Madamu Jeannette Kagame yahaye impanuro ba Nyampinga b’u Rwanda

Madamu Jeannette Kagame, yakiriye ba Nyampinga b’u Rwanda, ibisonga byabo ndetse n’abandi bakobwa bose bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu bihe bitandukanye, abagaragariza ko ashishikajwe n’imibereho n’umutekano wabo.

Madamu wa Perezida ubwo yakiraga abo bakobwa bakiri bato, barimo Miss Rwanda 2022, Muheto Divine, yababwiye ko yabatumiye ku bw’impamvu nyayo. Ni umuhango wabaye ku wa Kane taliki ya 28 Mata 2022.

Madamu Jeannette Kagame yagize ati “Impamvu natekereje kuri uku guhura, ntabwo ari ukubashyiraho igitutu, bakobwa bato, ariko nk’umubyeyi, umubyeyi w’umukobwa umwe, numva ababyeyi banyu.”

Ati “Muri gahunda zanjye ziba zitoroshye, nashoboye kubona umwanya muto wo gukurikirana amarushanwa mwitabiriye. Numva igitutu umubyeyi ashobora kugira.”

Madamu wa Perezida wa Repubulika yavuze ko ahangayikishijwe cyane cyane no kubona abakobwa bato, bo mu kigero cyabo, bahabwa urubuga nka ruriya muri Miss Rwanda.

Yababwiye ati “Mvugishije ukuri, ndashaka kubashimira, muri intwari”. Yongeyeho kandi ko ibyo bijyana n’inshingano zabo zikomeye.

Madamu Jeannette Kagame, yavuze ko nk’ababyeyi, ibyo bakoze byose byari ukubaherekeza, mu byo bahisemo.

Ati “Nanone kandi, ibi turabikora kubera ko mwebwe ubwanyu mwahaye agaciro ibyo mukora. Nta n’umwe ushobora kubasobanura; nimwe mufite urufunguzo rw’amahitamo y’icyo muzaba.”

Madamu wa Perezida wa Repubulika yavuze ko aba ba nyampinga b’u Rwanda batagomba na rimwe, kwibona nk’abantu bagize umuryango gusa, ahubwo ko aribo kitegererezo mu muryango nyarwanda.

Ati “Muri ab’umuryango, muri ab’igihugu. Dufite byinshi tubategerejeho. Bisaba byinshi kurenga iyi myaka yanyu. Mushobora kuba muzi gutandukanya ikibi n’ikiza, ariko ikigoye ni ukugira amahitamo meza.”

Yakomeje ashishikariza abo bakobwa gukoresha amahirwe akomeye babonye, abafana benshi bafite ndetse n’ababakurikira, kugirango barangurure ijwi ryabo kandi bavugire igihugu cyamenetsemo amaraso menshi.

Ubu butumwa buje bwibutsa ko Abanyarwanda bakiri bato bakeneye kurwanya byimazeyo abakomeje guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Jenoside yatwaye ubuzima bw’Abatutsi barenga miliyoni. Ni mugihe abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe abatutsi bakoresha imbuga nkoranyambaga mu rwego rwo gutambutsaho ubutumwa bupfobya Jenoside.

Mu bandi bitabiriye iki gikorwa kandi harimo abagore bari mu nzego zitandukanye z’igihugu: abasirikare, Abaminisitiri, abaganga, abanyapolitiki n’abandi bakoze ibikorwa by’indashyikirwa.

Abo bakobwa barimo ba Nyampinga n’ibisonga byabo bakiriwe na Madamu Jeannette Kagame, mu gihe ku munsi w’ejo, ku ya 28 Mata hagiye hanze amajwi, bivugwa ko ari aya Miss Rwanda 2022, Muheto Divine na Prince Kid, Umuyobozi w’ikigo gitegura Miss Rwanda, aho yamusabaga ibyishimo bishingiye ku mibonano mpuzabitsina.

Mu butumwa yashyize kuri Twitter, Madamu wa Perezida yagize ati “Nshuti mwahatanye muri Miss Rwanda, tuzi neza ko ibi ari ibihe bitoroshye kuri mwe. Mu mwuka wa kibyeyi n’ubuvandimwe, tugomba guhora dushimangira ko ibyemezo bizima by’uyu munsi n’ejo hazaza ari ibizatwongera imbaraga”.

Yakomeje agira ati “Muzabohorwe n’intsinzi z’ibyo twizera ko mushoboye kugeraho, no mu bihe muhura n’ibibazo. Tubifurije umutekano no kwiyemeza kutajegajega muri ibi bihe bitoroshye mugerageza gucamo.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Murakoze cyane mutugezaho inkuru zishyushye!

Mauqice yanditse ku itariki ya: 29-04-2022  →  Musubize

Murakoze cyane mutugezaho inkuru zishyushye!

Mauqice yanditse ku itariki ya: 29-04-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka