Madamu Jeannette Kagame yatashye ubusitani bwo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza

Ubusitani bwo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro bwashyizweho ibuye ry’ifatizo na Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame mu mwaka wa 2000.

Ni ubusitani bwatangiye gukorwa mu mwaka wa 2019 bukaba bugizwe n’ibice 15 bifite aho bihuriye n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yaba ayo mu gihe cya Jenoside cyangwa nyuma yayo.

Buri gice gifite ibisobanuro mu rugendo rwo kwibuka, aho ibiti, indabo, inzira z’amazi hamwe n’imyobo bisobanura ibice bitandukanye byagiye byicirwamo cyangwa bikajugunywamo inzirakarengane.

Ni ubusitani bwafunguwe ku mugaragaro kuri iki cyumweru tariki 11 Nzeri 2022 na Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame, hamwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu.

Muri ubu busitani harimo igice kigizwe n’ibuye rinini ryashyizwe ku bwinjiriro mu rwego rwo kwibutsa inkomoko y’ubusitani mu 2000. Ni cyo kimenyetso cyonyine cyihariye kiranga ubusitani n’umwimerere wabwo.

Hari n’ahari ubusitani bwumye, bugizwe n’amabuye, hakazashyirwamo amabuye agera kuri miliyoni asobanuye umubare w’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, hamwe n’ibiti bikura mu butayu bisobanura bato batari gito bahagurutse bagahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri ubu busitani kandi uhasanga ahantu hasobanuye hamwe mu hantu abahigwaga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi bihishe bakabasha kurokoka.

Harimo kandi amazi arimo urufunzo nk’ikimenyetso cyibutsa Abatutsi bajugunywe mu mazi hirya no hino mu gihugu, imirambo yabo ikaba itazigera iboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro, naho urufunzo ni ikimenyetso cya hamwe mu hantu Abatutsi bahigwaga bihishe bagashobora kurokoka.

Harimo kandi imisozi nk’ikimenyetso cy’imisozi igihumbi y’u Rwanda ariko kandi yagize uruhare runini mu gihe cya Jenoside, kuko ni hamwe mu hantu abahigwaga babashije kwihisha bakarokoka nko mu Bisesero n’ahandi.

Hari ahagenewe kujya urumuri rw’icyizere nk’ikimenyetso cyo kudaheranwa n’agahinda kuko icyizere cy’ubuzima gihari.

Muri uru rwibutso harimo igice cy’ishyamba ry’urwibutso kirimo ibiti bitandukanye birimo umunyinya, umuvumu hamwe n’umuko, ahagomba guterwa ibiti bigera ku ijana bifite igisobanuro cy’iminsi 100 y’icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Hari kandi icyumba cy’ibiganiro ahazajya habera ibiganiro bitandukanye ndetse n’ibikorwa bijyanye no kwibuka, hakaba hashobora kwakira abantu barenga 3500.

Ni ubusitani kandi burimo igihangano Mpagaze Nemye, gifite igisobanuro cy’uko Abanyarwanda banze guheranwa n’agahinda bagahitamo guhobera ubuzima.

Hari kandi umwobo ufunguye werekana ibihumbi n’ibihumbi by’abantu b’inzirakarengane bajungunywemo bagakurwamo bamwe ari bazima abandi bapfuye.

Muri ubu buzitani kandi hari inzira ifite ibisobanuro by’uko hariho inzira yo gusohoka udasubiye inyuma ndetse n’umugambi wateguwe mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka