Madamu Jeannette Kagame yageneye ubutumwa ababyeyi b’abagore

Kuri iki Cyumweru tariki ya 14 Gicurasi Isi yizihije umunsi wahariwe umubyeyi w’umugore. Madamu Jeannette Kagame yashimiye ubwitange n’umutima w’abo babyeyi.

Madamu Jeannette Kagame
Madamu Jeannette Kagame

Ubutumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga butangira bwifuriza umunsi mwiza ababyeyi b’abagore ndetse bukanabashimira umutima w’urukundo n’ubwitange bagaragaza mu miryango yabo no mu bihe bigoye.

Ubwo butumwa bugira buti: “Umunsi mwiza ku babyeyi b’abagore! Babyeyi, muri isoko y’urukundo n’ubwitange ku miryango yanyu, haba mu byishimo no mu bihe bigoye. Tubashimiye umutima wanyu uhora uzirikana ineza”.

Ni ubutumwa bwakurikiwe n’ibitekerezo binyuranye bimushimira, ndetse na we bumwifuriza ko uyu munsi wamubera mwiza.

Umunsi Mpuzamahanga wahariwe umubyeyi w’umugore wizihizwa mu bihugu birenga 50 ku Isi hose ku matariki atandukanye akenshi yo muri Gicurasi mu rwego rwo kuzirikana akamaro k’ababyeyi b’abagore mu muryango.

Gusa igihe cyemejwe wizihizwaho ni ku Cyumweru cya kabiri muri Gicurasi buri mwaka. Uyu munsi warushijeho kwamamara cyane mu 1914 ubwo Woodrow Wilson wabaye Perezida wa 28 wa Leta zunze Ubumwe za Amerika yawugiraga umunsi w’ikiruhuko mu gihugu hose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka