Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko kutihanganira uwashaka guhungabanya ibyo u Rwanda rwagezeho
Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko kutihanganira umuntu uwo ari we wese wagerageza guhungabanya ibyo Abanyarwanda bamaze kugeraho, abibutsa ko amateka y’Igihugu mu bihe biri imbere ari bo bagomba kuyandika.
Ibi Madamu Jeannette Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki 08 Kamena 2024, ubwo yari yitabiriye Ihuriro ry’Urubyiruko ‘Igihango cy’Urungano’ mu gikorwa cyo kwibuka urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni igikorwa cyitabiriwe n’urubyiruko rusaga 1,500 rwaturutse hirya no hino mu gihugu, kibera muri Intare Arena.
Mu biganiro binyuranye uru rubyiruko rwahawe, byagarutse ku kubasobanurira amateka y’u Rwanda ndetse no kubibutsa uruhare rwabo mu gusigasira ibyagezweho.
Madamu Jeannette Kagame yibukije uru rubyiruko ko ari rwo rugize umubare munini w’Abanyarwanda, kandi ko ibibazo Igihugu kirwana na byo kuri ubu bifite isura yindi, isaba urubyiruko gutekereza inzira y’urugamba bafite, ariko abibutsa ko Ighugu kitazabatererana muri urwo rugamba.
Yagize ati “Muhumure ntituzahwema kubagira inama no kubaba hafi, ariko amateka y’indi myaka 30 ije kandi inarenga, ni mwe muzayandika”.
Madamu Jeannette Kagame yibukije uru rubyiruko ko uru rugamba rusaba kutajenjeka na gato, abasaba ko mu gihe babonye uwashaka guhungabanya ibyagezweho mu buryo ubwo ari bwo bwose, bagomba kumwamagana.
Yagize ati “Mu gihe tubonye uwashaka guhungabanya ibyo tumaze kugeraho, yaba avuga, yandika cyangwa agerageza no kubikora kuko tuzi aho byatugejeje, ni inshingano yacu kumwamagana, kumurwanya no kumutsinda”.
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko byashobokaga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi Abanyarwanda biremamo ibice bakarangwa n’ivangura, ariko avuga ko bahisemo kuba Abanyarwanda, kandi bahitamo ubumwe.
Yongeyeho ko ayo mahitamo atari yoroshye, ko ahubwo ari uko “ari wo murage wonyine dukwiye gukomeza guhererekanya uko ibisekuru bikurikirana”.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana, yaganirije uru rubyiruko yifashishije amateka y’isenyuka ry’Ubumwe bw’Abanyarwanda binyuze mu nyigisho n’imigirire y’abakoloni n’abayobozi ba Kiliziya Gatolika.
Yagaragaje uburyo abategetsi ba Repubulika ya mbere n’iya Kabiri bananiwe gukosora inyigisho mbi zitanya Abanyarwanda, bakubaka urwango rw’Abatutsi n’ababashyigikiye mu nzego zose z’ubuzima bw’Igihugu kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yibukije uru rubyiruko ko ivuka rya RPF-Inkotanyi ryari rigamije guca urwango mu Rwanda, ndetse no kongera kubanisha Abanyarwanda bakongera kuba umwe.
Minisitiri Dr Bizimana yasabye uru rubyiruko gukomeza kwirinda inyigisho z’urwango, kuko ziganisha ku gusenya Igihugu nk’uko amateka abigaragaza.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yasabye uru rubyiruko gukomera ku mahitamo y’Abanyarwanda, kandi bagahagurukira guhangana n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside.
Yibukije ko urubyiruko rw’u Rwanda rushoboye, ariko ko bakwiye gukomeza kwiga aya mateka kugira ngo bazashobore kubaka Igihugu cyiza kurushaho.
Reba ibindi muri iyi Video:
Video: Salomo George
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|