwe mu bikoresho byafashwe byaraguzwe mu mpuzi z'Abarundi Polisi ikabisubiza ubuyobozi bw'Inkambi ya Mahama.
Bimwe mu bikoresho byafashwe byaraguzwe mu mpuzi z’Abarundi Polisi ikabisubiza ubuyobozi bw’Inkambi ya Mahama.

Musoni Jean Damascène, Umuyobozi w’Inkambi ya Mahama yashimye igikorwa cyiza Polisi yakoze cyo kugaruza ibikoresho by’ampunzi biba byasohotse mu buryo butemewe.

Ati “Ndashima iki gikorwa Polisi yakoze cyo kugaruza ibikoresho bigenewe impunzi biba byagurishijwe n’impunzi kandi bitemewe mu gihe bitangwa mu mpunzi haharanirwa imibereho myiza yazo abacuruzi bakabashukisha amafaranga”.

Yakomeje avuga ko bibabaje kuba abantu bitabwaho ngo bamererwe neza ibyo bahawe bakabigurisha.

Ati “Ntiduhwema kubakangurira gufata neza ibikoresho baba bahawe, ni ikibazo kubura ibikoresho bahawe n’abagiraneza byarangira bakirirwa basakuza ngo ntibafashwa kandi ibyo bahawe babigurisha”.

Polisi ya Kirehe ivuga ko itazihanganira umuntu wese ushaka gushukisha impunzi amafaranga ashaka kubatwara ibyabo kandi nabyo bitabahagije, ngo kuba abafashwe bahombye ibyo bikoresho bibere n’abandi bose urugero.

Servilien Mutuyimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka