Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ibintu bitatu abagore badakwiye kwiyumvamo

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko adakunda ko abagore biyumva nk’abashyitsi ahateraniye abagabo, akanga ko bisuzugura mu mikorere, ndetse adakunda ko imiterere y’umubiri na yo ibateza kwiyumvamo ubwo bushobozi buke.

Madamu Jeannette Kagame ageza ijambo ku bitabiriye Fintech
Madamu Jeannette Kagame ageza ijambo ku bitabiriye Fintech

Hari mu nama mpuzamahanga yiga ku Iterambere ridaheza ryifashisha ikoranabuhanga (Fintech), ikaba yitabiriwe n’abakomeye barimo Umukuru w’Igihugu wa Zambia, Hakainde Hichilema na Madamu Michelle Obama w’uwahoze ayobora Amerika (Barack Obama).

Madame Jeannette Kagame avuga ko kubona umwanya ku isoko ry’umurimo ku bagore n’abakobwa bikiri intambara ikomeye, kereka ngo habonetse amahirwe n’imisanzu yo kubashyigikira.

Avuga ko ubukungu n’ikoranabuhanga ku bagore n’abakobwa bishobora kuziba icyuho cy’uburinganire muri uru rwego, n’ubwo ubwenge bw’ubukorano (AI) ngo burimo guhindura byinshi mu iterambere.

Madame Jeannette Kagame avuga ko u Rwanda rwateye intambwe igaragara mu kwimakaza uburinganire, gushaka ibisubizo bishingiye kuri iryo hame, gutegura ingengo y’imari ndetse no kwizeza abagore ko bahagarariwe mu nzego zose z’ubuyobozi.

Ibi ariko ngo ntibihagije kuko abagore bagombye guhabwa nkunganire, atari uko bakeneye gufashwa ahubwo ari uko uburinganire ari uburenganzira umuntu ahabwa n’amategeko.

Madamu Jeannette Kagame avuga ko byaba ari igisebo ndetse ari no kunanirwa kubonera inyungu ku kureshya k’ubushobozi (abagore n’abagabo), kuko bitabaye ibyo ngo kwaba ari ugutesha agaciro impano, ubumenyi n’ubuhanga bya bamwe.

Avuga ko kubuza umugore kugera ku mirimo ibyara inyungu bidahombya abagore gusa, ahubwo ngo kuba ari uguhombya abantu bose.

Yagize ati "Nanze ko mwiyumva (abagore) nk’abashyitsi ahantu hateraniye abagabo, nanze imyumvire yo kwisuzugura ibateza gushidikanya ko mutareshya mu mikorere".

Yanze kandi ko imiterere y’umubiri (igitsina) cyangwa ubumuga byateza abantu kumva ko badashoboye, kuko ibi nabyo ngo ari imbogamizi ikomeye yatuma imirimo yifashisha ikoranabuhanga idatera imbere.

Madamu Jeannette Kagame akaba asaba abagore n’abakobwa ko n’ubwo baba ari bake mu rwego runaka, ibyo bakora byagombye kwivugira kugira ngo icyo cyuho kitagaragara.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire, na we wafashe ijambo nyuma yaho, yavuze ko abagore n’abakobwa babona igishoro cyangwa abahembwa umushahara utubutse, ari bake cyane.

Ati "Vuba aha muri uyu mwaka hari inyigo yakozwe haboneka abagore bagera kuri 30% bari mu mirimo yifashisha ikoranabuhanga, abo ni 1/3 cy’abakozi bose bari mu kazi. Wanareba umushahara bahembwa ugereranyije n’uw’abagabo bakora bimwe ugasanga ari muto cyane".

Iyi nama ku ikoranabuhanga ridaheza yiswe ‘Inclusive Fintech Forum’, isanga kandi abagore n’abakobwa bakiri bake mu bijyanye no kugira imishinga ishingiye ku ikoranabuhanga, cyane ko no mu mashuri abitabira kwiga Siyansi, Ikoranabuhanga, Ubukungu n’Imibare (STEM) ngo baba ari bake cyane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka