Madamu Jeannette Kagame yasabye abagore bifite kuzamura abakiri hasi
Umugore wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame, yasabye abagore gukoresha ububasha n’imbaraga bahawe mu kuzamura iterambere ry’abagore, by’umwihariko abakiri inyuma mu bikorwa by’iterambere n’abakitinya.
Yabibasabye mu ijoro ryo kuri uyu wa 08 Werurwe 2016, mu gitaramo cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore, cyateguwe n’Ihuriro ry’Abagore b’abayobozi bari muri Guverinoma, abayihozemo n’abo bashakanye “Unity Club – Intwararumuri”.

Muri iki gitaramo, Madamu Jeannette Kagame yasabye abagore gukoresha amahirwe yo kuba bafite umubare munini mu nzego zitandukanye zifata ibyemezo n’amategeko abarengera, bikabafasha kuzamura iterambere ryabo ari na ko bazamura abakiri hasi.
Yagize ati ”Ntidukwiye kwirara kuko dufite ubushake bwa politiki, ko twahawe byose; ahubwo dukoreshe imbaraga twahawe tuzamura abakiri hasi.”
Yabasabye gukomeza gufatanya kugira ngo ishoramari rigere ku mugore wo ku rwego rwo hasi, na we amenye gukora imishinga, bityo iterambere rigere kuri buri Munyarwanda.
Yagize ati ”Abagore bagifite intege nke bafashwe kuzamuka, bagezweho ubumenyi n’ubundi bushobozi buboneka mu gihugu cyacu.”

Agaruka ku mibare y’iterambere ry’uburinganire, Madame Jeannette Kagame yavuze ko igaragaza ko u Rwanda rugeze ahashimishije ariko hakiri abakitinya mu bikorwa ubusanzwe byitirirwa ko ari iby’abagabo nk’ikoranabuhanga.
Ibi byatumye atanga ihurizo ku bagore bose ryo kumenya impamvu y’imbogamizi zikigaragara mu iterambere ry’umugore no kuzirandura, bahindura imyumvire, banumva vuba impinduka.
Yagize ati ”Dukwiye kuzirikana ko kugira ngo tuzagere ku buringanire busesuye, tugomba kwemera guhindura imyumvire yacu kuva ku bato kugeza ku bakuru, ntituzitwaze za nshingano umuco waduhaye.”

Muri iki gitaramo cyabaye ku nshuro ya gatatu, abagore bafashe ingamba zo guteza imbere ubushobozi bw’umugore mu by’ubukungu n’imari, bakigisha abakiri bato kwizigamira.
Aba bagore kandi biyemeje gusigasira ibyo u Rwanda rumaze kugeraho, bashyira imbaraga mu kuzamura abakiri bato.

Insanganyamatsiko y’iki gitaramo ngarukamwaka yagiraga iti “Twimakaze ihame ry’uburinganire, turushaho guteza imbere umugore.”
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
madame kagame azadusura .ibugeseraryari.murakoze