Madamu Jeannette Kagame yatashye inzu izita ku buzima bw’ababyeyi
Madamu Jeannette Kagame, ku gicamunsi cyo kuwa kabiri tariki 7 Ugushyingo 2023, yitabiriye umuhango wo gutaha ku mugaragaro inzu nshya yo kubyariramo (Materinite) yubatswe mu bitaro byitiriwe umwami Faisal igamije kurushaho kunoza serivise zigenerwa umugore uje kubyara.

Ni igikorwa yitabiriye ari kumwe na Minisitiri w’ubuzima Dr sabin Nsanzimana, iyi materinite ikaba yarashyizwemo ibikoresho bihambaye bitandukanye bizajya bifasha abagore ku byara neza.
Ni muri gahunda ibitaro byitiriwe Umwami Faisal bikomeje y’umushinga wo kwagura serivisi z’ubuvuzi kandi zihariye, guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi mu Rwanda. Uyu mushinga wa Horizon 2050, ugamije kwagura umubare w’itanda inshuro enye bikava ku 160 kugeza kubitanda birenga 600.
Ibi bikorwa kandi bizarushaho kwiyongera no mu bihe biri imbere ubwo ibitaro byitiriwe Umwami Faisal bizaba bitangije gahunda yo kwigishirizamo abiga ubuvuzi mu Rwanda, biteganyijwe gutangira muri Mutarama 2024.

KFH College izatangirana n’abanyeshuri 138 bazahugurirwankuba inzobere mu buzima binyuze muri gahunda zihariye zikenewe kandi zijyanye n’icyerekezo cy’u Rwanda cyo kongera urwego rw’ubuvuzi buteye imbere mu gihugu, akarere ndetse n’umugabane.
Iri nzu nshya yubatswe yo kubyariramo (Materinite) yatangiye gukorerwamo ku ya 16 Ukwakira 2023. Iri shami rishinzwe gutanga serivisi z’ububyaza, ubuzima bw’imyororokere n’ubuvuzi bw’indwara z’abagore. Ni inzu kandi ifite ibikoresho by’ikoranabuhanga ku rwego rwo hejuru ndetse n’abaganga b’inzobere.
Iri shami ryatashwe ku wa kabiri rije gufasha ababyeyi baganaga ku bitaro byitiriwe Umwami Faisal, dore ko mbere y’uko ryubakwa ibi bitaro bitagiraga zimwe muri serivisi zigiye kujya zihatangirwa zirimo ibyumba byo kubyariramo n’ibindi.

Ubuyobozi bw’ibitaro butangaza ko ababyeyi babaga bakeneye ubutabazi bw’ibanze cyangwa se no kubyara babazwe rimwe na rimwe wasangaga bashobora kuhagirira ikibazo kubera gukererwa kubona uko bitabwaho bityo bikaba byagira ingaruka ku mubyeyi ndetse n’umwana uri munda.
Bugashimagira ko iki gice kizagira uruhare runini mu gutanga serivisi nziza kandi mu buryo bunoze ku bakeneraga ibijyanye n’indwara z’imyororokere ndetse no kubyarira ku bitaro byitiriwe Umwami Faisal
Ohereza igitekerezo
|