Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ububi bw’inzoga asaba abantu kuzirinda

Ni mu butumwa yageneye Abanyarwanda abinyujije ku rubuga rwe rwa X, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Nzeri 2023.

Madamu Jeannette Kagame
Madamu Jeannette Kagame

Madamu Jeannette Kagame avuga ko mu gihe umuntu yaba afata inzoga nk’inshuti ye magara yonyine, nta muryango, bigaragaza ko umuntu aba ari mu mwijima w’icuraburindi, ariko ko nanone nta rirarenga, hari icyizere cyo kwigobotora iyo minyururu, akabaho kandi neza.

Avuga ko mu mibereho ye atigeze yumva umuntu wicuza cyangwa ngo ababazwe no kuba azi ikigero cy’inzoga yanywa cyangwa ngo azireke burundu.

Ati “Igihe cyose ubashije kumenya urugero rw’inzoga ukwiriye kunywa, cyangwa se kuzireka burundu, ntabwo uzigera ubyicuza.”

Hari bamwe bafata kunywa inzoga nk’amatsiko, kwinezeza, gusabana n’urungano, kwica inyota cyangwa se kuba imbata yazo.

Madamu Jeannette Kagame avuga ko ubu butumwa butagenewe abanywa mu rugero, nubwo nabo bakwiye gusuzuma bakaba maso, kuko muri rusange inzoga zidakwiye gufatwa nk’ibyoroshye, kuko zishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw’umuntu.

Akomeza avuga ko kunywa inzoga birengeje urugero bimaze gufata indi ntera, ku buryo rimwe na rimwe bifatwa nk’ibigezweho, ndetse udafataho cyangwa unywa mu rugero, ntakwirwe mu rungano.

Yakomoje kandi ku bukangurambaga bwigeze kubaho bugira buti “Ganira n’abana bawe amazi atararenga inkombe!” Uyu munsi nifuje kutaganira gusa n’abato, ahubwo n’umuryango nyarwanda twese, kuko ngo ujya gukira indwara arayirata!”

Avuga ko bitari bikwiye ko abantu babwirizwa kwirinda ariko ubwo bimaze kuba nk’icyorezo bizakorwa, ndetse yibutsa amagambo avuga ko “Inzoga uyikura mu icupa ikagukura mu bagabo’, bityo ko bakwiye kunywa mu rugero.

Madamu Jeannette Kagame akomeza agira ati “Ku wumva inzoga zimurusha intege kandi ashaka kuzicika, ntuzavuge gusa nka wa muririmbyi wagize ati ‘Gacupa keza, gacupa kanjye, ndekura ngende, ndashaka kwisubiraho’. Ahubwo bikore! Ziveho zitaragutaramura”.

Ati “Ibuka ko ushoboye kandi wakwivana ku ngoyi yayo, kandi burundu kuko indwara n’ibibazo
umuntu agira iyo azirambyemo, biragusarika!”

Avuga ko umuntu ubwe ari we ufite urufunguzo rw’ubuzima bwe mbere y’undi wese ushobora kumufasha, ndetse ko hari ingero nyinshi zerekana ko kuri ubu aho Umunyarwanda ageze, yemera ko iyo wifitemo imbaraga no kwanga guheranwa birashoboka.

Madamu Jeannette Kagame kandi yakomoje ku bantu bamamaza inzoga ati “Iyo witegereje abamamaza ibijyanye n’inzoga ubona ko bakoresha amashusho atwereka abantu basa neza, biyubashye, banezerewe ndetse banabayeho ubuzima buhebuje kandi buri wese yakwifuza. Amashusho na za Filime rimwe na rimwe bitwereka ko kunywa inzoga zikabije ari ibintu bisanzwe. Ko inzoga ari uburyo bwo kwishimira intambwe ikomeye umuntu yagezeho, rimwe na rimwe tukanayiha izina ry’imihigo! Ikaba “inzoga y’abagabo”.

Yongeraho ko ibyo byose bigaragaza ko mu byago no mu makuba, inzoga bayigaragaza nka kimwe mu bifasha umuntu uhangayitse cyangwa wifuza kuruhura umutima, ariko ko bidakwiye ko abantu bakomeza kubifata gutyo, kuko ahubwo ari ukwibeshya.

Akomeza avuga ko Abakurambere bari baraburiye abantu kera ko inzoga itsirika agahinda ariko itakamaraho, bityo ko ubwiza bw’inzoga buvugwa nta kuri kurimo.

Avuga ko umuntu wabaswe n’inzoga akwiye kubyemera bityo agafashwa kwivuza kuko ari uburwayi.

Ati “Twibukiranye nanone ko kubatwa n’inzoga ari n’indwara, nyamara urwaye akwiye guhabwa ubufasha akanaherekezwa uko bikwiriye kugira ngo ahinduke agire ubuzima bwiza. Si kuri iyi ndwara gusa, no mu buvuzi busanzwe, mu rugendo rwo kwivuza, umurwayi agiramo uruhare. Kwemera ko urwaye ni intambwe ikomeye yo gufashwa no gukira”.

Yongeraho ko uwaba akeneye kwivuza adakwiye kugira impungenge, kuko hari ababyize ndetse babikora nk’umwuga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

GUFUNGANDA BYONTIBYAKUNDA KEREKANIBAZAMURA KURWEGORWOHEJURU INZOGAZOSE ABIBIKORANO BAKABAFUNGA BOSE TWETUTABASHA KURYIGONDERA TWAZIVAHO UMUBAREWABANNYWINAWO UZABAMUKEYA.

VUGUZIGA yanditse ku itariki ya: 13-09-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka