Madamu Jeannette Kagame na Fatma Samoura baganiriye ku bufatanye bwa Imbuto Foundation na FIFA

Madamu Jeannette Kagame yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga Mukuru wa FIFA, Fatma Samoura, byibanze ku mahirwe ari mu bufatanye hagati y’Umuryango Imbuto Foundation n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA.

Ni ubufatanye buzibanda ku bikorwa bisanzwe bikorwa na Imbuto Foundation bigamije no guteza imbere FIFA.

Bimwe mu bikorwa umuryango Imbuto Foundation usanzwe ukora harimo kwita ku burezi, ubuzima, gahunda yo kongerera urubyiruko ubushobozi, n’ibindi.

Umuryango Imbuto Foundation watangijwe na Madamu Jeannette Kagame mu mwaka wa 2001, ugamije kuzamura imiryango itishoboye binyuze mu guteza imbere uburezi, ubuzima na gahunda zigamije imibereho myiza n’iterambere.

Nyuma y’imyaka ibiri ushinzwe, Imbuto Foundation ni bwo watangije gahunda yiswe “Edified Generation” ifite intego yo gushyigikira uburezi bw’abatishoboye.

Ibi biganiro byabo bibaye nyuma y’uko mu Rwanda habaye inteko rusange ya FIFA yabereye i Kigali, iberamo ibikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere umupira w’amaguru.

Madamu Jeannette Kagame na we yagaragaye mu bikorwa byo muri iyi nteko rusange ndetse anagirana ibiganiro n’abana bari munsi y’imyaka 17 batorezwa muri Umuri Academy igizwe n’abana b’abakobwa ndetse n’abahungu bafite impano yo gukina umupira w’amaguru.

Madamu Jeannette Kagame kandi yifatanyije na Perezida Paul Kagame n’abandi bayobozi mu gutaha ibikorwa bitandukanye birimo Stade ya Kigali yamaze guhabwa izina rya Kigali Pelé Stadium.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka