Madamu wa Perezida Doumbouya yasuye ibikorwa bya Imbuto Foundation

Madamu Jeannette Kagame yakiriye Lauriane Darboux Doumbouya, Madamu wa Perezida Doumbouya, uri mu ruzinduko yatumiwemo na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame.

Ibiganiro byabo byabereye ku cyicaro cy’Umuryango Imbuto Foundation, byibanda ku bikorwa by’uwo muryango mu burezi, ubuzima no gushyigikira urubyiruko.

Lauriane Darboux Doumbouya waje ari kumwe na Perezida Doumbouya, bageze mu Rwanda ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 25 Mutarama 2024, bakirwa n’umukuru w’igihugu ari kumwe n’abandi bayobozi ubwo bageraga ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.

Kuri uyu wa Gatanu kandi, Lauriane Doumbouya na Perezida Mamadi Doumbouya, baherekejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène n’abandi bayobozi, basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.

Basobanuriwe amateka mabi yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ingaruka zayo ndetse n’urugendo rw’Igihugu mu kongera kwiyubaka no kubaka ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda mu myaka 30 ishize.

Uruzinduko bagiriye mu Rwanda rwamaze iminsi itatu muri gahunda n’ibikorwa bitandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka