Madamu Jeannette Kagame yongeye kugaragaza ibibi by’inzoga
Mu butumwa yahaye abiganjemo urubyiruko tariki 15 Ukuboza 2023 mu gutangiza ubukangurambaga kuri gahunda ya #TunyweLess (Tunywe mu rugero), Madamu Jeannette Kagame yasabye abagize umuryango kutaba imbata y’inzoga kuko zangiza ubuzima bikagira ingaruka ku muryango ndetse no ku gihugu.
Madamu Jeannette Kagame yabwiye abitabiriye ibiganiro ko mu minsi yashize yabasangije inyandiko n’ibitekerezo yari amaranye iminsi ku ngaruka zo kunywa inzoga mu buryo bukabije cyane cyane mu bakiri bato.
Zimwe mu mpamvu Madamu Jeannette Kagame yavuze zatumye hategurwa ubukangurambaga bushishikariza Abanyarwanda kunywa mu rugero, dore ko hari abanywa cyane kandi hari ibindi bikibangamiye iterambere n’imibereho muri rusange, kwari ukureba impamvu zateye iki kibazo.
Ati “Ubwo twatekerezaga kuri iri huriro muri iyi minsi mu byo twumvaga twaganiraho harimo no gusubiza amaso inyuma kugira ngo twibaze uko twisanze aha ngaha tunibaze kandi uko inzoga zagejeje abantu aha twese tureba”.
Madamu Jeannette Kagame yagaragarije abitabiriye ibi biganiro ko icyorezo cyadutse cyo kunywa inzoga mu bato bataragira imyaka y’ubukure haba mu mujyi no mu cyaro giteye impungenge, kandi n’abakuru na bo atari shyashya kandi ari bo bari bakwiye kubabera intangarugero.
Ati “Iyo tugira tuti inzoga si iz’abato, no muri gahunda ya #TunyweLess, ikigamijwe ni ugufatanya nk’umuryango, nk’Igihugu mu kumva ububi bw’inzoga mu mitekerereze mu mibanire, imibereho n’iterambere ry’umuryango, n’Igihugu bityo tugafata ingamba zo kurandura icyo cyorezo”.
Yifashishije urugero rw’umugani uvuga ko inzoga ari imfura inyobwa, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko hari uwabyumva uko bitari akanywa inzoga kuko yayibonanye abandi yibwira ko ari bwo bupfura nyamara uyu mugani werekana ko kuva kera umuryango nyarwanda wari ufite indangagaciro zafashaga umuntu kwirinda kurenza igipimo kugira ngo adatakaza bwa bupfura ndetse n’icyubahiro.
Indi mpamvu ituma habaho ubu bukangurambaga ni uko ingaruka zitaba ku muntu umwe zifata mu nguni zose z’ubuzima bw’umuntu.
Madamu Jeannette Kagame yifashishije undi mugani uvuga ko ‘inzoga uyikura mu kibindi ikagukura mu bagabo’ bisobanuye ko inzoga iyo zinyowe mu rugero runini zitesha agaciro umuntu.
Ati “Gukumira no kurandura burundu ikibazo cy’inzoga zikabije ni ukurinda umutekano w’Umunyarwanda n’umuryango we bwite ndetse n’umuryango mugari, ntabwo twakubaka Igihugu ngo twirengagize icyakwica ubuzima bw’abantu”.
Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko umuryango ari wo shingiro ry’u Rwanda igihe habayeho kureberera imyitwarire mibi iyo ari yo yose ntihagire igikorwa, ko bituma buri wese yireba ku giti cye kandi atari umuco w’Abanyarwanda.
Ati “Abanyarwanda n’Abanyafurika turacyafite umuco wo gufashanya no kwita kuri mugenzi wawe ari byo nakwita muri make ngo Ndiho nawe Uriho”.
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko Abanyarwanda barangwa no gushyira hamwe kugira ngo bumve ingaruka zo kubatwa n’inzoga no kumva neza isoko y’ikibazo duhereye mu mizi yacyo kugira ngo bavugutire hamwe umuti wo gukiza iki cyorezo buri wese akabera mugenzi we ijisho.
Madamu Jeannette Kagame yagaragaje zimwe mu mpamvu zishobora gutuma umuntu yisanga mu kunywa inzoga zishobora guturuka ku mizi y’ibibazo umuntu yahuye na byo bijyanye n’imitekerereze cyangwa imibereho itoroshye ituma umuntu yumva kunywa inzoga ari ho yabonera igisubizo.
Bishobora no guterwa akenshi no kudasobanukirwa impamvu ituma umuntu aba imbata y’inzoga bikagira ingaruko zo gushyira umuntu we ubwe ku nkeke ndetse n’umuryango we mu kaga kuko bayoberwa icyo bakora.
Yibukije ababyeyi ko mu gihe abana bakura bagomba kumenya neza ko uruhare rw’urungano rwabo ari ingenzi kuri bo.
Ati “Umwana rero ukuriye mu muryango ufite umuco wo kunywa inzoga niba ahuye n’inshuti zimushora mu byo kunywa biba byoroshye ko na we yakwishora mu byo kunywa kuko asa n’uwabitojwe akiri muto”.
Madamu Jeannette Kagame avuga ko nyuma y’igihe hari ubwo umuntu yisanga akoresha inzoga nk’uburyo bwo guhangana n’ikibazo, nk’uburyo bwo kuruhuka no kwinezeza amaherezo kunywa inzoga bigahinduka ibisanzwe kuri we no ku bamukomokaho bigakomeza ari uruhererekane mu muryango ndetse abatazinywa bakisanga batakirwa muri urwo rungano.
Zimwe mu ngaruka zo kubatwa n’inzoga Madaue Jeannette Kagame yagaragaje ko ari nyinshi, atanga urugero rwo kuba umuntu yahora agira amakosa mu kazi kandi atabuze ubuhanga n’ubushobozi kubera ko inzoga zifite byinshi zica mu bushishozi no mu mitekerereze y’umuntu.
Hari no kugira ipfunwe ry’ibyo wakoze ubikoreshejwe n’inzoga bigatera agahinda no kwiheba kuko utari bugarure igihe n’amahirwe n’icyizere umuntu yitesheje ngo akosore amakosa yakoze.
Ati “Ingaruka zo kunywa inzoga ntizigarukira k’uzinywa gusa ahubwo abo mu muryango na bo barahangayika bagahorana ipfunwe n’agahinda byo kutamenya icyo bakora ngo bakure uwabo muri ako kaga”.
Madamu Jeannette Kagame asanga intera ikibazo cy’inzoga kimaze kugeraho iteye impungenge kandi byaba ari igihombo gikomeye ku gihugu kuko byazagera aho abantu bazisanga batakigira gihana na gihanura.
Madamu Jeannette Kagame avuga ko kunywa ‘Less’ bitareba abakiri bato, ahubwo bireba abantu bose kuko ntawe ubuze aho yahuriye n’ingaruka z’umwe mu muryango we wahuye n’ingaruka zo kunywa inzoga.
Yibukije abakiri bato gahunda ya ‘TunyweLess’ mu rwego rwo gukomeza kwirinda kuba bagerwaho n’ingaruka zo kunywa inzoga.
Inzobere mu by’Imitekerereze, Chantal Mudahogora, yagaragaje ko ibibazo by’abana bajya mu nzoga kenshi bitangira hagati y’imyaka 5-15 ndetse bigaterwa n’agahinda k’igihe kirekire, kavamo ibisa n’ubwihebe.
Ati “Iyo utangiye kunywa kugira ngo ucecekeshe amarangamutima, aho uba ufite ikibazo.”
Mudahogora yavuze ko Leta yoroheje uburyo bufasha ababaswe n’inzoga kugera kuri serivisi z’ubuvuzi, kuva mu bigo nderabuzima kugera ku mavuriro y’uturere kandi nta n’umwe uhejwe.
Reba ibindi muri iyi Video:
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|