Dore inama za Mme Jeannette Kagame kugira ngo umugore abe ingirakamaro

Madamu Jeannette Kagame akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Unity Club Intwararumuri yavuze ku bikwiye kuranga umunyarwandakazi w’ingirakamaro mu muryango.

Madame Jeannette Kagame yatanze impanuro zafasha kubaka umuryango uzira amakimbirane
Madame Jeannette Kagame yatanze impanuro zafasha kubaka umuryango uzira amakimbirane

Yabigarutseho ku wa gatanu tariki 09 Ugushyingo 2018 mu kiganiro yahaye abanyamuryango ba Unity Club n’abagore bagize Inteko Ishinga Amategeko, bitabiriye igice cya kabiri cy’Umwiherero wa gatatu wa Unity Club Intwararumuri, ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko.

Kimwe muri ibyo biganiro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti "indangagaciro z’umunyarwandakazi nk’inkingi yo kubaka umuryango twifuza".

Ni ikiganiro cyari kigamije kurebera hamwe uburyo Umunyarwandakazi yakuzuza inshingano nyabutatu ari zo kuba umugore, umubyeyi ndetse akaba n’umuyobozi.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirahabimana Solina, yavuze ko bafata Madamu Jeannette Kagame nk’umunyarwandakazi w’icyitegererezo amusaba gusangiza abandi ibanga akoresha kugira ngo abashe guhuza inshingano ze z’ubuyobozi n’indangagaciro zimuranga, ndetse n’inama yatanga zafasha umunyarwandakazi kuba ingirakamaro mu muryango.

Madamu Jeannette Kagame yashimiye abamufata nk’umunyarwandakazi w’icyitegererezo ariko asobanura ko ntawe ukwiye kumva ko ari igitangaza ngo yumve ko yageze ku ntego kuko ubuzima ari urugendo kandi ko hagenda habamo impinduka bigasaba kumenya uko umuntu yitwara akurikije izo mpinduka zigenda ziba kuri wese mu buzima, kandi buri wese agahora aharanira gushaka uko yakwivugurura.

Abanyamuryango ba Unity Club bahuriye mu Nteko ishinga amategeko mu mwiherero
Abanyamuryango ba Unity Club bahuriye mu Nteko ishinga amategeko mu mwiherero

Nubwo yavuze ko nta nama yabona zafasha buri wese, muri rusange yifashishije inyandiko y’uwitwa Dr. Gary Oliver, inyandiko yise 7Keys to building strong families, bishatse kuvuga imfunguzo z’ingenzi zo kubaka imiryango myiza kandi ihamye, Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko icya mbere cyafasha abantu kubaka imiryango myiza ari uburyo ababyeyi barera abana babo.

Ati "ibyo abana bacu babyiruka babona dukora, ni na byo bashobora gukora iyo bamaze gukura. Wirinde ko umwana yazakugayira ko hari ibyo wamutoje bibi."

Madamu Jeannette Kagame asanga mu bindi by’ingenzi byafasha mu kubaka imiryango myiza ari ugutanga impano iruta izindi ari yo “igihe”.

Ati "nta mpano nziza iruta guha umuntu igihe. Rero abana n’imiryango yacu tugomba kuyishyira muri gahunda zacu kuko iyo uhaye umwanya umuntu uba umuhaye agaciro."

Komite yatowe yafashe ifoto y'urwibutso
Komite yatowe yafashe ifoto y’urwibutso

Umwiherero wa gatatu wa Unity Club Intwararumuri wasojwe hafatwa n’imyanzuro-ngiro igamije gukemura ibibazo byugarije umuryango nyarwanda.

Unity Club Intwararumuri ni umuryango uharanira Ubumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda, ukaba wariyemeje no gutanga umusanzu mu kugarura amahoro, umutekano n’umudendezo mu gihugu no mu Banyarwanda. Uwo muryango ugizwe n’abayobozi bari muri Guverinoma, abayihozemo n’abo bashakanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

UMUNTU WESE UVUGA KUMWANA NTAWE UTAMUSHIMA,IZINA UMUBYEYI URIHA AGACIRO,AGAKORA IZONSHINGANO NIWE IMANA YEMERA N’ISI IKAMWEMERA ARI UWO MUBYEYI WAMBERE MURWANDA NDAVUGA JEANETTE AJYE ATERERA IJISHO AHO MUMIDUGUDU ABANA BAKURE BAZI KUVUGA IRYO ZINA KANDI NIYOHEREZA AMATA ATUME ABOYIZEYE DOREKO HARABAGABO BATUNZWE NUTWABAKENE N’IMPFUBYI BAHORA BAREKEREJE NDI MUMU DUGUDU( X) NABONYE BYINSHI.

ALIAS BONGI SUR yanditse ku itariki ya: 10-11-2018  →  Musubize

UMUNTU WESE UVUGA KUMWANA NTAWE UTAMUSHIMA,IZINA UMUBYEYI URIHA AGACIRO,AGAKORA IZONSHINGANO NIWE IMANA YEMERA N’ISI IKAMWEMERA ARI UWO MUBYEYI WAMBERE MURWANDA NDAVUGA JEANETTE AJYE ATERERA IJISHO AHO MUMIDUGUDU ABANA BAKURE BAZI KUVUGA IRYO ZINA KANDI NIYOHEREZA AMATA ATUME ABOYIZEYE DOREKO HARABAGABO BATUNZWE NUTWABAKENE N’IMPFUBYI BAHORA BAREKEREJE NDI MUMU DUGUDU( X) NABONYE BYINSHI.

ALIAS BONGI SUR yanditse ku itariki ya: 10-11-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka