Madamu Jeannette Kagame yashimye uruhare Abagore bari mu Nteko bagize mu iterambere ry’Igihugu

Ku wa 8 Nyakanga 2022, Madamu Jeannette Kagame yitabiriye umusangiro wo kwishimira isabukuru y’imyaka 25, habayeho Ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishinga Amategeko (FFRP), abashimira uruhare bagize mu iterambere ry’Igihugu.

Madamu Jeannette Kagame yashimye uruhare Abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishinga Amategeko bagize mu iterambere ry’Igihugu, bashyiraho Amategeko asubiza agaciro umwari n’umutegarugori, ndetse n’abagabo bafashe iya mbere mu gushyigikira ko uburenganzira bw’umugore bwubahirizwa, bashyiraho amategeko atagira uwo asubiza inyuma.

Yongeyeho kandi ko u Rwanda ari Igihugu cyemera ihame ry’uburinganire, ndetse n’uburenganzira kuri buri wese ntawe usigaye inyuma, bityo asaba abashyiraho amategeko kuzirikana ku mategeko ashyirwaho, ko yakabaye agendanye n’uburenganzira bwa buri umwe mu bagize umuryango.

Madamu Jeannette Kagame yagize ati “Kuba uyu munsi turushaho gutera imbere, ni ibyo kwishimirwa nk’Inteko, igizwe n’umubare munini w’Abanyarwandakazi bagaragaza ubushobozi, n’icyerekezo mu iterambere.”

Perezida w’Inteko Inshinga Amategeko y’u Rwanda, umutwe w’Abadepite, Hon. Mukabalisa Donatille, yashimiye Madamu Jeannette Kagame uruhare agira mu iterambere ry’umwari n’umutegarugori, ndetse agaragaza intambwe imaze guterwa mu gushyiraho no kuvugurura Amategeko aha agaciro Umunyarwandakazi.

Hon Mukabalisa yagize ati “Cyera mu muco Nyarwanda umukobwa ntiyagiraga agaciro nk’aka musaza we ku izungura, iyo yahohoterwaga ntiyabonaga ubutabera, cyari ikizira ko umugore yakora ubucuruzi cyangwa yakwaka ideni muri banki.”

Yagaragaje kandi ko aho iri huriro ry’Abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishinga Amategeko rigiriyeho, byabaye umwanya mwiza no guha urubuga ubukangurambaga busubiza umugore ijambo, detse ashima Madamu Jeannette Kagame ku ruhare yagize kugira ngo bigerweho, Umunyarwandakazi asubirane agaciro.

Iri huriro ry’Abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishinga Amategeko, rijyaho mu 1996, ryashinzwe n’Abanyarwandakazi 12 bari bagize Inteko Ishinga Amategeko, hagamijwe guha agaciro uburenganzira bw’umugore ndetse no guca icyazana cyose ubusumbane mu muryango Nyarwanda.

Kuri ubu u Rwanda nicyo gihugu cya mbere gifite umubare munini w’abagore bari mu Nteko Ishinga Amategeko ku Isi, ndetse no mu zindi nzego zifata ibyemezo, umusanzu wabo ukaba ugenda wigaragaza haba ku muvuduko w’iterambere ry’Igihugu mu bukungu, ndetse n’imibereho myiza y’abenegihugu.

Uwo musangiro wanahujwe no kwishimira imyaka 20, ihuriro ry’abagore bagize Inteko Zishinga Amategeko mu muryango w’ibihugu bikoresha igifaransa (Francophonie) rishinzwe, ni igikorwa cyabereye muri Kigali Convention Center.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka