Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko kugira uruhare mu guteza imbere uburinganire
Madamu Jeannette Kagame avuga ko mu myaka 25 ishize, u Rwanda rwahisemo guteza imbere uburinganire no guha imbaraga abagore nka kimwe mu by’ingenzi bizabageza ku iterambere rirambye. Aha ni ho ahera abwira urubyiruko ko rufite ibisabwa byose kugira ngo rwihutishe guteza imbere uburinganire.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Ugushyingo 2020, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama mpuzamahanga, ivuga kuri manifetse y’abagore bakiri bato kuri Beijing+25, inama yabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga ry’iya kure.
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko kugeza ubu hakiri ibintu byinshi bizitira abagore bakiri bato ndetse n’abakobwa b’Abanyafurika bikababuza amahirwe, muri byo hakabamo ubukene, ubusumbane mu mahirwe ku bukungu ndetse no kutibona mu nzego zifata ibyemezo.
Aho ni ho yahereye avuga ko amajwi y’urubyiruko ubu ari bwo akenewe kurusha ikindi gihe, ndetse n’ubunararibonye bwarwo bityo rugakora ubuvugizi.
Yagize ati “Tubakeneyeho ubuvugizi no guteza imbere ibijyanye n’imari nk’igisubizo, kongera imbaraga mu ikoranabuhanga rihari, kongera ndetse no kuzana ibiganiro bishya mu guhugura, guhindura imyumvire no gusakaza amakuru afasha mu kurinda ubuzima”.
Arongera ati “Ntitwirengagije ko hari inzitizi mu kuzamura urwego rw’ubuzima n’ubukungu by’umugabane wacu, inzitizi zituma ibyo twiyemeje kugeraho bigenda gahoro, ari muri politiki, imibereho n’ubukungu”.
Icyakora Madame Jeannette Kagame avuga ko barimo gukorana n’abafatanyabikorwa b’ingenzi kugira ngo bahe urubyiruko umwanya n’ibikenerwa kugira ngo rubone ibisubizo ku bibazo biruhangayikishije kurusha ibindi, agasoza arubwira ati “Muri abantu b’ingenzi umugabane wacu ufite, ibyifuzo byanyu ni inshingano zacu”.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|