Mahama: Abadepite bashimye isuku mu nkambi, basaba ko ikomeza kwitabwaho

Mu ruzinduko abadepite bagiriye mu nkambi ya Mahama ku wa 23/01/2016, bishimiye isuku basanganye impunzi, basaba ko bimwe byakosorwa kugira ngo irusheho kwiyongera.

Depite Mujawamariya Berthe wari mu itsinda ry’abadepite batambagijwe iyi nkambi, yavuze ko mu rugendo bagize rwo kumenya uko impunzi zibayeho, basanze ibikenewe by’ibanze babikorerwa.

Abadepite basobanuriwe serivise zikorera mu nkambi ya Mahama.
Abadepite basobanuriwe serivise zikorera mu nkambi ya Mahama.

Muri byo harimo kuba iyi nkambi ifite amavuriro abiri, aho ababyeyi babyarira ndetse ngo abana baje bafite ikibazo cy’imirire mibi bakaba baritaweho uko bikwiye.

Muri ibyo bikorwa byose, abadepite bishimiye isuku igaragara mu nzego zose z’ubuzima bw’iyi nkambi.

Depite Mujawamariya yagize ati “Ikintu cyiza twabonye ni isuku twabasanganye. Imiryango ikorera hano rwose irakora ibishoboka byose ngo isuku yiyongere. Haba impande zabo, haba mu tubutike twabo, mu isoko aho bacururiza; isuku iragaragara nubwo twasanze hari bike byahinduka ngo irusheho kwiyongera.”

Abadepite basuye uduce twinshi tugize inkambi, baganira n'impunzi ku isuku.
Abadepite basuye uduce twinshi tugize inkambi, baganira n’impunzi ku isuku.

Nk’uko abadepite babivuga, ngo bike byahinduka ni ugufasha abacururiza mu isoko gushaka uburyo bakwirinda gucururiza ku butaka bimwe mu biribwa nk’imbuto n’ibindi bishobora kwandura.

Abadepite basanze abana bafite ikibazo cy’isuku giterwa no kutagira imyambaro, aho umwana yambara umwenda umwe adahindura, nta nkweto; hakaba n’ikibazo cy’aho bamwe baryama hasi.

Impunzi zavuze ko zemera kuryama hasi kuko nta bushobozi zifite. Ngo bamwe mu bahunganye udukeka n’udusambi, twarashaje.

Abadepite bageze no mu nzu z'impunzi, bababazwa n'uburyo ziryama hasi.
Abadepite bageze no mu nzu z’impunzi, bababazwa n’uburyo ziryama hasi.

Ngoga Aristarque, umukozi wa MIDIMAR akaba n’Umuyobozi w’Inkambi ya Mahama, yavuze ko icyo kibazo cyo kurara hasi gihari ariko amikoro yo kubonera impunzi zose ibiryamirwa akaba make.

Ati “Hari imifariso mike imiryango yagiye itanga tukayigenera abarwayi, abagore batwite n’abonsa. Umuryango Tear Fund wemereye inkambi imikeka isaga ibihumbi 40 ingana n’umubare w’impunzi, turayitegereje.”

Abadepite bijeje ubuyobozi bw’inkambi ubuvugizi, cyane cyane ikibazo cy’imyambaro y’abana n’uko impunzi zabona imifariso kugira ngo ubuzima bwazo burusheho kugenda neza.

Abadepite baganiriye n'abayobozi b'inkambi igikwiye gukorwa kugira ngo ubuzima bw'impunzi bukomeze kuba bwiza.
Abadepite baganiriye n’abayobozi b’inkambi igikwiye gukorwa kugira ngo ubuzima bw’impunzi bukomeze kuba bwiza.

Ba Depite Mujawamariya Berthe, Rusiha Gaston, Mukandera Ephigenie na Munyangeyo Théogène; ni bo bari mu Karere ka Kirehe kugeza tariki 26 Mutarama 2016.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka