Madamu Jeannette Kagame yitabiriye amasengesho yo gusabira Igihugu

Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n’abayobozi batandukanye mu masengesho yo gusabira Igihugu azwi nka ‘Young Leaders Prayer Breakfast’, yabaye kuri iki Cyumweru tariki 21 Kanama 2022.

Madamu Jeannette Kagame
Madamu Jeannette Kagame

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye aya masengesho, Madame Jeannette Kagame yabasabye kugira ubufatanye mu muryango, kugira ngo bawubake ube mwiza.

Yagize ati “Abayobozi bakiri bato mugomba kurushaho kwimakaza indangagaciro zibakwiye, abagabo namwe mukwiye gukorana n’abagore banyu, muri gahunda zose zigamije guteza imbere umuryango no kugira ngo mwubake umuryango ubabereye”.

Madamu Jeannette Kagame yibukije ko abagore n’abagabo bakwiye gufatanya muri byose, ntihagire uharira undi imirimo ivunanye bagafatanya gukemura ibibazo by’urugo rwabo.

Madame Jeannete Kagame
Madame Jeannete Kagame

Yagize ati “Umuyobozi ugengwa n’indangagaciro z’ukwemera akwiye kumenya uko Isi ihagaze. Abayobozi bafite ukwemera begera umuntu ubabaye wese, ntibatinya no gufata iya mbere bakemura ibibazo bikomereye umuryango mugari, kandi bakabibonera igisubizo, ibyo nibyo biranga umuyobozi wuzuye.”

Madamu Jeannete Kagame yashimye abayobozi bita bakanakemura ibibazo byugarije imiryango, kuko baba batanga umusanzu wabo mu kubaka ubumwe bw’umuryango, no gukomeza kuwusigasira kuko ariwo shingiro ry’Igihugu, Yanasabye abayobozi kwita ku mikorere ituma bubaka indangagaciro zihamye.

Ndahiro Moses, Umuyobozi wa Rwanda Leaders Fellowship, yasabye abitabiriye amasengesho ko nk’abakirisitu bakwiye kubaka urugo ruhamye kandi rurangwamo ubwumvikane.

Yagarutse kuri bimwe mu bibazo byugarije umuryango birimo ubukene, amakimbirane, guhemuka mu bashakanye n’ibindi, kandi byose bigomba gukemurwa bigizwemo uruhare n’abayobozi.

Ndahiro yababwiye abitabiriye aya masengesho ko ibi bibazo byugarije umuryango, bizakemurwa mu bufatanye bwa bombi babifashijwemo no gusenga.

Aya masengesho yitabiriwe n’abarenga 250 barimo abayobozi mu nzego nkuru za Leta, n’abayobora amadini n’amatorero.

Yateguwe ku nsanganyamatsiko igira iti “Abayobozi Bato no Gukunda Igihugu (Young Leaders and Patriotism)”. Igamije kwibanda ku kubaka imiryango myiza no kurerera u Rwanda.

Rwanda Leaders Fellowship ni Umuryango wa Gikirisitu ufite intego yo kwimakaza indangagaciro zubahisha Imana mu buyobozi, washinzwe mu 1995. Abayobozi b’Amadini n’abari mu nzego za Leta bahurira hamwe bagafatanya gusengera igihugu, hagatangwa n’ibiganiro bishingiye ku nsanganyamatsiko zitandukanye.

Andi mafoto, kanda HANO

Amafoto: Niyonzima Moses

Reba ibindi muri izi videwo:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka