Madamu Jeannette Kagame yasabye ko ibikorwa bibumbatiye amateka y’Igihugu byakwiyongera

Madamu wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Jeannette Kagame, arahamagarira Abanyarwanda gushyira hamwe kugira ngo ibikorwa bibumbamatiye amateka y’Igihugu, binafasha kwigisha abato byiyongere.

Ni ubutumwa yatanze kuri iki Cyumweru tariki 11 Nzeri 2022, mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro ikoreshwa ry’ubusitani bwo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro, bugizwe n’ibice 15 bigaragaza amateka ya Jenoside n’uburyo Abanyarwanda banze guheranwa na yo, bagahangana n’ibikomere byayo bubaka Igihugu, banashimangira ubumwe bwabaranze mu binyejana byinshi.

Umusozi wa Nyanza ya Kicukiro wubatsemo ubusitani bw’urwibutso, ni hamwe mu hantu hiciwe Abatutsi benshi mu Mujyi wa Kigali, hakaba hafite umwihariko w’uko bishwe tariki 11 Mata 1994, bari bahungiye ku ngabo z’umuryango w’abibumbye zari mu Rwanda kuva mu Kwakira 1993, zikambitse mu mazu ya ETO Kicukiro, bakazihungiraho bazizeyeho ubuzima.

Ni urwibutso rwashyizweho ibuye ry’ifatizo mu 2000, na Madamu Jeannette Kagame, butangira gutunganywa tariki 08 Mata 2019, aho buri gice gifite ibisobanuro byacyo byihariye mu rugendo rwo kwibuka, aho ibiti, indabo, amazi, urufunzo, imisozi ndetse n’umwobo bisobanura ibice bitandukanye byagiye byicirwamo, bijugunywamo inzirakarengane cyangwa aharokokeye Abatutsi bahigwaga muri Jenoside.

Afungura ku mugaragaro ikoreshwa ry’ubusitani bw’urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro, Madamu Jeannette Kagame, yasabye Abanyarwanda gukomeza gufatanya kubwira Isi ko ibyabaye bitazongera ukundi, ariko kandi anabasaba gushyira hamwe.

Yagize ati “Dukomeze gushyira hamwe kugira ngo ibikorwa nk’ibi bibumbatira amateka yacu, binadufasha kwigisha abato byiyongere, igihe cyose tuje muri ubu busitani bwo kwibuka, bijye biduha imbaraga zo guhobera ubuzima no kugirana isezerano n’abacu. ndetse n’Igihugu ko tutazahwema kurwanira u Rwanda”.

Madamu Jeannette Kagame yanavuze ko ubu busitani bwatekerejwe bahereye ku mateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi yabasigiye ibikomere byinshi, bakaba batewe ishema n’uko benshi bashoboye kubirenga n’ubwo hari n’abandi bakiri kure muri urwo rugendo.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu, Dr. Jean Damascene Bizimana, avuga ko igikorwa cy’ubusitani kirimo amasomo menshi abantu bazahigira ndetse n’akamaro kanini bizamarira abazahakoresha.

Ati “Ni ahantu Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bazajya baganirira mu mitima n’abacu bishwe n’ubutegetsi bubi bwakoze Jenoside, ni ahantu h’amahoro uzahasura azajya aza agatuza, ituze rikamufasha gutekereza ku bubi bwa Jenoside no kwishakamo imbaraga zo gushimangira amahitamo yacu yo kuba umwe no kutemera ikintu cyose cyagirira nabi u Rwanda n’Abanyarwanda”.

Akomeza agira ati “Ubusitani ni ahantu h’urwibutso ku gihugu n’abagituye, hazafasha abahasura gutekereza ku buzima bw’u Rwanda no kwitekerezaho mu buzima bwabo, bikazajya byibutsa buri wese uhageze ko Jeniside n’ububi bwayo yamaze iminsi 100 itibagirwana, ariko tukaba tutakiri muri uwo mwijima w’icuraburindi rya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, ahubwo turi mu rumuri rw’ubuzima no kubaka u Rwanda rutavangura”.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Rubingisa Pudence, yavuze ko imwe mu nzira zo kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ari uguharanira ko itazongera kubaho ukundi, no kwibuka ko igomba kuguma mu mateka ikigishwa ndetse n’ibyayiranze.

Ati “Aha dutangije ku mugaragaro kuhataha, hagaragaza ubukana, ububi ndetse hakanagaragaza inzira y’umusaraba Abatusti baciyemo ubwo bahigwaga mu 1994. Mu Mujyi wa Kigali hari inzibutso za Jenoside zitandukanye zigera kuiri 19, izo nzibutso zirimo imibiri irenga ibihumbi 471, ni ikimenyetso gihoraho cy’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, tukaba twumva ko ubu busitani nabwo bugiye kuba kimwe mu bigize amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 dufite mu Mujyi ndetse no mu gihugu”.

Mu rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro haruhukiye imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside mu 1994, barenga ibihumbi 105.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka